Digiqole ad

Abanyonzi basabwe kugira amatara ku magare ngo babashe gukora amasaha 24/24

 Abanyonzi basabwe kugira amatara ku magare ngo babashe gukora amasaha 24/24

Mu nama iheruka guhuza inzego zinyuranye, izishinzwe Umutekano n’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), hafashwe umwanzuro wo gusaba abanyonzi bose kugira bimwe mu byangombwa, nk’amatara ku magare, ubwishingizi, no kwambara ingoferi zabugenewe kugira ngo barusheho kunoza akazi bakora.

Hagenimana Jean Pierre ukora akazi ko gutwara abantu ku igare avuga ko amasaha y'ijoro ari meza kuko aba arimo abagenzi benshi
Hagenimana Jean Pierre ukora akazi ko gutwara abantu ku igare avuga ko amasaha y’ijoro ari meza kuko aba arimo abagenzi benshi

Umwe mu myanzuro y’iyi nama y’umutekano yabaye mbere gato ya Noheli 2018, uvuga ko ugira uti “Abanyonzi badafite amatara ku magare, gutwara bahereye 5:30 a.m bakarangiza 6:30 p.m”.

Mu nama yiswe iy’icyumweru cy’umutekano, Polisi y’igihugu, RURA, Special Guaranty Fund, RCA n’abayobozi bose ba Bus zitwara abantu n’ibintu, amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga (auto ecoles), taxis voitures, abahagarariye abamotari, n’abahagarariye abanyonzi, yafatiwemo ingamba zivugwa ko zizafasha abakora ubunyozi kubinoza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative, Prof Harelimana Jean Bosco yatangarije Umuseke ati “Kubera ko abanyonzi bose baba muri Koperatives, RCA yasabwe gukora ibwiriza, turijyaho inama nabo bose, hanyuma tumaze kuryemeranya turaritangaza, turyohereza no mu makoperative.”

Ibwiriza rigamije ibintu bine, birimo Gukangurira abanyonzi kugira isuku no gukorana discipline, Kwiga amategeko y’ibanze y’umuhanda mu makoperative, Kubaha amasaha abadafite amatara ku magare ntibakore nijoro, no Gukorana n’ibigo by’ubwishingizi kimwe no gukangurirwa kwizigama.

Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama, Prof Halerimana Jean Bosco yadutangarije ko ubu abanyonzi batangiye kugura amatara, abandi bakaba bahagarika akazi kabo 18h30 kubera ko badafite amatara.

Prof Harelimana Jean Bosco ati “Abatazabikurikiza Police izabafata ibahane nk’uko ihana abandi bishe amategeko y’umuhanda. RCA na Police bakomeje ubukangurambaga.”

Hagenimana Jean Pierre Umunyonzi ukorera muri Koperative y’abanyonzi  yo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro twamusanze mu kazi, avuga ko kiriya kemezo bacyumvise ariko ngo ibyo gukora amasaha 24/24 ntibarabisobanurirwa neza.

Nga ababakuriye bababwiye ko isaha nta rengwa kuba ari mu kazi ku munyonzi ari iya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ibyo kugira amatara ku magare ngo n’amasaha yo gukora yiyongere ngo ni amakuru ataraba impamo.

Kuri we ngo kugira itara ku igare byaba ari byiza. Ati “Byadufasha kubera ko ariya masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bagennye niyo masaha abonekaho abagenzi, niba nazindutse saa kumi n’imwe nkakora bigera saa ine naniwe, umusaruro nabonye uba ari uwo, ndataha nkoga nkaryama nkaruhuka, nkongera gusubira mu muhanda saa kumi n’imwe nkongera kuvamo saa mbili na saa tatu z’ijoro, hari n’abageza saa ine ariko nta gare rigeza saa tanu z’ijoro.”

Uyu munyonzi avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nay o ku bijyanye no gushyira amatara ku magare ari iy’uko, ku bakorera ku muhanda w’amabuye amatara ajegera, ampule zigahita zimeneza, ariko ngo aho bishoboka ku mihanda ya kaburimbo amatara bayashyiraho.

Avuga ko kugira ubwoshingizi na byo bitarabaho, kandi ngo bubaye buhari biteguye kubwishyura, kimwe no kugira ingofero zabugenewe ngo igihe abagenzi baba bazikunze, bakemera kuzambara bazigura kuko ngo hari benshi badatega moto, bagahitamo kugenda ku igare.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SSP Jean Marie Ndushabandi yatangarije Umuseke ko amagare ari uburyo bagifasha Abanyarwanda gukora ingendo za hato na hato, ariko ngo kugira ngo abakora uwo mwuga barusheho kuwukora neza, barasabwa kuba bafite utugarurarumuri (ibinyoteri), kugira itara, kwambara umwambaro (akajile), kwambara ingofero n’ibindi byatuma barushaho gusigasira ubuzima bwabo n’ubw’abo baba batwaye.

Ati “Inzego zitandukanye zikaba zibagira inama ko udafite itara areka kugenda nijoro. Kugeza ubu ni inama tubagira.”

Yavuze ko abanyozi basabwa kujya muri Koperative kugira ngo ubumwa bwose bubagenewe bubagereho mu buryo bworoshye.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Amatara, utugaruramuri, ingofero,… ku batwara amagare! Wooow!
    Iterambere ryaje tu!

  • Uzabagurisha ayo matara ubu yarangije kuyatumiza.

Comments are closed.

en_USEnglish