Digiqole ad

Nyamitari abona Mwiseneza yakwigira kuri Lupita Nyong’o

 Nyamitari abona Mwiseneza yakwigira kuri Lupita Nyong’o

Niba hari icyamamare ubu kivugwa mu Rwanda ni Josiane Mwiseneza uhatanira kuba Miss Rwanda, buri wese afite icyo kumuvugaho. Umuhanzi Patrick Nyamitari we arabona uyu mukobwa yakwigira ku cyamamare kuri Cinema kw’isi Lupita Nyong’o.

Nyamitari abona Mwisezeneza yafata amasomo kuri Lupita (ibumoso)
Nyamitari abona Mwisezeneza yafata amasomo kuri Lupita (ibumoso)

Ubwamamare bwa Mwiseneza bushingiye ku kuva mu cyaro akaza kujegeza abakobwa bo ku migi bimenyerewe ko aribo bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. We yaje n’amaguru anasitara bya hato na hato, nicyo cyimugize we none.

Ubu abenshi baramubona nk’uwavuye kure ubu akaba avugwa mu gihugu hose.

Nyamitari abona uyu mukobwa yakwigira ku mateka ya Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya ariko ubu wamamaye ku isi muri cinema.

Abinyujije kuri Facebook ye Nyamitali yanditse agira ati “ Abanyarwanda dukwiye kwiga kuba abo turi bo tukareka kwishushanya. Muri post yanjye iheruka navuze ko nzagaruka kuri Mwiseneza Josiane kuko namusomyemo amasomo atari make.

Uyu mwali iyo aganira ntarwana no kugorora ururimi dore ko aribyo birangira umuntu ahubwo yarugoretse. Muruzungu niho babivuga neza ngo “She speaks her mind.

Kuba we byuzuye, bituma yirekura akaganira bisanzwe bigatuma igitekerezo cye gitambuka neza kikagera kubo kigenewe uko bikwiye. Yasobanukiwe ko isi ikeneye kumubona uko yakabaye.

For me, that’s the real definition of “Beauty” (Kuri njye n’ icyo gisobanuro cy’ ubwiza).

Rubyiruko, twisubireho. Niko, iyo uganira muruhame, witwara ute? Iyo utambuka imbere y’imbaga userukana uwuhe mutima? Uwawe bwite cyangwa uwa runaka ushaka kwishushanya na we?

Kurerembura amaso no gushaka kugaragara nka runaka wabonye ahandi nibyo bitubuza amahirwe yo kwambika Igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda ikamba rigikwiye mu ruhando rw’andi mahanga.

Mwali w’uRwanda, Lupita Nyongo w’umunyakenya uramureba? Ageze kuki magingo aya? Aho ageze ahagejejwe n’iki? Mukoreho ubushakashatsi ntuzicuza.

Mwiseneza Josiane, uri Nyampinga nyawe w’u Rwanda.”

Nyamitari abona Mwiseneza ariwe Nyampinga
Nyamitari abona Mwiseneza ariwe Nyampinga

Nyuma y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alvera Mukabaramba n’abandi bantu banyuranye bagiye bagaragaza ko bashyigikiye umuhate w’uyu mukobwa w’i Rubengera.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yego wo nagira inka we mukomeze
    Muvugishe ukuri
    Ureke abari ku gihe mu nyarukireyo murebe
    Ngo umuhutu yaba miss gute? Ese
    Ubwoko bwaje gute muri miss Rwanda
    Ko mperuka ntabwo tugira
    Banyarwanda ni mwikosore
    Njyewe narangije ku mwita Michel abana bahagaze kimwe
    Gusa ndasaba ibinyamakuru ko bidakomeza
    Kwemera commentaire za amoko kuri uyu mwana kuko ni racisme mbi
    Na mobbing muri kumukorera
    Ndabinginze uzanamo ibya Niko nti mugahitishe ibitekerezo bisenya buri mu nyarwanda

  • @Kheria, gerageza utwereke aho uwo wanditse ibyo aho yabyandikiye kuko ikigaragara wifitiye amatiku nimba uterekanye ubwo bujajwa wanditse aho babyandikiye.

  • Ubundi mesaje nkizo uzereka RIB bikaba byiza iyo ubibanje muri media

  • Nyamitari atanze igitekerezo cyiza, ariko anjye reka mubwire ngo ibyo avuze nibikoreshwa no mumuziki umuziki wacu uzatera imbere, mutakicyigana imiziki y’abandi ahubwo mwita k’umwimerere w’Urwanda.

  • Kheria ibyo ubizanye gute cg ubibonye he,ahubwo ndabona ari wowe ubyamamaje kuko njye ntaho nabibonye ,niyo ubibona ubirekerayo kuko kubisubiramo uba ubyamamaje.ikigusetsa ushobora gusanga uwo wabivuze yivugaga kuko ari we maze akabishyiraho kugirango azana umwanda muri comment;abibwirwa ni iki ko ariwe?iyo umurebye ubona interahamwe zari kumusiga ku isi? Ntago zari kumusiga rwose ,na jolly atorwana hari uwo nabibonanye muri comment nonese urabona ari jolly na Mwiseneza uwo interahamwe zari gusiga ari nde?ni Jolly zari gusiga mwiseneza ntiyari kuzirokoko rero vana ibyo aho.gusa nabonye hari hari abazana iyo myanda no kuri youtube ngo hatorwa aba n aba nyamara irushanwa uryiyandikishijemo wese akora agatsinda cg agatsindwa ariko kiko nabonye hari abafite iyindi mitekerereze nabonyeko ari byiza ko ryahagarara kuko hari igihe ryazateza ibibazo nyamara abarikora nta kibi bagamije ariko mumenyeko kwigana ivy ahandi hari igihe bigonga ibyawe maze hakavamo ibibi utari witeze.mu muco wacu nyampinga ni ubwiza bw imbere cyane,kandi mu muco wacu twese turi beza rero kwigana iby abanyamahanga bavangura bati ureshye utya,ugire ibiro bingana bitya,iteka ibi bintu si byiza kandi bikubitana n amacuho abazungu batuzanyemo bigahita byongera kwanduza imitwe ya bamwe niyo mpamvu bikwiye guhagarara bitari byasenya.naho Josiane rwose tumuri inyuma umwana wacu iwabo w imfura ku kibuye haba abarezwe neza tumuri inyuma numvise afungutse mu mutwe kandi yifiye n ikizere.

  • @ frredom
    Genda urebe kugihe
    Wongere urebe hano ku nkuru bamukozeho
    Usome commentaire
    Kandi tuzongere kwita abantu injajwa niba uri freedom
    Or ntuzi icyo bisobanura
    Njye nifuza ko nta racisme yongera gukorerwa uyu mu kobwa
    Twabihararutswe
    Kuko kuri buri mbuga hari abari kubizana
    soma hano noneho urebe ko iyo ndwanya abantu bato nkaba mba ntafite impamvu

    Kamali 2019-01-07 01:07:25
    Barikumushunga! Nta muhutukazi wambaye ikamba. Mwabibonye he?

    Ubwo uringera kunyita injajwa
    Njyewe kheria mbereyeho
    Kurwanya urwangano rwose
    Uzasome aho nandika hose
    Ntanga umusinzi
    Wu urukundo na amahoro

    Mureke iki gitekerezo gihite

  • Ndasaba abantu ko mudatukana
    Kuko gutanga ibitekerezo nu ukubaka
    Iyi miss yagarayaje amaranga mutima
    Mabi kubantu bamwe
    Mwituka kheria kuko nabisomye henshi
    Ko atanyweye amata ni ibindi byanditswe aha siko byose bitomoye
    Icyo we arwanya ni imitekerereze ya bamwe
    Kandi koko birahungabanya
    Ko abantu batuka abandi
    Freedom usabe imbabazi zo kwita umuntu injajwa
    Si uburere tuzajya abo tuzasiga

  • Ariko se kwita umuntu “umuhutu, umututsi cyangwa umutwa n’igitutsi? Kuki se biguhungabanya come on. Aho kunyita INJAJWA” uzanyite umuhutu umutwa umututsi. Mwishyira muri prison y’ibitekerezo “CONSTIPATION MENTALE”.

  • twese turumwe bavandi.

Comments are closed.

en_USEnglish