Digiqole ad

Dream Team na Police begukanye shampiyona ya Taekwondo ya 2018

 Dream Team na Police begukanye shampiyona ya Taekwondo ya 2018

Ikipe ya Dream Taekwondo Club  na Police Taekwondo Club zegukanye igikombe cya shampiyona ya Taekwondo yasozwaga mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko abakinnyi bayo mu byiciro bitandukanye begukanye imidali.

Police Taekwondo Club yegukanye igikombe mu bakuru

Shampiyona ya Taekwondo y’umwaka w’imikino wa 2018 yatangiye tariki 3 kugeza kuri 5 Mutarama 2019.

Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga niyo yegukanye igikombe cy’ikipe yahize izindi mu cyiciro cy’abana n’ingimbi (cadet et junior), naho mu kiciro cy’abakuru igikombe cyegukanwa na Police Taekwondo Club.

Kayitare Benon ukinira ikipe ya Police Taekwondo Club akaba asanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo ni we mukinnyi wahize abandi mu bagabo, naho Uwayo Clarisse ukinira Police ahiga abandi mu bakobwa.

Mu kiciro cy’abafite ubumuga (Para Taekwondo) Niringiyimana Jean Claude wakiniye ikipe ya Nyamata ni we wahize abandi.

Umusifuzi mwiza yabaye Habimana Eric.

Mu gusoza iyi shampiyona, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yasobanuye impamvu shampiyona ya 2018 yakinwe muri 2019.

Ati “Shampiyona y’umwaka wa 2018 yasojwe muri 2019 kuko habayeho ikibazo cyo kubura ibibuga, twagiye tubihuriramo na Volleyball ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo bitandukanye. Amakipe agomba kuguma kwitegura kuko na shampiyona y’uyu mwaka wa 2019 izaba.”

Yavuze ko Taecondo bishimira ko amakipe yitabiriye ari menshi bakaba babona bitanga icyizere ku hazaza h’umukino.

Shampiyona ya 2018 yakinwaga ku nshuro ya karindwi, itandukanye n’izaybanjirije mu bijyanye n’uko abana bari munsi y’imyaka 13 bitabiriye ari benshi, ndetse n’amakipe mashya ya Taekwondo yagiye agaragara muri buri Ntara, kandi n’umubare w’abakobwa wariyongereye.

Abakinaga bari mu byiciro bitandukanye, abana, ingimbi, abakuze  ndetse n’abafite ubumuga bari bakubiye mu makipe 18 yitabiriye shampiyona.

Dream Fighters ya Kimironko niyo yari ifite igikombe giheruka cya 2017.

Umutoza wa Dream team Ntawangundi Eugene ashyikirizwa igikombe
Uwayo Clarisse na Kayitare Benoit nibo bahize abandi
Ni shampiyona yagaragayemo abakiri bato benshi

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish