Digiqole ad

Ikibuga cya Bugesera imvura yakigize isayo umukino urasubikwa

 Ikibuga cya Bugesera imvura yakigize isayo umukino urasubikwa

I Nyamata kuri iki cyumweru, Bugesera FC yari yiteguye ko ishobora kuvana amanota atatu ku Magaju FC kuko iyi kipe ubu ariyo nsinga ngufi imaze gutsindwa imikino umunani, inganya ibiri itsinda rimwe gusa. Ariko imvura yaguye ikibuga gisanzwe ari imbuga gusa kirangirika, umukino wari wimuriwe ku Kicukiro nyuma ugumishwa i Nyamata.

Sugira yongeye kubona izamu nyuma y'umwaka urenga
Sugira yongeye kubona izamu nyuma y’umwaka urenga

Ab’i Nyamata, i Maranyundo, Kayumba na Kanazi n’ahandi hafi bari kuza kureba uyu mukino birabasaba kugaruka kuri uyu wa mbere.

Amagaju nayo bari babwiye Umuseke ko biteguye cyane gutsindira Bugesera iwabo, ubu nabo byabasabye kongera gucumbika irindi joro.

Ibibuga nk’ibi by’imbuga nsa itariho akatsi bikinirwaho i Nyakarambi kwa Kirehe FC, i Nyagatare kuri Stade Amabati kwa Sunrise FC na hano i Nyamata kwa Bugesera.

Hari ikizere ku mishinga  ya Guverinoma yo kubaka stade mu Bugesera n’i Nyagatare ko aya makipe azajya akinira ahakwiriye.

Imikino yindi yabaye kuri iki cyumweru APR FC yatsinze AS Muhanga 2 – 1 aho Sugira Ernest nyuma y’umwaka urenga ari mu mvune yongeye kubona izamu. Hari ku mukino we wa kabiri agarutse mu kibuga.

Mukura VS ya kabiri yo kwa Marines FC i Rubavu yanganyije igitego 1 – 1, yari yabanje gutsindwa yishyura ku munota wa nyuma ibasha kuva i Rubavu idatsinzwe

Igitego cya Marines cyatsinzwe na  Nyirinkindi Saleh ku munota wa 42 kishyurwa na Twizerimana Onesme mu minota y’inyongera.

Kugeza ubu Mukura niyo kipe itaratsindwa umukino n’umwe aho shampionat igeze.

Uko indi mikino y’umunsi wa 13 yagenze:
SC Kiyovu 2-0 Police FC
Gicumbi FC 1-0 Etincelles FC
AS Kigali 3-2 Espoir FC
Musanze Fc 1-2 Rayon Sports FC
Kirehe FC 1-1 Sunrise FC
Marines FC 1-1 Mukura VS
APR FC 2-1 AS Muhanga
Bugesera FC vs Amagaju FC (Wasubitswe kubera imvura)

Ikibuga imvura yaracyangije nubwo gisanzwe ntako kimereye
Ikibuga imvura yaracyangije nubwo gisanzwe ntako kimereye

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Arsenal yogombye kudutera inkunga.

Comments are closed.

en_USEnglish