Digiqole ad

Ruhango: Abayobozi b’Amashuri 31 bimuwe bitunguranye aho bakoreraga

 Ruhango: Abayobozi b’Amashuri 31 bimuwe bitunguranye aho bakoreraga

Abayobozi b’ibigo by’amashuri 31 bimuriwe ahandi, bamwe bajyanywe kure y’ingo zabo, bavuga ko kubahindurira ibigo byakozwe mu marangamutima. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gukora izi mpinduka bigamije gutanga umusaruro no kuzamura ireme ry’uburezi.

Ku biro by'Akarere ka Ruhango
Ku biro by’Akarere ka Ruhango

Kuwa gatanu w’Icyumweru gishize nibwo Abayobozi b’Amashuri batandukanye bahawe amabaruwa abahindurira imyanya mu buryo bavuga ko butunguranye.

Aba bakozi babwiye Umuseke ko hari abavanywe mu mashuri abanza boherezwa kuyobora ayisumbuye, abandi bavanwa mu yisumbuye (Boarding) bajyanwa mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 (Nine year basic Education).

Umwe muri aba barezi utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru yadutangarije ko hari amakuru babonye avuga ko ubuyobozi bushya bushaka kunaniza ikipe yakoranye na Komite nyobozi icyuye igihe nubwo Mayor w’Akarere ka Ruhango yabihakanye.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko hari benshi bamaze imyaka myinshi bakora uwo murimo ndetse bakaba nta kosa bigeze bavaragaraho muri iyo myaka yose ryatuma bimurwa bakavanwa aho bayoboraga.

Umwe yagize ati: “Bamwe muri twe babanje gusabwa ruswa, bagombaga gutanga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abatarayatanze bahawe imyanya yo hasi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko icyemezo cyo guhindurira imyanya aba bakozi cyafatiwe muri Komite nyobozi kandi ko ari gahunda isanzwe igamije kuzamura ireme ry’uburezi no guhanga udushya cyane cyane ku bari bamaze imyaka myinshi bakorera ahantu hamwe.

Ati: “Abakozi barenga 30 twahinduriye imyanya bose ntibashobora gushimishwa n’iki cyemezo, gusa tubatezeho impinduka nziza aho boherejwe.”

Avuga ko niba ku rwego rw’Akarere haba hari uwabasabye ruswa kugira ngo bahabwe cyangwa bagume ku myanya barimo babiregera Ubuyobozi kugira ngo bubarenganure.

Muri bariya bayobozi b’ibigo by’amashuri harimo abavuga ko bavanywe kure y’aho batuye, bakaba bagiye guhura n’ikibazo  cy’urugendo rurerure bajya ku kazi kandi ngo amafaranga Abarezi bahembwa ari make.

Hari hashize igihe gito mu Karere ka Ruhango habayemo impinduka kuri bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge umunani ku Mirenge ikenda igize Ruhango bagiye bavanwe aho bayoboraga bakimurirwa ahandi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.

0 Comment

  • Congratulation Mayor ,ushimirwe ako kazi keza wakoze bigaragara ko wakoze iperereza rwose, Guhindura Salvator, calixte, Jerome na Gatera biragaragaza ubushishozi kuko bari barahagize uturima twabo guhindurirwa imyanya ni ibisanzwe.
    Niba batibaga muri ibyo bigo ba boarding bafite ikihe kibazo? bemere ko habaho impinduka ibi bya ruswa ni urwitwazo rwo kugirango bateze urubwa Director
    bemere bayoboke ahubwo imirimo mishya bahawe bazayikore neza cg nabyo hazaze abandi babikore
    Mayor turagushimye rwose wakoze neza bari barigize kampala kuri biriya bigo

  • Mundebere iri jambo Mayor yavuze. Ati: “Abakozi barenga 30 twahinduriye imyanya bose ntibashobora gushimishwa n’iki cyemezo, gusa tubatezeho impinduka nziza aho boherejwe.”
    Ubuse koko aha ntiharimo kwigiza nkana?? Hhhhaha. Ubwo abo batabyishimiye nabo mubitezeho impinduka Nziza? Nanone ariko ndibariza umunyamakuru wakoze iyi nkuru” nta numwe wigeze ubona wabyishimiye ko mayor yavuze ko abatabyishimiye ari bamwe na bamwe??” Wakabaye wadushakiye umwe byibuze

  • Uko akarere ka Ruhango kabikoze neza,na KAMONYI,kwiye kubyigiraho.usanga umuntu yaragize ahantu akarima ke neza neza. Akavuga ngo azahava Ari uko abishatse. Uziko usanga Hari abagize imyaka 8 ahantu. Gute atahagira umurima we!!!
    Gute atavuga ko ikigo Ari icye? Bajye babahindura bizaba rimwe mu ibanga ry’ireme ry’uburezi

  • Ubundi nyuma y’imyaka itanu ukorera ikigo kimwe uba utagitanga umusaruro ukorera muri routine gusa. Niyo mpamvu sosiyeti zikomeye nka Coca-Cola iyo imyaka itanu ishize waba ukora neza cg udakora neza baraguhindurira haba ntaho kuguhindurira hahari bagasesa amasezerano ugacaho hakaza amaraso mashya.

  • Ahandi mutundi turere guhinduranya abayobozi b’ibigo by’amashuri bimaze igihe bikorwa. Abo batabyishimiye ni babandi nashaka kugira ibigo bayobora nk’uturima twabo. Ahubwo mwari mwarakerewe gukora izo changes.Congratulations Mayor.

  • Umenya hari uturere tutoroshye kutuyobora; Ruhango, Muhanga, Rubavu na Rusizi

  • Birashoboka ko harimo amaranga mutima cyane kko hari ibigo abayobozi bamazeho igihe kinini cyane batimuwe kdi kuhatinda bikurura amatiku bikava mukuyobora bikaba ubucuruzi; Mayor mubushishozi bwe arebe mubigo byasigaye nko mumurenge wakinazi avugane nabanyiribigo bakore impinduka! Murakoze!

  • BURERA REB izakurikirane itangwa ryakazi munzego zose cyane cyane muburezi ruswa iravuza ubuhuha barebe uko bahindura uburyo ubwo gutanga ibizamini bibe nkuko babikoze i GICUMBI REB ariyo uzajya ibyitangira naho nitaba ibyo Irene ry’uburezi ntaryo mbijeje pe!

  • Ntabwo twavuga ko hose hari amarangamutima, ariko henshi niko bimeze bagabana uko batanga imyanya k’unshuti cg abafitanye amasano.

  • I musanze naho hari abigize ibinani bakora ibyo bashaka, akarere kacu nako twizere ko kaza gukora impinduka kuko indwara abayobozi b’ibigo barwara yo kumva ko bakora ibyabo kandi ntawe ugomba kuvuga, barebye uko byarangira. impinduka naho zirakenewe

  • Nibyiza cyane kujya bahindurwa kuko harababa barafashe ibigo bakabigira uturima twabo bakanyereza imitungo uko bishakiye hagira umukozi ubavugaho bakamushakira impamvu yo kukwirukanisha,nimba baratswe ruswa kuki batatangiye amakuru ku gihe ngo abayatswe bafatwe?Ngirango Akarere ka Gisagara nako kari gakwiye kwigira kuri Ruhango kuko nako gafite abayobozi b’amashuri bamwe bavugwahl imikorere mibi no kunyereza imitungo y’ibigo

  • Umuntu wahamagaye iri tangaza makuru nushaka kugonganisha abayobozi ntakindi kuko ntagihe abantu batahinduwe Kandi bakajya aho boherejwe byaba aribyo haruwo bahinduriye maze ntajye aho yoherejwe

  • Congratulation Mayor ,ushimirwe ako kazi keza wakoze bigaragara ko wakoze iperereza rwose.

    Ibi bigeze n’i Huye byafasha ireme ry’uburezi, cyane ko ari naho gicumbi cy ‘Uburezi. Hari abayobozi b’ibigo bigize imana/indahangarwa,wagirango babaye banyir’ibigo Burundu.

  • Mayor wakoze rwose!

    Ibi bigeze n’i Huye byafasha ireme ry’uburezi, cyane ko ari naho gicumbi cy ‘Uburezi. Hari abayobozi b’ibigo bigize imana/indahangarwa,wagirango babaye banyir’ibigo Burundu.

  • Ariko abantu bakunda amatiku gusa pe. Uretse ko kuva kera Ruhango wagira ngo iravumye pe. Ikihaba ni amatiku gusasaaa. Muzagereza he? Guhindurirwa aho umukozi akorera ni ibisanzwe ahantu hose. Minister, ambassadeur ndetse n’abakozi b’Imana barahindurwa ariko nta nduru zivuga. None ngo umuyobozi w’ishuri yagiye gukorera kure y’urugo rwe? Ushaka kutajya kure y’urugo rwe azubake ishuri rye ku marembo iwe cg muri salon ye. None se si abakozi b’akarere nk’abandi? Kereka niba Hari uwo bajyanye hanze y’akarere ka Ruhango. Erega nta muntu uri kamara aho akorera. Iyo umaze imyaka myinshi ahantu ugera aho udushya tukagushirana ukabona byose ari sawa sawa undi yaza agashyiraho impinduka Kandi bikagenda neza kutushaho. Hari igihe ukorera ahantu igihe kinini kirenze igikenewe ugasigara warabaye institution aho kuba umukozi wayo. Mayor wa Ruhango nakomereze aho rwose. Kandi rwose banya Ruhango igihe cyo gukizwa kirageze ntimugaheranwe n’amatiku n’ubugome gusa kuko nta terambere bizana uretse gutuma abantu bagwingira mu mikorere n’imitekerereze. Nyagasani abibafashe mo.

Comments are closed.

en_USEnglish