Digiqole ad

Guverinoma ntizihanganira ‘abatekinika’ imibare – Dr Ngirente

 Guverinoma ntizihanganira ‘abatekinika’ imibare – Dr Ngirente

Bugesera – i Nyamata none hatangiye inama yitwa “Rwanda Local Government Delivery Forum 2019” igamije gushaka uko imikorere y’inzego z’ibanze irushaho gutanga umusaruro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hakiri ibibazo muri izi nzego, Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri n’icyo gutanga imibare itari yo, yibukije ko iki ubu gihanwa n’itegeko.

Dr Ngirente abwira abayobozi bitabiriye iyi nama ko itegeko ubu rihana abatanga imibare itari yo
Dr Ngirente abwira abayobozi bitabiriye iyi nama ko itegeko ubu rihana abatanga imibare itari yo

Iyo inzego z’ibanze zikoze nabi, zidakorana neza, zitanga imibare n’amakuru bitari byo, zitaye ku nyungu z’abazigize kurusha iz’abaturage, ingaruka ntizitinda kuboneka, iterambere ku muturage riradindira.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko muri izi nzego hakiri icyuho mu micungire y’ibya Leta, mu bigenewe iterambere ry’abaturage, mu mikorere n’imikoranire no mu kurwanya ruswa.

Iyi nama igamije kuganira no kwanzura ku bibazo nk’ibi hagamijwe kwihutisha iterambere cyane cyane bibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Prof Shyaka ati “turabizi ko hari icyuho ndetse no mu bijyanye n’ubunyangamugayo mu mikorere, kutajarajara, kudakorana aho hose harimo ibibazo twifuza kuza kuganira.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard avuga ko iterambere ryagerwaho neza ari uko inzego z’ibanze zikora neza, iyo zikoze nabi nabwo ngo ntibitinda kuboneka, iterambere ryifuzwa ntirigerwaho.

Asaba ko abayobozi ba za Njyanama na Nyobozi bashyira imbere inyungu z’abaturage kurusha izabo maze bagakorana neza kugira ngo bageze umuturage ku iterambere.

Avuga ko mu igenamigambi ry’ibikorwa haba hakenewe amakuru nyayo n’imibare y’ukuri kugira ngo bishingirweho no mu gukemura ibibazo, asaba ko umuco mubi wo ‘gutekinika’ ucika.

Dr Ngirente na Prof Shyaka muri iyi nama i Nyamata
Dr Ngirente na Prof Shyaka muri iyi nama i Nyamata

Ati “ndabibutsako hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare itariyo kuko bituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Guverinoma ntizihanganira abatanga imibare itari yo.”

Arakomeza ati “Ndabasabako mbere yo gutanga imibare mwajya mubanza mukagenzura ko iyo mibare ihuye n’ukuri kw’ibyakozwe.”

Yasabye abayobozi benshi bakoraniye muri iyi nama n’abandi bose kwirinda amanyanga yose mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngaho nahere kuri Munyakazi wa NISR amwondoshe, asabe ko Rwangombwa muri BNR asimbuzwa, Minister w’Ubuhinzi agende, umuyobozi wa WASAC, uwa REG n’uwa RURA bakurikire, asabe ko EDPRS isubirwamo hashingiwe ku ibarura rishya ry’abaturage (National Census cyangwa EICV), vuba vuba asubirishemo ibyiciro by’ubudehe n’imibare y’abashomeri. Ibindi yenda byo byaza nyuma. Yaba ari intambwe ikomeye.

  • nonese gutekinika ko ndeba ariyo mibereho kubihindura byamusaba gusenya byose agatangira bundi bushya kdi ashobora gusanga niwe mu biro
    bamutekinikira muri raporo ahari ubwo nawe yasezera ni hatari nakuambia

  • Hahahah nyakubahwa Ngirente we irire imisoro yacu ubundi wicecekere utazaba nka bukorikori bwa nzikoraho wikojeje agati ku…….ahubwo mube mushaka ibindi mudutekinikira twarabimenyereye ni nka missa yo ku cyumweru.

  • Prime Minister arashaka kwigerezaho. Urwego rudatekinika muri kino gihugu se ni uruhe? Ajya yumva ibyo turatira amahanga iyo twayasuye twabukereye? Bimwe ni ikinyuranyo cy’ibigaragarira amaso ya buri wese uba mu kino gihugu. Itekinika rya mbere rya karundura riri mu matora y’abayobozi ku nzego zose, na Parliament yagombye kuba ijwi ry’abayurage irimo. None umuntu uri mu mwanya kubera itekinika, wamusaba gukora adatekinika bikamukundira gute? Ntibishoboka kwitandukanya na DNA/ADN yawe. Iyo ijwi ry’umuturage utarihaye agaciro, uba warangije kumuvutsa icy’ingenzi. Ibindi ni uguhuhura gusa.

  • Hhhhhhhhh itekinika se ko ryabaye umuco tugire dute? Njye ngirente? Gutekinika ni umuco udateze kuranduka kuko benshi niryo ribatunze, ngabo abatekinika imibare y’abakene, ngabo abatekinika ubukungu ngo twaradamaraye, ngabo abatekinika ubuzima bw’imbaga bakayirimbura bikitirirwa inzirakarengane, ngabo abiba abiba leta batekinika kashi, abatekinika ubumwe n’ubwiyunge, gutekinika abacitse ku icumu rya genocide nayo batayiretse, … Nyakubahwa Ngirente, nushobora kurwanya itekinika ryazanywe nabagukamira uzajya mu ijuru udapfuye. Ibintu byose mu Rwanda ni byiza, nutabasha kwiga iyo ndirimbo ngo umenyeko ariyo nyikirizo n’ibitero byayo kwaheli bwana.

  • Reka, reka, reka Ngirente we ! learn to swim with the tide cg se uve mu ruzi niba udashobye koga, ubise ababishoboye boge muri iyi nyanja y’ubukire n’ububasha; the whole thing is a lie to the core, mbese ni nka bimwe bitaga ubwiru aho habaga hari abantu bitwaga abacurabwenge babaga baratoranyirijwe kubeshya rubanda, urugero ngo umwami avuka apfumbatije amasaka, isogi, uburo…mu ntoki. Niba ujya ukurikira amateka, uzashakishe neza ubanze umenye aho ijambo ABATEKINICIENS ryavuye n’igisobanuro cyaryo.

    Njye ndibuka neza mu kwezi kwa 11/1994 intambara ikimara kuragira afandi wari waje kudukoresha inama ngo y’umutekano arimo atubwira ukuntu u Rwanda rugiye kuba igihugu cyiza, aho uzajya usiga igare ryawe uriparitse ku muhanda, ukajya mu mujyi i Muhanga wagaruka nimugoroba ukarihasanga ntawaritwaye….! Icyo gihe ukurikije uburyo yabivugaga ubona nawe abyemera akndi abyiyumvamo, twese twatahanye ibyishimo n’ikizere twumvaga dufitye abo bategetsi bashya, cyane cyane kubera ukuntu abaturanyi bacu bari bamaze kurimburwa n’interahamwe ariko na mbere yaho gato muri 1993 zari zaratuzengereje nta kintu zituma wikorera, udashobora kujyama ibishyimbo hepho hano ku gasoko ngo bone frw yo kugura utuvuta cg inyanya….Icyizere (hope) n’ibyishimo natahanye ku mutima icyo gihe nta bundi nongeye kubigira kugera n’uyu munsi.

    Iyo rero ubu ndebye abo ba Afandi, inka zabo arizo zirirwa mu mayaka y’abaturage uvuze bagakubita, iyo ndebye ukuntu abajura batujujubije birirwa bapfumura amazu yacu batwiba bakadufatanya na Dasso kudusonga, umubyeyi adashobora kujya hepfo ku mazi ngo arobe ifi yo kurisha ubugari yarikiye umwana we, njyewe numva agahinda kandeze nibutse ibyo uwo mugabo yatubwiraga mu nama; mpita mbona ko aba bantu ari abahanga sana !

    So tuza, urye ku mafaranga natawe ugizeicyo akubaza, uretse uwagushyizeho wenyine.

  • Ubwo ntukabije ra! Ibyo byose uvuze uri umuhamya wabyo? Uzi ko wagira ngo urwanda ni umuriro utazima! Ariko nkwibarize waba ukunda iki muri uru Rwanda? Njye nanga indashima pe! Nemera ko ibibazo bihari kandi ngasubizwa mo intege n’ubushake bwa politique/discours bwo kubikemura kandi umuturage abigizemo uruhare naho abajyaho bakanenga gusaaaaa please mugarure agatima igihugu kiraryoshye matunda iko mbele.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish