Digiqole ad

Ifunguro riruta ayandi mu 2019

 Ifunguro riruta ayandi mu 2019

Ifunguro ryo ku Nyanja ya Mediterane niryo ryatoranyijwe nk’ifunguro ryiza ry’uyu mwaka wa 2019 mu ndyo zigera kuri 41 zatorayijwe ku isi nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize.

Indyo nk'iyi ni iyo ku nyanja ya mediterane ariko n'ahandi ngo irashoboka
Indyo nk’iyi ni iyo ku nyanja ya mediterane ariko n’ahandi ngo irashoboka

Nibwo bwa mbere ibiryo byo kuri iyi Nyanja bibaye ibya mbere mu byiciro byinshi; ifunguro ryiza mu ndyo zikwiriye, ifunguro riruta andi arimo imboga, ifunguro ryiza kuri diyabete, n’kiciro k’ifunguro ryoroshye gukurikiza kurusha andi.

Ntibitunguranye cyane ariko kuko ubushakashatsi bunyuranye bwerekanye ko iri funguro rigabanya ibyago bya diyabete (indwara y’igisukari), kugabanuka kw’ubushobozi bw’ubwonko, kwibagirwa, kwiheba na kanseri y’ibere.

Iyi ndyo yo kuri iriya Nyanja ngo ituma amagufa akomera, umutima utera neza, kugabanya ibiro bigashyira ku kuramba k’uyirya.

Iyi ndyo igizwe ahanini n’ibihingwa, imbuto, imboga, ibinyamigogwe, ibishyimbo, ubunyobwa bucye n’amavuta ya Olive.

Inyama zitukura ziboneka gacye kuri iri funguro, ahubwo haba hariho amagi, ibindi bikomoka ku mata cyangwa ibiguruka, ikaba kandi itaba ari nyinshi ku isahani, iyo sahani ntinabureho ifi.

Rahaf Al Bochi wigisha iby’iyi ndyo muri Amerika avuga ko irenze ibiryo ahubwo ari ubuzima, ko uwifuza ubuzima bwiza yakwiga kurya gutya cyangwa ibisa nabyo.

Mu gushyira ku rutonde indyo zinyuranye ku isi ababikora riba ari intsinda ry’abahanga mu ndwara z’umutima na diyabetes, imirire, ibiribwa n’indwara z’umubyibuho ukabije hamwe n’abanditsi ku biribwa.

US News and World Report ikora uru rutonde ivuga ko aba bahanga bashyira indyo ku rutonde bakurikije ibi byiciro; uko yoroshye kuyikurikiza, intungamubiri zayo, uko igabanya ibiro by’uyirya, ubuziranenge bwayo n’ubushobozi bwayo mu kurinda indwara za diyabete n’umutima.

Mu 2018 indyo ihiga izindi yari hagati y’iyi yo ku Nyanja ya Mediterane hamwe na n’indyo yitwa DAS.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mujye mushyiraho amafoto turebe neza ibyo muri kuvuga.

Comments are closed.

en_USEnglish