Month: <span>June 2017</span>

IPRC Kigali yahize kwegukana Playoffs ngo iseruke muri Afurika

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya Basketball yarasojwe intsinzi itaha mu ikipe nshya ya REG. Gusa umwaka w’imikino nturarangira kuko hasigaye Playoffs zizatangira muri Nyakanga. Buhake Albert utoza IPRC ya Kigali yahize kwegukana irushanwa risigaye ngo azahagararire u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Kuva tariki 3 Nyakanga ku bibuga bitandukanye birimo Petit stade i Remera hazatangira […]Irambuye

Nahimana Shasir yapfushije umubyeyi

Umukinnyi wo hagati usatira muri Rayon sports Nahimana Shasir yapfushije se umubyara kuri uyu wa kabiri. Arajya kumushyingura nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro ihuramo na Espoir FC. Rayon sports yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsinze APR FC 1-0 irashaka kukisubiza. Iri rushanwa rizasozwa tariki 4 Nyakanga 2017 rigeze muri ½. Iyi kipe […]Irambuye

ILPD iratangiza ikindi kiciro cy’amasomo mu kwezi gutaha

Muri uku kwezi hari ikiciro cy’abanyeshuri 428 barangije muri irishuri, mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga muri iri shuri ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD, haratangira ikindi kiciro cy’amasomo kubanyamategeko biga ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko (Diploma in Legal Practice). Tarikiya 3 Nyakanga 2017 kubiga muri Week End na 17 Nyakanga2017 ku biga buri munsi nibwo […]Irambuye

Episode 145: Uwo Joy yitaga Nyirakuru yareze ba Mireille…Papa Sacha yirukanye

Chauffeur akimara kumbwira gutyo nacitse intege, numva agahinda kazamutse muri njye ntangira kumusubirishamo, Njyewe- “Ibyo umbwira koko ni byo?” We- “Ni byo kabisa! Ahubwo se ko mbona nawe ubabaye, uwo mukecuru wari umuzi?” Njyewe- “Byihorere muvandi, n’ubundi ibi byishimo ntabwo numvaga ko byageza ku ndunduro” We- “Uuuh! Bro! Erega umukecuru iyo akuze agomba kuruhuka, ikizima […]Irambuye

Muhanga: Sendika INGABO yasubijwe uburenganzira n’imitungo yayo

Hashize igihe inama y’ubutegetsi n’abakozi bakoreraga Sendika Ingabo bahuguje imitungo y’uyu muryango bashaka no guhindura izina ryayo ngo bayigire umuryango utegamiye kuri Leta  ku nyungu z’abantu ku giti cyabo ariko ubutabera bumaze kubisubiza ba nyirabyo. Itsinda ry’abantu 75 bamwe bakaba barahoze muri Komite nyobozi  ya Sendika INGABO nibo bari bigaruriye imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’iyi Sendika […]Irambuye

Nyuma y’igihe abyamagana, Merkel yemeye gushyingira Abatinganyi

Nyuma y’igihe kirekire abyamagana umuyobozi w’Ubudage Angela Merkel yafunguye imiryango yemerera abahuje ibitsina gusezerana imbere y’amategeko mu Budage. Angela Merkel yabitangarije ikinyamakuru “Brigitte” kimwe mu bigurishwa cyane mu Budage ubwo yari abajije ku ishyingirwa ry’abahuje ibitsina akavuga ko ubu abyemera. Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko iki cyemezo cya Merkel yagifashe ntawe agishije inama mu ishyaka […]Irambuye

Azam Saber asezera ati “U Rwanda ni igisubizo cy’impunzi muri

*Ati “Nabonye imiyoborere myiza,…nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi hanze” *Ngo azakumbura Abanyarwanda ariko azajya aruzamo kenshi aje mu bukerarugendo. Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, (UNHCR-Rwanda) avuga ko muri iyi myaka ahamaze yabonye iki gihugu gifite umwihariko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’impunzi zigihungiyemo, akavuga ko ari […]Irambuye

Abakandida bemejwe by’AGATEGANYO ni babiri gusa, Kagame na Habineza

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gutangaza kuri uyu mugoroba ko Abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda. Abandi bari batanze ibyangombwa bifuza kwiyamamaza bose ngo ntabwo babyujuje neza. Gusa bafite kugeza tariki 06 Nyakanga kuba […]Irambuye

Bavuze ibyo banenga Leta mu gukemura ibibazo by’abana

Umunyamategeko Maitre Fred Burende yanenze ko hari zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe. Kuba abana bamwe bakurwa mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakurikijwe mu murongo wo kubasubiza mu buzima busanzwe bubereye umwana.  […]Irambuye

Gutora Perezida ni ngombwa kuko bifitiye akamaro nyir’ugutora

Ku matariki ya 03 na 04 Kanama 2017, Abanyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda bazatora Perezida wa Repubulika ku nshuro ya gatatu, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  yo mu 1994. Nubwo benshi batoye muribyo bihe, ariko si benshi bazi impamvu n’akamaro ko gutora. Impuguke Dr  Kayumba Christophe yabwiye Umeseke impamvu buri Munyarwanda ugejeje imyaka […]Irambuye

en_USEnglish