Month: <span>June 2017</span>

Abanyarwanda 37 basabye kuzajya gutura mu mudugudu uzubakwa MU ISANZURE

Iki ni igitekerezo cyamaze kwigirwa umushinga n’intiti muri science zo mu bihugu byinshi byo kw’Isi byibumbiye mu kigo cyashinzwe n’umuherwe w’Umurusiya Igor Ashurbeyli kitwa Aerospace International Research Center. Mu bantu bagera kuri Miliyoni basabye kuzajya kuba muri uriya mudugudu wiswe Asgardia harimo Abanyarwanda 37 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Asgardia. Kugeza ubu abantu bo mu […]Irambuye

Inkura, mu ziherutse kuzanwa, yishe umutoza w’abazicunga

Amakuru ava muri Pariki y’Akagera aremeza ko umugabo umwe (w’umuzungu) watozaga abashinzwe gukurikirana izi nyamaswa inkura yamusaritse ihembe ikamuhitana ari mu kazi kuri uyu wa kabiri. Iyi nkura iri mu ziherutse kuzanwa mu Rwanda. Izi nyamaswa zikaba zarazanywe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibidukikije nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu […]Irambuye

Qatar muby’ukuri abaturanyi bayangira iki?

Guhera muri 1995 ubutegetsi bwa Doha muri Qatar n’ubwa Riyadh muri Arabie Saoudite bwari bufitanye amakimbirane ashingiye kuri gas cyane cyane Methane. Mbere y’uriya mwaka Arabie Saoudite niyo yacukuraga gas nyinshi muri kariya gace ka Aziya. Nyuma ariko Politiki z’ubucukuzi n’ubucuruzi za Qatar zaje gutuma iki gihugu kirusha abaturanyi bacyo umuvuduko n’umusaruro mu gucukura no […]Irambuye

6 bahawe impozamarira batsindiye mu rubanza rwa Berinkindi waburaniye muri

Abantu batandatu bacitse ku icumu rya Jenosideyakorewe Abatutsi baregeye indishyi mu rubanza rwaregwagamo Berinkindi Claver wamaze guhamwa n’ibyaha agakatirwa gufungwa burundu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena bashyikirijwe aya mafaranga y’indishyi z’akababaro. Nkeramugaba Alexis, Mukarutabana Pelagie, Mukamana Leoncie, Agnes Nyirarugwiro, Rusagara Anaclet n’undi umwe utifuje gutangazwa mu itangazamakuru nibo bashyikirijwe izi ndishyi z’akababaro. […]Irambuye

Umva Kamugisha, wabuze umugore n’abana 2 mu mpanuka, icyo avuga

Ubuhamya bwe aherutse kubutanga ku cyumweru ku bantu bari baje gusengera mu Gakenke. Yavuze uburyo yashenguwe n’inkuru mbi ku muryango we hari hashize umwanya muto batandukanye, ariko anavuga uburyo afite ikizere cyo kongera kuboana nabo ku munsi w’umuzuko. Yatangiye ashima Imana yemeye ko ibyamubayeho bibaho kugira ngo yige isomo rikomeye cyane mu buzima. Kandi ngo […]Irambuye

Ibihumbi 30 bari barakatiwe TIG barabuze

*Hari abantu benshi bagiye bakatirwa ariko ntibafungwe *Imanza za Gacaca zarangijwe kuri 94% *Hari imanza Inyangamugayo zategetse ko umusozi wose uzishyura Kuri uyu wa gatatu Ministeri y’ubutabera yasobonuriye komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena iby’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Sena yashyikirije Guverinoma ku birebana n’imanza za Gacaca zitararangizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo (TIG), n’ikibazo […]Irambuye

Impamvu Leta itinya kurwanya cyangwa kwemera Ubutinganyi

Ubutinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) mu Rwanda ni ikintu kimaze gutera intambwe ndende ku buryo bamwe batangiye no gutangaza ku mugaragaro mu bitangazamakuru ko bifuza kubana byemewe n’amategeko. Mu bice nka Nyamirambo, Kacyiru, Kicukiro, Kanombe, mu baririmbyi, mu banyamideri, mu bakinnyi, mu nzego nyinshi, usanga habarizwa Abatinganyi batihishira rwose kuko bazi ko nubwo abantu benshi batabakunda […]Irambuye

Nyuma y’igikombe muri Zone 5, intego ni umudari wa AfroBasket

Ingimbi n’abangavu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye igikombe n’imidari mu mikino y’akarere ka gatanu yageze mu Rwanda. Irahita ikomeza imyiteguro kuko habura ukwezi kumwe gusa ngo bitabire AfroBasket 2017 izabera mu birwa bya Maurice. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena 2017 saa 07h nibwo abahungu n’abakobwa bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka […]Irambuye

Na Sugira yahageze, Amavubi yiteguye kudwinga Central Africa

Harabura iminsi ine ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atane mu mitwe n’Ibirura bya Central African Republic. Abakinnyi bose bakina hanze bamaze kugera mu Rwanda. Kuba na Sugira Ernest yahageze biratanga ikizere ku mutoza Antoine Hey. U Rwanda rumaze imyaka 13 rutagera mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko rugiherukamo muri Tunisia 2004. Umutoza mushya w’Amavubi, […]Irambuye

en_USEnglish