Month: <span>June 2017</span>

Abantu ba hafi ya Green P baremeza ko afunze

Rukundo Elia umuraperi uzwi ku izina rya Green P mu muziki, amakuru agezwa ku Umuseke n’inshuti ze za hafi ni uko amaze igihe afunze azira gufatanwa ibiyobyabwenge. Hopeson Dan umuvandimwe we, avuga ko Green P ari mu rugo ndetse ameze neza. Gusa ngo hari ibyo ahugiyemo bituma atagaragara cyane nkuko byari bisanzwe. Ayo makuru nubwo ahakanwa […]Irambuye

Rwanda: Abahanzi ngo nibareke ibihangano bitesha agaciro abagore

*Hanenzwe zimwe mu ndirimbo zabo zigaragaramo abakobwa bambaye ubusa, * Indirimbo “Ikiryabarezi” yatunzwe urutoki na nyirayo ahari *Hamwe na GMO biyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire,… Uyu munsi, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahurije hamwe abahanzi mu mpano zitandukanye, abakora mu rwego rwa Sport, Abanyamakuru n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO), bimwe mu bihangano by’abahanzi byatunzweho agatoki gutesha agaciro […]Irambuye

Colombia: Inyeshyamba za FARC zatanze 30% by’intwaro zari zifite

Inyeshyamba zamaze igihe zirwanya ubutegetsi bwa Colombia, (The Revolutionary Armed Forces of Colombia, FARC) zatangaje ko zamaze gutanga intwaro zingana na 30% by’izo bari bafite ku ndorerezi z’Umuryango wa UN, nyuma y’umwaka biyemeje guhagarika intambara. Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha FRAC izongera gutanga 1/3 cy’intwaro yari itunze naho izindi zisigaye bagomba kuba bazitanze mu byumweru […]Irambuye

William Ndog uri mu igeragezwa muri Rayon yakiniye Canon de

Biravugwa ko Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda ishobora gutakaza abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi. Nayo yatangiye gushaka abo ibasimbuza. Abanya-Cameroun bane batangiye igeragezwa barimo William Ndog wakiniye amakipe akomeye nka Canon de Yaoundé. Rayon sports yari ifite abanyamahanga batanu muri shampiyona y’uyu mwaka; Kwizera Pierrot (Burundi), Nahimana Shasir (Burundi), Fabrice Mugheni (DR […]Irambuye

‘Ubukene bubangamira ubwiyunge’…Ubuyobozi buti ‘n’abahaze bagira amacakubiri’

Ruhando- Mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy’ubukene  kiri mu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho ijana ku ijana, ariko Ubuyobozi bukavuga ko hari n’abifite bagira amacakubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri 2015 bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kari mu turere dutandatu tuza imbere […]Irambuye

Muhanga: Abana bibanaga ahadakwiye bafashijwe, banakodesherezwa inzu

Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wanditse inkuru y’abana batatu bibanaga ahadakwiye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Abo bana  batagejeje ku gihe cyo kwirera bari mu buzima bugoye ubu abantu ku giti cyabo babahaye ubufasha,  Akarere nako kari kamaze iminsi kabakodeshereje inzu yo kubamo. Nyuma y’iyi nkuru, Akarere ka Muhanga […]Irambuye

Adrien uba USA arasaba abantu gushyigikira Gospel

Misigaro Adrien umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Amerika uririmba indirimbo zihimbaza Imana {Gospel}, avuga ko umuziki wa Gospel ukwiye guhabwa agaciro nka k’izindi njyana. Adrien atangaje ibi nyuma yo gushyira ahagaragara ingengabihe ye inerekana ko agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe na Beuty for Ashes. Mu myaka isaga irindwi uyu muhanzi yari amaze atagera mu […]Irambuye

Imikorere n’iterambere ry’inzu z’imideri mu Rwanda

Kuva mu 2010 mu Rwanda hatangiye kuvuka inzu nyinshi zikora imyenda, inkweto n’ibindi bigendanye n’imideri. Abenshi bari bamenyereye imyenda y’uruganda rumwe (UTEXRWA) n’iyo abadozi ubwabo badodaga mu bitenge cyangwa Popeline. Ubu hari inzu zitunganya imideri inyuranye n’ubwo zitaramenyekana cyane ngo zigere ku rwego zifuzwaho. Francois Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba aherutse gutangaza […]Irambuye

Episode 125: Danny akoze ibara Mama Daddy biramurenga

Mama-“Daddy! Banguka uze urebe!” Njyewe-“Uuuuh! Mama! Habaye iki ariko ko utambwira?” Mama-“Mwana wa! Wa musore wawe nako ngwino!” Call end. Numvise Mama avuze ngo umusore wawe menya ko ari Danny ntawundi maze nibuka ukuntu nagiye musabye kwitwararika ariko nkaba mpamagawe igitaraganya na Mama. Ako kanya nahise nsohoka vuba ndakinga nikubita mu modoka mfatiraho iminota micye […]Irambuye

en_USEnglish