Digiqole ad

Ibihumbi 30 bari barakatiwe TIG barabuze

 Ibihumbi 30 bari barakatiwe TIG barabuze

*Hari abantu benshi bagiye bakatirwa ariko ntibafungwe
*Imanza za Gacaca zarangijwe kuri 94%
*Hari imanza Inyangamugayo zategetse ko umusozi wose uzishyura

Kuri uyu wa gatatu Ministeri y’ubutabera yasobonuriye komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena iby’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Sena yashyikirije Guverinoma ku birebana n’imanza za Gacaca zitararangizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo (TIG), n’ikibazo cya dosiye z’imfungwa n’abagororwa. Uhagarariye Minisiteri yavuze ko ubu hari abantu barenga ibihumbi 30 bakatiwe n’inkiko gacaca bagahabwa igihano cy’imirimo nsimburagifungo ariko baraburiwe irengero.

Ministiri Evode Uwizeyimana asobanurira Abasenateri iby'ibibazo bagejeje kuri Guverinoma
Ministiri Evode Uwizeyimana asobanurira Abasenateri iby’ibibazo bagejeje kuri Guverinoma

Uwizeyimana Evode Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yavuze ko abantu bari bahawe ibihano by’imirimo nsimburagifungo bari hagati y’ibihumbi 84 na 106 ariko muri bo ngo hari abatorotse iyo mirimo.

Yagize ati “Abantu ibihumbi 30 birenga baburiwe irengero, rimwe na rimwe dusanga ari abantu bagiye baburanishwa badahari. Hari n’abandi bagera ku bihumbi bine bo batorotse TIG, twasabye inzego zishinzwe gukurikirana abo bantu ngo zibagarure barangize ibihano.”

Ku bibazo bikiri mu nkiko Gacaca zashojwe mu 2012 ziciye imanza 1 320 715 zerekeranye n’imitungo ngo izigera ku 64 715 kugeza ubu ntizarangiye.

Evode Uwizeyimana yatangaje ko muri izi manza zitarangijwe yavuze ko izigera ku bihumbi 50 zujuje ibisabwa ngo zibe zarangizwa naho izisigaye ngo ntabwo zujuje ibisabwa kugira ngo zirangizwe.

Impamvu zimwe muri izo manza zitarangizwa ngo ni uko hari abakatiwe kwishyura badafite ubushobozi na mba bwo kuyishyura.

Ati “Hari abo tureba tugasanga nta bushobozi bafite umuntu akibaza niba yagurisha isambu ye cyangwa akazu arimo tudasanga umuntu yaba ari guteza ikibazo kirenze igihari. Ahubwo abantu bakaba bazareba niba hari uruhare rwa Leta kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.”

Evode yavuze ko hari aho bagiye basanga imanza zanditse nabi.

ACP Kabanda yavuzeko ntamuntu numwe uri muri gereza adafite dosiye gusa ko hari dosiye 400 z’abagororwa bagiye kurangiza ibihano ariko zikirimo ibibazo biri kunononsorwa
ACP Jean Bosco Kabanda wo muri RCS  yavuzeko ntamuntu numwe uri muri gereza adafite dosiye gusa ko hari dosiye 400 z’abagororwa bagiye kurangiza ibihano ariko zikirimo ibibazo biri kunononsorwa
Evode Uwizeyimana abwira iyi Komisiyo ya Sena iby'ibibazo yagejeje kuri Guverinoma mu butabera
Evode Uwizeyimana abwira iyi Komisiyo ya Sena iby’ibibazo yagejeje kuri Guverinoma mu butabera

Ati “Hari aho twasangaga barategetse ngo ibintu bizishyurwa n’umusozi runaka. Tukibazo ibintu byakozwe n’umusozi wose ari ibiki nyuma y’imyaka 23 ukibaza niba ari abahavukiye cyangwa ari abahimukiye bazabyishyura!! Ariko twavuga ko ibikorwa bya Gacaca byagezweho kuri 80% kuko ntabyera ngo de naho hagiye hazamo amakosa

Usibye abadafite ubushobozi bwo kwishyura ngo hari n’ababufite binangiye kwishyura, abahinduye imyirondoro mu gihe cyo gutanga indangamuntu bityo kurangiza imaza zabo bikagorana.

Gusa Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko Minisiteri yiyemeje ko abinangiye kwishyura kandi bafite ubushobozi imanza zabo zigomba kurangizwa ku gahato.

Yavuze ko izi manza zizaba zarangijwe mu ntangiriro za 2018.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Biratangaje kubona mutubwirako abatijisite ibihumbi 30 babuze ntimutubwire aho bajyiye, ese barapfuye, barahunze, barafunzwe, baba hehe? Gutanga imibare nkiyi idafite ibisobanuro biba bikwiye gutera isoni ababikora! Ngo hagati y’ibihumbi 86 na 104 nibo bakatiwe tig, nta nubwo umubare wabo uzwi!!!! Evode mbere yo kujya imbere ya sena yagakwiye gukora ubushakashatsi naho ubundi ibivugwa byaba ari ukuvodavoda. Iki kibazo cy’abatorotse tig gikwiye kurangira cyangwa se kigacecekwa kuko nta facts zifatika zikigaragazwaho.

  • Kuvodavoda.com haaas

  • Abantu bakatiwe TIG, akenshi iba ari insimburagifungo cyambura umuntu uburenganzira bwose mu gihugu, kimwe n’undi wese ufunzwe imyaka irenze itandatu. Bamwe bagenda bahunga icyo kibazo, kuko kurangiza TIG ukaba uzi ko ntaho uzavana akazi muri Leta, nta cyo ushobora gukorana na Leta, udashobora kwitorera abayobozi cyangwa gutorwa, biba bisa n’aho utakiba mu gihugu. Ni ugupfa uhagaze kandi witwa ko wababariwe. Indi mpamvu ituma bagenda ntekereza, ishobora kuba iy’uko umu TIGISTE aba ari umutwaro ku rugo rwe kuko atarukorera, inzara ikarubamo akarande, abo muri iyo miryango bakagenda ari yo bahunga, bose bajyanye.

  • Iki kintu cy’abanyarwanda batakigira droits civiques abantu benshi ntibabona uburemere bwacyo. Nyamara abantu barenga 500,000 bari muri iyo categorie.

Comments are closed.

en_USEnglish