Digiqole ad

Impamvu Leta itinya kurwanya cyangwa kwemera Ubutinganyi

 Impamvu Leta itinya kurwanya cyangwa kwemera Ubutinganyi

Ubutinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) mu Rwanda ni ikintu kimaze gutera intambwe ndende ku buryo bamwe batangiye no gutangaza ku mugaragaro mu bitangazamakuru ko bifuza kubana byemewe n’amategeko.

Mu bice nka Nyamirambo, Kacyiru, Kicukiro, Kanombe, mu baririmbyi, mu banyamideri, mu bakinnyi, mu nzego nyinshi, usanga habarizwa Abatinganyi batihishira rwose kuko bazi ko nubwo abantu benshi batabakunda ariko ntawatinyuka kubahohotera kuko amategeko y’u Rwanda atemera kuba wahohotera umuntu uwo ariwe wese, cyane cyane noneho ushingiye ku bitekerezo bye, uwo ariwe, icyo aricyo, aho akomoka, ururimi cyangwa idini kuko ibyo aribyo byahembereye urwango rwaje kubyara amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe no mu bindi bihugu byinshi bya Africa, mu Rwanda ibyabo ntibyemewe ariko ntibinabujijwe
Kimwe no mu bindi bihugu byinshi bya Africa, mu Rwanda ibyabo ntibyemewe ariko ntibinabujijwe

Ni kenshi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yagiye abazwa impamvu amategeko y’u Rwanda atemera cyangwa ngo ahane ubutinganyi.

Agasubiza ati “Amategeko y’u Rwanda yemera gusa ko gushyingiranwa kuba hagati y’umuntu w’igitsina gabo n’uw’igitsina gore bagejeje imyaka y’ubukure, ibindi amategeko yacu ntabwo abyemera.”

Iki gisubizo ariko buri gihe gisiga urujijo kubadakozwa iby’ubutinganyi ndetse n’Abatinganyi ubwabo.

Ku ruhande rumwe hari abatinganyi bavuga bati “Niko twavutse, ni uburenganzira bwacu gukunda uwo ushaka, ahubwo amategeko natubohore tubashe gushyingiranwa n’abo dukunda.”

Aba batinganyi bakora inama, barasohokana bakora ibikorwa nk’iby’abakundana basanzwe n’ubwo bagitinya kubigaragaza ku karubanda cyane kuko baba batinya ko bahohoterwa cyangwa bagacibwa mu miryango.

Ku rundi ruhande hakaba Abanyarwanda benshi cyane badakozwa iby’ubutinganyi kuko bitahoze mu muco Nyarwanda, ndetse bikaba bitanajyanye n’amahame ya Gikirisitu cyangwa ya Kislamu amadini afite abayoboke benshi cyane mu Rwanda, kuko abemera Imana imwe barenga 95% mu Rwanda, n’ubwo Leta y’u Rwanda idashingiye ku idini iryo ariryo ryose nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga.

Aba rero bumva hakagiyeho amategeko ahana ubutinganyi kuko kuba bidegembya kandi bakaba ngo bafite imiryango ikorana nabo ifite amafaranga menshi bituma bakururiramo n’urundi rubyiruko.

Kuki mu Rwanda Abatinganyi badahabwa uburenganzira cyangwa ngo bahanwe?

Leta yose itinya abaturage

Abahanga mubya Politike bavuga ko ikintu cya mbere umuyobozi agomba gutinya no kubaha ari abaturage kuko iyo bakwanze ingaruka ziba nyinshi.

Ubutinganyi rero nk’ikintu kidashyigikiwe n’abanyarwanda benshi usanga Leta itinya kubwemera kubera ko abaturage bashobora kutanyurwa n’icyo cyemezo, bakaba bakirwanya cyangwa bigateza akavuyo mu gihugu.

Kandi byagaragaye ko Abanyafurika batihanganira na gato kubona abatinganyi kuko hari mu bihugu bimwe na bimwe bagiye batwikwa ari bazima, abandi bakicwa nabi. Na hano mu Rwanda ngo hari aho bajya bahohoterwa cyane cyane iyo bashatse kugaragaza urukundo rwabo kukarubanda.

 

Uburenganzira bwa muntu

Mu mpamvu kandi nanone zitera ubwoba Leta y’u Rwanda bigatuma idahana ubutinganyi nubwo ari ikintu abaturage benshi badashyigikiye kandi na Leta ibona ko kiri konona umuco ishinzwe kurinda, ni ibihano yashyirirwaho n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Uburenganzira bw’Abatinganyi bushyigikiwe cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange.

Ubutinganyi busa n’ubwamaze kwinjizwa mu burenganzira bwa muntu kandi ibihugu n’imiryango nterankunga ntikozwa ikitwa kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Hari ibihugu binyuranye muri Africa birimo na Uganda duhana imbibi byagerageje kurwanya Ubutinganyi ariko bibonye ko ingaruka zigiye kuba mbi birabihagarika kuko bari bagiye kubihagarikira inkunga.

Ibihugu byinshi bya Africa rero usanga bitinya guhana ubutinganyi kugira ngo bititeranya n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.

Hari ubwo inzego za Leta zigaruka ku kibazo cyabo kimwe n'iby'abandi
Hari ubwo inzego za Leta zigaruka ku kibazo cyabo kimwe n’iby’abandi

Ivangura n’ingaruka zagize mu Rwanda

Ku itariki 17 Gicurasi 2013, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhangana n’urwango rugirirwa Abatinganyi, abaryamana n’ibitsina byombi n’abahinduza ibitsina (International Day against Homophobia, Biphobia and Transphobia) uwari Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda Leoni Cuelenaere yakiriye Abatinganyi iwe mu rugo i Kigali barasangira.

Nyuma yo gusangira no gusabana nabo, Tariki 18 Kamena 2013 yasohoye inyandiko kuri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubuholandi kuri ‘blog’ y’uburenganzira bwa muntu avuga ku mibereho y’Abatinganyi mu Rwanda.

Muri iyi nyandiko yise “Ubutinganyi mu Rwanda ntibwemewe ariko ntibunahanwa n’amategeko” (Homosexuality in Rwanda, untoward but not illegal), Ambasaderi Leoni Cuelenaere avuga ko kubera uburyo ivangura ryashenye u Rwanda, ngo Leta y’u Rwanda yirinda icyitwa ivangura iryo ariryo ryose.

Ati “Ubutinganyi mu Rwanda si ikintu uhura nacyo buri munsi, ibi birasobanura urwego bihanganirwaho hano. Ihungabana ryasizwe na Jenoside (yakorewe Abatutsi) yo mu 1994, aho abantu bishwe kubera ko babarizwa mu bwoko (group) runaka, byatumye ubu u Rwanda ruzi indaruka mbi z’ivangura iryo ariryo ryose.

Iyi niyo mpamvu nyamukuru ituma batigaragaza cyane ahubwo ibyabo bikomeza kuba ubuzima bwabo bwite (privacy) mungo zabo. Nubwo mu baturanyi ba Uganda Abatinganyi bafite ibibazo, iki ntabwo ari ikibazo gikomeye cyane mu Rwanda.

Ibi ariko ntibivuze ko Abatinganyi borohewe mu Rwanda kuko abenshi usanga bahisha abo aribo kubera ubwoba bwo gucibwa mu miryango. Abanyarwanda bacye cyane nibo bashobora kwihanganira gukomeza kuba inshuti n’abaryamana bahuje ibitsina. Ikibazo ni ukureba ngo hari uburyo Ubutinganyi bwarushaho kwakirwa cyane muri Sosiyete? Iyi niyo mpamvu ya gahunda yo ku itariki 17 Gicurasi, kandi bizakomeza no mu myaka iri imbere.”

Iri ni ihurizo rikomeje kuri Leta y’u Rwanda kuko ifite inshingano zo kurinda umuco gakondo w’Abanyarwanda, nubwo ngo umuco ukura ibyo Abanyarwanda badashaka gutira mu mico y’ahandi Leta iba igomba gukora uko ishoboye ntibyinjire, ariko nanone ntawe uhungabanyijwe nabyo.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • inkunga z’amahanga zizaturisha n’uburozi daa !! Kwa kwigira kwacu ,na za ndangagaciro za Kinyarwanda duhora duharanira ndabona bigiye kuganzwa n’igitutu ndetse n’inkunga z’amahanga !!!!!! Birababaje kabisa

  • Ikidashoboka ni uguha abatinganyi uburenganzira ukabwima ba bandi baryamana n’inyamaswa, kuko nabo barahari. Mwitegure rero.

    • Ariko uri gu compara ibintu bibiri bidafite aho bihuriye. Abatinganyi ni abantu 2 babyumvikanye hakaba consentement mutuel. Umuntu n’inyamaswa nta bwumvikane buba bwabaye hagati yabo. Iryo ni ihohoterwa ry’inyamaswa. Bref ntabwo mbushyigikiye mais nubaha ubureganzira bw’umuntu n’amahitamo ye.

  • nshima uko u rwanda rwitwaye kuri iki kibazo, ntibakwiye kwemerwa mu mategeko y’igihugu cyacu, gusa u rwanda ntirwagombye kwigaragaza nkurushize imbere kubarwanya cyane, kuko nka uganda yabigerageje, ntiyatinze kwisubiraho kubw’igitsure yarebwe n’amerika n’uburayi kuko imiryango mpuza mahanga ibavuganira ifite ijambo ku badutera inkunga n’abaduha imfashanyo

  • Ariko mufite umwanya wo kwivanga no kubangamira nkana ubuzima bw’abandi w’Allah. NTIBAKWIYE KWEMERWA MUGIHUGU CYACU???? nk’umuntu utunyika gukoresha interuro nk’iyi, aba atekereza ko iki gihugu aricye wenyine?? Igihugu cyanyu wowe nande?? Bivuze ko abandi mudahuje imyunvire cyangwa ubwo bugoryi bwanyu bugiye kumara isi ngo ni AMADINI, atari abanyarwanda rero???

    Abanyarwanda muzi kwiyemera. Kubaho uko umuntu ashaka mugihe ntamutekano abangamira, ntakwiriye kubisabira uruhushya. Twese turi Abanyarwanda mukigero kingana, dufite igihugu kimwe,kandi tuzakibanamo mubishaka mutabishaka.

    ABACUMBYI na ABATINGANYI bose ni abana b’u Rwanda. Ntamuntu n’umwe n’uyu n’umwe ari umunyarwanda kurusha abandi. Abatinganyi ntibagombye kuba basaba uburenganzira bwo kuba abo aribo kuko kuba UMUTINGANYI cyangwa UMUCUMBYI si ikintu umuntu ahitamo. Umuntu arabivukana keretse niba murimwe muvuga ko aribyo bahitamo mwarigeze kuba abatinganyi hanyuma mukabireka, ibyo nabyo ni uburenganzira bwanyu.

    Umuco nyarwanda??? Yahhhaaaaaaaaaaa?????? muri imiti yamenyo

    Kuva ryari se mumuco nyarwanda harimo ijambo, ubusambany? ubuse ntimusambana ko amategeko atabahana?
    Kuva ryari se mumuco nyarwanda abagore bambara amapantaro? ubu se ko bayambara uwo muco wagiye hehe?
    Kuva ryari se mumuco nyarwanda abanyarwanda basenga imana ivuye imahanga batanazi? ubuse byagenze gute ngo tube twemera imana itari iyacu?
    Kuva ryari se mumuco nyarwanda umukobwa atwaraa inda y’indaro hanyuma ntibamurohe? ubuse uwo muco byagenze gute ngo ube usigaye wemera inda z’indaro
    Kuva ryari se mumuco nyarwanda abantu basuhuzanya bagasomana? ubuse byagenze gute ko mbona aribyo bigezweho kandi ko ntakibazo bibatera?

    Ariko murikunda nk’umuntu wambaye ubusa!!! ubu rero kuberako bigeze kubandi batari mwebwe, muti UMUCO WACU!!!!!!!!

    Mwicare hasi, buri wese arebe ibimureba kandi mwemere impinduka. Dukeneye gukora no gutera imbere naho guta igihe mwiruka kubo mudahuje imiterere cyangwa imyunvire, ndabarahiye muzatangangara kandi muzasanga mupfa ubusa.

    Ntawe ukwiye kuzira uko yavutse, kuko ntawe uhitamo. Iyo mana mubunza nayo, nibona idashoboye kwemera abana yaremye ngo babeho uko yabaremye, izareme abandi cyangwa izimuuke ireke kubarengera. Ubundi abandi bose birirwa bapfa kugeza kumpinja iba yagiye hehe??

    Ntimukitwaze Imana n’umuco utariho kugirango muhohotere abandi.

    • mugende, ngo muri abatinganyi ntimukaze kuvuga imyandankiyo ubundise uwo mwambadaderi aragirango bazagaragare badahari nimbashaka ko bababenshi azababyare hubwo ntimukavuge nizinkuru zimyanda zitazakwira mugihugu banterange nisesemi kubumva

    • Ibyo wavuga byose uko wabivuga kose abatinganyi ntimuzemererwa gusezerana mumategeko . Tuza rero kandi ntukunve ko umujura kuko ari umuntu bazamureka akiba. Haruwo wariwabona bica se ko yibye? Ese haruwariwakudiha kuko watinganye? Ariko ntuzagire nuwo ubiratira abo bajya mubuholand se mwe ntimuzi inzira mwagiye .

    • Reka tudata igihe tuvuga NGO umuco. Abize murabizi, umuco urigwa, umuco urakura.Gusa uko mbyumva abatinganyi niba koko biri Mutwe arizo feelings zabo, babareke.

  • aba bose bavugako badashyigikiye ubutinganyi ubuholandi bubahaye visa yo kujya guturayo bose bakwirukirayo kandi iki gihugu cyemera ubutinganyi. Mwanga ubutinganyi kandi mukarya amafaranga avuye mu misoro y’batinganyi b’iburayi na amerika. mwemere kuyoboka mureke kwitera amajeki kandi ntako mumeze. Umutinganyi aba abatwaye iki ahubwo murwaye abafite ingengabitekerezo ya jenoside naho abatinganyi ubashakaho iki hari uwo bahohotera?

  • reta nayo nimese kamwe itinye imana cg itinye umuzungu gusa imana itubwirako nitubyimika ntituzahinga ngo tweze kd ntituzajyira nububasha kuriyo uzabisinyira rero azamenyeko afunguye intambara na nyagasani njye sindimo baragapfa gusa nabo kwanduza isi

  • Wowe mugabo utinyuka ukarongora undi mugabo/cyangwa ukemera ko akurongora, ubwo wumva utari umurwayi? Ese ubundi urongora he? Aho urongora nicyo se haremewe? Imana irema buri rugingo yarugeneye icyo ruzakora…Imana yaremeye umugabo n’umugore ngo babyare bororoke. Izo ngirwa-nkundo zitororoka zimaze iki? Imana ibababarire kuko mutazi ayo murimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish