Digiqole ad

Na Sugira yahageze, Amavubi yiteguye kudwinga Central Africa

 Na Sugira yahageze, Amavubi yiteguye kudwinga Central Africa

Na Sugira Ernest yahageze

Harabura iminsi ine ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atane mu mitwe n’Ibirura bya Central African Republic. Abakinnyi bose bakina hanze bamaze kugera mu Rwanda. Kuba na Sugira Ernest yahageze biratanga ikizere ku mutoza Antoine Hey.

Na Sugira Ernest yahageze
Na Sugira Ernest yahageze

U Rwanda rumaze imyaka 13 rutagera mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko rugiherukamo muri Tunisia 2004. Umutoza mushya w’Amavubi, umudage Antoine Hey arashaka guca ayo mateka mabi.

Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ ririmo; Cote D’Ivoire, Guinea na Central Africa.

Umukino wa mbere muri iri tsinda uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2017, niyo mpamvu Amavubi amaze iminsi 10 mu mwiherero. Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda umunani bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize banakina imikino ya gicuti u Rwanda rwatsinzemo Intare za Maroc.

Umukinnyi wari usigaje gusanga abandi ni rutahizamu Sugira Ernest usanzwe akina muri Association Sportive Vita Club y’i Kinshasa muri DR Congo. Yatinze kugera mu Rwanda kuko mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ye yari ifite umukino muri CAF Champions League.

Kuba yahageze agakora imyitozo bikagaragara ko ahagaze neza byongereye ikizere umutoza Antoine Hey uvuga ko akeneye gutsinda ibitego mu mahirwe make imbere y’izamu kuko umukino bitegura uzabera hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi 19 bagomba gukurwamo 18 bajya i Bangui muri Central Africa:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) na  Nzarora Marcel (Police Fc)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

Umutoza w'Amavubi yishimiye ko yaje ari ku rwego rwiza byatumye ahita atangira imyitozo
Umutoza w’Amavubi yishimiye ko yaje ari ku rwego rwiza byatumye ahita atangira imyitozo
Nubwo Sugira yatinze gusanga abandi ariko ni umwe mubo Amavubi azagenderaho i Bangui
Nubwo yatinze gusanga abandi ariko ni umwe mubo Amavubi azagenderaho i Bangui
Sugira yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa kabiri
Sugira yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa kabiri
Uyu mukino ni uwa mbere mu ikipe y'igihugu kuri bamwe mu bakinnyi nka Aimable Nsabimana
Uyu mukino ni uwa mbere mu ikipe y’igihugu kuri bamwe mu bakinnyi nka Aimable Nsabimana
Na Niyonzima Olivier Sefu
Na Niyonzima Olivier Sefu
Antoine Hey afitiye ikizere abasore be
Antoine Hey afitiye ikizere abasore be
Bazahaguruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 9 Kamena 2017
Bazahaguruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 9 Kamena 2017
Ubusatirizi bw'Amavubi burimo Jacques Tuyisenge burasabwa gukoresha neza amahirwe make bazaboona imbere y'izamu
Ubusatirizi bw’Amavubi burimo Jacques Tuyisenge burasabwa gukoresha neza amahirwe make bazaboona imbere y’izamu
Morale ni yose ku bakinnyi bayobowe na Haruna Niyonzima
Morale ni yose ku bakinnyi bayobowe na Haruna Niyonzima
Iranzi JC, Jacques Tuyisenge na Salomon Nirisarike ni bamwe mu bafite inararibonye bazafasha Amavubi muri uyu mukino
Iranzi JC, Jacques Tuyisenge na Salomon Nirisarike ni bamwe mu bafite inararibonye bazafasha Amavubi muri uyu mukino

Roben NGABO

UM– USEKE

 

2 Comments

  • Wabona uyu mudage adushubije ibyishimo duheruka kera

  • Buriya Aho mbere Fake njye Nemera mbonye neza neza nka Thomas.

    Byanshimisha Kubi tugiye muri CAN, Amahirwe Masa

Comments are closed.

en_USEnglish