Nyuma y’igikombe muri Zone 5, intego ni umudari wa AfroBasket 2017
Ingimbi n’abangavu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye igikombe n’imidari mu mikino y’akarere ka gatanu yageze mu Rwanda. Irahita ikomeza imyiteguro kuko habura ukwezi kumwe gusa ngo bitabire AfroBasket 2017 izabera mu birwa bya Maurice.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena 2017 saa 07h nibwo abahungu n’abakobwa bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 muri Basketball bageze I Kigali mu Rwanda bavuye i Mombasa muri Kenya.
Bahesheje u Rwanda ishema kuko mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ryahuzaga; u Rwanda, Kenya, Tanzania, na Misiri, ryarangiye u Rwanda rutwaye igikombe mu bahungu n’umudari w’ifeza uhabwa uwabaye uwa kabiri mu bakobwa.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, kapiteni w’abahungu Ngoga Elias yabwiye Umuseke ko ibyo batsindiye ubu babyibagiwe bashyize umutima ku marushanwa ari imbere.
“Byari ibyishimo cyane kuri twe. Ni ubwa mbere dusohotse, birumvikana ko gutwara igikombe, umudari wa zahabu, guhesha ishema u Rwanda byari ibintu bishya kuri twe. Twarishimye cyane.
Gusa icyo twishimiye kurushaho ni itike ya AfroBasket kuko tugiye gukaza imyiteguro. Ntituzi abo tuzahangana nabo ariko tuzi ko bizatugora kurusha muri Zone 5. Turifuza ko naho twatahana umudari niyo mpamvu twibagiwe ibyiza dufite, ahubwo turifuza ibiri imbere.”
Umunyamabanga wa FERWABA Richard Mutabazi wari umuyobozi w’iyi ‘délégation’ yavuze ko bahawe icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko, nyuma bagasubira mu mwiherero.
Baritegura AfroBasket 2017 y’abatarengeje imyaka 16 izabera mu birwa bya Maurice muri Nyakanga 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE