Digiqole ad

Abanyarwanda 37 basabye kuzajya gutura mu mudugudu uzubakwa MU ISANZURE

 Abanyarwanda 37 basabye kuzajya gutura mu mudugudu uzubakwa MU ISANZURE

Satellite ya Asgardia izoherezwa mu kirere mu kwezi kwa cyenda mu mbanzirizamushinga y’uyu mudugudu uzubakwa mu kirere

Iki ni igitekerezo cyamaze kwigirwa umushinga n’intiti muri science zo mu bihugu byinshi byo kw’Isi byibumbiye mu kigo cyashinzwe n’umuherwe w’Umurusiya Igor Ashurbeyli kitwa Aerospace International Research Center. Mu bantu bagera kuri Miliyoni basabye kuzajya kuba muri uriya mudugudu wiswe Asgardia harimo Abanyarwanda 37 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Asgardia.

Satellite ya Asgardia izoherezwa mu kirere mu kwezi kwa cyenda mu mbanzirizamushinga y'uyu mudugudu uzubakwa mu kirere
Satellite ya Asgardia izoherezwa mu kirere mu kwezi kwa cyenda mu mbanzirizamushinga y’uyu mudugudu uzubakwa mu kirere

Kugeza ubu abantu bo mu bihugu hafi ya byose ku isi basabye kuzajya gutura muri Asgardia abenshi muri bo ni Abashinwa (28 239) naho abake ni Abarundi kuko hasabye Umurundi umwe gusa.

Uyu muherwe avuga ko azashyira ingufu n’amafaranga yose azakenerwa hakubakwa umudugudu mu isanzure ugizwe n’ibyuma bikomeye birimo ibintu nkenerwa byose ku buzima bwa muntu.

Uyu mudugudu umuntu yagereranya n’igihugu ngo azawusabira kwinjizwa mu bihugu bigize Umuryango w’abibumbye, kibe igihugu gifite ubusugire ni ukuvuga; ubuso, abaturage, ingabo, ibendera, ikirango, indirimbo y’igihugu n’ifaranga ryacyo.

Urubuga rutangaza amakuru yerekeranye n’uko Asgardia izaba imeze rwerekana ko kugeza ubu hari abantu bagera ku 100 000 bamaze kwandika basaba kuzana abenegihugu cya Asgardia.

Imbanziriza mushinga y’iki gihugu bivugwa ko izageragezwa mu kirere mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mudugudu bamwe bita igihugu ngo uzaba ufite ibyuma by’ikoranabuhanga wubatseho bizajya bijya gufata amavuta atuma bikora mu kigo kitwa International Space Station gisanzwe kiba kure cyane mu kirere.

Mbere y’uko abantu bayibaho ariko  ngo hazabanza habeho isuzuma ryimbitse ry’uburyo imirasire y’izuba yica(X rays) yakumirwa ntigere ku bazatura icyo gihugu cya Asgardia.

Amakuru arambuye kucyo bateganya ku miterere ya Asgardia azahabwa abanyamakuru taliki 13, Kamena uyu mwaka mu mujyi wa Hong Kong.

Dr Igor Ashurbeyli n’itsinda yari ayoboye bari barakomoje kuri uyu mushinga mu Ukwakira umwaka ushize mu kiganiro bahaye abanyamakuru ba science i Paris mu Bufaransa.

Igor, umuherwe washoye akayabo muri uyu mushinga akanashinga Aerospace International Research Center
Igor, umuherwe washoye akayabo muri uyu mushinga akanashinga Aerospace International Research Center

Umuherwe Igor asanga kiriya gihugu kizaba ari kiza kuko kizaba kizira amakimbirane asanzwe aranga ibihugu bifite imipaka y’ubutaka, amazi n’ikirere.

Mu bamaze gusaba gutura iki gihugu gishya kitari ku isi Abashinwa nibo benshi ni 28 239, bakurikirwa n’Abanyaturikiya bagera ku 22 173, hakaza Abanyamerika 21 527, AbanyaBrazil 9 242 n’Abataliyani 8 174 n’abandi bakomoka mu bindi bihugu.

AbanyaNigeria 110 nabo barasabye, 87 bo muri Kenya nabo barabyifuza, Uganda naho abaho 17 basabye kuzaturayo, mu Burundi hasabye umuntu umwe.

Abanyarwanda 37 nabo basabye kuba muri icyo gihugu gishya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • HARI IJURU RY’IMANA ABERA TUZATAHAMO BAVANDI, MWIHUTIRE KWYANDIKISHA MU GITABO CY’UBUGINGO NAHO IBYA IGOR NTA YETE.

Comments are closed.

en_USEnglish