Digiqole ad

Inkura, mu ziherutse kuzanwa, yishe umutoza w’abazicunga

 Inkura, mu ziherutse kuzanwa, yishe umutoza w’abazicunga

Inkura zongeye guhabwa ikaze mu Rwanda

Amakuru ava muri Pariki y’Akagera aremeza ko umugabo umwe (w’umuzungu) watozaga abashinzwe gukurikirana izi nyamaswa inkura yamusaritse ihembe ikamuhitana ari mu kazi kuri uyu wa kabiri.

Inkura zongeye guhabwa ikaze mu Rwanda
Inkura ni indyabyatsi ariko ishobora kwirwanaho ikoresheje ihembe mu gihe yumva yugarijwe

Iyi nkura iri mu ziherutse kuzanwa mu Rwanda. Izi nyamaswa zikaba zarazanywe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibidukikije nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda.

Jes Gruner Umuyobozi wa Park y’Akagera yabwiye Umuseke ko ahuze cyane atahita aduha ayo makuru, ngo dutegereze.

Uwishwe n’Inkura ni umwe mu bazungu bazanye n’ikipe yo gukurikirana izi Nkura z’umukara ariko akanatoza abazasigara bazikurikirana.

Amakuru atugeraho yemeza ko iyi nkura yamwishe ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kabiri ahitwa Kirimbari muri Pariki y’Akagera nko ku gice cyegera Umurenge wa Gahini.

Nyuma, Pariki y’Akagera yasohoye itangazo rimenyesha ko umuhanga mu by’inyamaswa Krisztián Gyöngyi ukomoka muri Hongria ariwe wishwe n’inkura kuri uyu wa gatatu bari mu gikorwa cyo kuzikurikirana.

Iri tangazo rivuga ko “Krisztián yariho afasha mu guhugura abakurikirana inyamaswa muri Pariki mu buryo bwo kuzirinda.”

Abakurikirana izi nyamaswa baba bagenda n’amaguru, igihe cyose bashobora gupfubirana nazo mu gihe habayeho kwibeshya aho ziherereye.

Krisztián yari inzobere mu gukurikirana ubuzima bw’inkura ubifitemo uburambe bw’imyaka itanu mu byanya byahariwe inyamaswa bya Majete Wildlife Reserve na Liwonde National Park muri Malawi.

Inkura ni inyamaswa z’indyabyatsi ariko zishobora kugira amahane no kwivuna zikoresheje ihembe ryazo mu gihe zikeka ko ziri mu byago.

U Rwanda mu kwezi gushize rwakiriye inkura z’umukura 18 hagamijwe kurengera urusobe rw’ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo. Izi nyamaswa ziri mu zugarijwe no gucika ku isi kuko ubu hasigaye izirenga 1 000 gusa.

Uyu mugabo iyi nyamaswa yivuganye yariho akorera impamyabumenyi y’ikirenga mu kurengera inkura z’umukara kuva mu 2012.

Asize umugore n’umwana umwe.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • None se kuki batazishyizeho twa tuma dutuma umenya aho iherereye? Trac sysytem.

  • kera nkiba muri zimbabwe ibibinyamaswa byinkura nakundaga kubica iruhande muri Chimanini national park ngiye kureba aho bakiniraga filme muri iyo parke kandi ntibigere icyo bintwara. Murebe neza wasanga izinyamashwa zitishyimiye ko zajyanwe imahanga. ishobora kuba zifite stress.

    • Ibyo uvuga birashoboka. Inyamaswa zishobora kuba zifite stress

  • Imana yakire uyu Krisztián Gyöngyi, birababaje ariko ni ko bigenda mu buzima.

Comments are closed.

en_USEnglish