Digiqole ad

Musanze: Abaturage barishimira ko ahitwaga ‘Sinabyaye’ habaye ‘Nyabagendwa’

 Musanze: Abaturage barishimira ko ahitwaga ‘Sinabyaye’ habaye ‘Nyabagendwa’

Uyu muhanda mbere ngo ntawawisukiraga mu masaha akuze. Ubu wabaye nyabagendwa abaturage barahahirana kubera amashanyarazi yabegerejwe

Abaturage bo mu Mirenge ya Muko na Nkotsi bakoresha umuhanda Musanze-Vunga bafite ibyishimo kubera ko agace kari kazwiho ubwicanyi n’ubuhotozi mu myaka yashize byatumye kitwa ‘Sinabyaye’ ubu karimo guhinduka, ngo ubwo bugizi bwa nabi buri kugabanuka nyuma y’uko hubatswe Kaminuza ndetse umuhanda ugashyirwaho amatara n’abashinzwe umutekano.

Uyu muhanda mbere ngo ntawawisukiraga mu masaha akuze. Ubu wabaye nyabagendwa abaturage barahahirana kubera amashanyarazi yabegerejwe

Ubu Vunga ni mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Shyira hakaba kamwe mu duce duhahirana cyane na Musanze.

Abaturage bavuga ko mu myaka micye ishize iyo bwabaga bwije batinyaga kunyura mu muhanda Musanze-Vunga kubera ishyamba bagacumbikisha muba Nyamuko (Muko), dore ko ngo kuva mu mujyi wa Musanze mu bice bya za Nyamutera mu Murenge wa Rugera, muri Nyabihu, na Gatonde muri Gakenke bitari byoroshye kuko ngo bahamburirwaga ibyago bafite, ndetse rimwe na rimwe bakaba banicwa.

Munyazesa Ildephonse wavutse mu 1958 utuye mu Kagari ka Cyivugiza avuga ko yamenye  ubwenge yumva ko muri Sinabyaye ari ahantu bicira, ko ntawe upfa kuhinyuza.

Aragira ati “Muri ‘Sinabyaye’ numvaga ko ubwo bwabaga bwije nta wahanyuraga kuko washoboraga kwicwa. Maze gukura nabonye ari ishyamba ririmo imifatangwe kandi abavaga Uganda niho bamburirwaga abandi bakahicirwa, kuko erega ryari ribi k’uburyo mpamya ko hari indiri y’abagizi ba nabi. Naho abicwaga babaga ari abatashye muri Vunga cyangwa Nyamutera kuko nibo benshi batahaga iyo epfo”

Munyazesa avuga ko hafi yaho hari agasozi kitwa Mburabuturo(nubu niko hakitwa) ariko ngo ho nta marorerwa yahaberaga kuko umuhanda waje kunyuzwa hafi yaho nyuma.

Akomeza avuga ko ubu inzira ari nyabagendwa amasaha yose kubera ko  hari abashinzwe umutekano ndetse n’amashanyarazi yo ku muhanda agafasha mu gutuma umutekano urushaho kuba mwiza.

Ati:” Kuva umwaka ushize ariya mashanyarazi yatumye haba nyabagendwa pe! Mu gihe cyacu ntabwo twumvaga ko byavaho. Ariko ishyamba ryaratemwe, hubakwa ishuri, umuhanda unyuzwa hirya mu ikoni kandi hari ibiti byanatumaga bamwe bari bakihatinya banihitirira Sinabyaye ya kera, ariko noneho ubu hari amatara, njya mbona n’iyo bwije cyane abantu bagenda nta kibazo ahubwo twatunguwe nuko ari Nyabagendwa nk’ahandi hose”

Ishyamba ryitwaga “Sinabyaye”, ubu ntirigihari ryose, aho ryahoze hubatswe Kaminuza, icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyakinama. Ako gace  ryahozemo niko gahuje umudugudu wa Ntindo wo mu kagari ka Mburabuturo na Karebero mu kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko.

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda ariko, basaba ko naho amashanyarazi ataragera kuri uwo muhanda yahagezwa bikaborohereza mu ngendo zabo ndetse n’iterambere kuko  byabafasha gukora amasaha menshi bakinjiza amafaranga menshi kurushaho.

Abakora ubucuruzi kuri uwo muhanda n’abatwara abagenzi kuri moto cyangwa ku magare, babwiye Umuseke ko amashanyarazi ageze aho imbibi z’akarere ziri byabafasha kubona abakiliya igihe icyo ari cyo cyose.

Muri iki gihe ngo haracyari ikibazo cyo guhanirana kuko ukeneye ikintu ategereza umunsi ukurikiye, naho abagenzi bo bakagarukirizwa aho amatara agarukiye kubera ko ngo iyo bugorobye abenshi batinya kuza guhaha, naho abagenzi cyangwa abatwara ibinyabiziga bagatinya inzira zitamurikiwe n’amashanyarazi.

Ku kibazo cy’amatara atageze ku mbibi z’akarere cyangwa aho kaburimbo irangirira, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Musanze Ndabereye Augustin; avuga ko aho ayo matara agarukiye ari hateganijwe ariko ngo bateganya no kuzayageza n’ahandi.

Ndabereye yasabye abaturage kuzakoresha neza ibikorwa remezo bahawe kandi bakita kugira ngo bizabagirire akamaro karambye.

Ati:”Byari biteganijwe ko amatara yo ku muhanda agarukira ku mbibi z’Umurenge wa Muko ariko mu minsi iri imbere uko ubushobozi buzaboneka niko tuzagenda twongera ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuri uyu muhanda wenda tukagarukira aho Kaburimbo igarukira. Ariko kandi, turasaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo harimo uyu muhanda n’amashanyarazi, bakabirindira umutekano.”

Ubuyobozi bwa Musanze burasba abaturage gucungira umutekano ibikorwa remezo byahashyizwe kugira ngo bitazangirika kandi aribo ba mbere bifitiye akamaro
Na nijoro haba habona kubera amashanyarazi
Na nijoro haba habona kubera amashanyarazi

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish