Abari mu gitaramo cy’imideli ‘ Kigali Fashion Week 2017’ bashimye uko cyari giteguye
Abenshi mu bitabiriye igitaramo cyo kumurika imideli cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abahanzi b’imideli 15 baturutse mu bihugu 15 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye mu gitaramo cyiswe “Kigali Fashion Week 2017” cyabereye i Kigali ku nshuro ya karindwi. Abakitabiriye bashimye uko cyagenze muri rusange.
Kitabiriwe n’abamurika imideli 60 baturutse mu bihugu bitandukanye ariko biganjemo Abanyarwanda.
Abamuritse imideli bose bazengurutse ku rutambukiro mu myambaro itandukanye biyereka abari aho.
Umuhanzikazi w’umunyarwanda Weya Viatora yacishagamo agasusurutsa abari baje kureba aho iterambere mu mideli rigeze.
Ni ibirori byatangiye ahagana saa mbili z’ijoro. Mbere y’uko kumurika imideli nyirizina bitangira habanjee kubaho umwanya w’abifuzaga gufata amafoto y’urwibutso.
Umuhanzi w’imideli Noble Nziza w’imyaka 18 niwe wabimburiye abandi , akaba yerekanye imyambaro ibiri iri mu bwoko bwa ‘’Haute Couture’’.
Nyuma ye hakurikiyeho abandi bahanga imideli barimo Tanga Designs , Fathia, Christa Bella, Hakym Reagan , Lupita Collection, Patrick Inkanda, Cynthia Rupari, Delphine n’abandi.
Celine Nakure niwe wasigaga ibirungo ‘’ Makeup’’ abamuritse imideli muri iki gitaramo.
Aganira n’Umuseke yavuze ko ari akazi katoroshye ariko nanone agashima abateguye ‘Kigali Fashion Week ku cyiizere bamugiriye, akabona uburyo bwo kuza kwerekana ubuhanga bwe.
Ati: “ Kuva umwaka ushize nibwo natangiye gukorana n’abategura Kigali Fashion Week. Ndizera ko wenda bashimye akazi nabakoreye akaba ariyo mpamvu n’uyu mwaka nongeye gukorana nabo.’’
Avuga ko gukorana n’aba bamurikamideli hari byinshi yungukiyemo.
Ngo bizatuma akomeza kunoza ibyo akora , ku rundi ruhande kandi ngo yizeye ko bizamufasha kubaka izina bityo n’abamugana bakiyongera.
Umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo witwa Belinda Umutoni wari witabiriye iki gitaramo yavuze ko yishimiye uko cyari giteguye , agahamya ko mu myaka irindwi ishize hari byinshi byasobanutse , akemeza ko n’imyimvure y’Abanyarwanda ku byerekeye imideli igenda izamuka.
Ati ‘’ Ntekereza ko imyaka irindwi ari myinshi nk’ubu iyo witegereje neza usanga Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibitaramo bimurikirwamo imideli ,ku ruhande rwanjye mbona Kigali Fashion Week ari iyo gushimirwa’’
Jacqueline Umurerwa Happy ni umunyarwandakazi umurika imideli mu rwego mpuzamahanga nawe yashimye uko iki gitaramo cyari giteguye, asaba ko buri mwaka hajya hahangwa utundi dushya.
Cynthia Rupari uri mu bakora imideli bakomeye mu Rwanda ntiyari ari muri kiriya gitaramo kubera akazi arimo mu Bufaransa.
Photos@ Evode MUGUNGA/Umuseke
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
It was an amazing show
People are getting to know more about the fashion industry which need to grow here in our country am so proud it was amazing.
Comments are closed.