Digiqole ad

Kuzuza inshingano zawe nk’umuyobozi ntabwo byakabaye bifatwa nk’igitangaza – Kagame

 Kuzuza inshingano zawe nk’umuyobozi ntabwo byakabaye bifatwa nk’igitangaza – Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo 2

Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 14 waberaga i Gabiro mu kigo cya Gisirikare, yavuze ko abayobozi bagomba kuzuza inshingano bafite zo gukura abaturage mu bukene, kandi bagafatanya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo 2

Uyu mwiherero watangiye ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, abayobozi bari bamaze iminsi itanu baganira ku ngamba zafatwa mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yashimye uko ibiganiro byagenze neza, n’uruhare buri wese mu bayobozi yabigizemo.  Yavuze ko iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe, uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye.

Ati “Ese twese dusangiye icyerekezo n’intumbero imwe? Muremera ko tugomba kurwanya imirire mibi, ndetse ko icyizere cy’ubuzima ari uburenganzira bwa buri muturage? Ntabwo ibintu tuvuga ari ibitangaza, tugomba kubaho ubuzima bwiza, dufite agaciro.”

Kagame yabwiye abayobozi ko kuzuza inshingano nk’umuyobozi bitakabaye bifatwa nk’igitangaza, ko gukoresha amafaranga y’igihugu neza ufasha abaturage batabatse ruswa bidakwiye kuba ikintu kidasanzwe, avuga ko ari inshingano.

Yagize ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese. Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo. Tugomba kugira intego ihanitse, nubwo tuba tuzi ibibazo dufite. Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”

Perezida Kagame asa n’uwagarutse ku mitekerereze ya gikolonize, aho yagize ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye. Ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Twaganyira nde ari twe tubyemera? Bagutera ubwoba ngo ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru’ kugira ngo ubashimire kandi wemere ibyo bashigaje. Iyo tudakoze ibyo tugomba gukora, tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu.”

Yabajije abayobozi basoje umwiherero icyo bahitamo hagati yo guhangana n’ubukene no guhangana n’ubukire.

Ati “Niba duhangana n’ubukene tukagira aho tubugeza, ubu twahangana n’ubukire bikatunanira? Ndabasaba ko twagerageza. Hari byinshi twabonye hano bishoboka, dufitiye ubushobozi n’amikoro, ariko tudakora.”

Perezida Kagame yasoje umwiherero asaba abayobozi gukora cyane, kuko ngo hari byinshi byagerwaho hifashishijwe bike igihugu gifite.

Umwiherero ku nshuro ya 14 wagiye uba mu matsinda hagendewe ku byiciro by’ubuzima bw’igihugu, ni ukuvuga ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera n’ibindi bitandukanye n’uko mbere ibiganiro byaberaga muri rusange.

Ibiganiro by’Umwiherero byabereye mu matsinda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ese imyanzuro yumwiherero izaza ryari?

  • Icyangombwa ntabwo ari ugukora umuntu yihuta cyane ngo agire icyo ageraho, icyangombwa ni ugukora ubishyizeho umutima kandi uzi neza ko abo ukorera ari abaturage b’u Rwanda, ko aribo ubwabo bazabibonamo inyungu kandi ko aribo ubwabo bazagushima ko atari amahanga azagushima. Twige rero gukora dukorera abaturage b’u Rwanda ngo bishiime, twoye gukora turangajwe imbere ngo n’uko abanyamahanga badushiima, kuko ibyo akenshi nibyo bivamo GUTEKINIKA no Kubeshya ndetse no kwiiraariira.

Comments are closed.

en_USEnglish