Digiqole ad

Ibitabo by’ikoranabuhanga (eBooks) n’ibitabo mu mpapuro…Dufate ibihe?

 Ibitabo by’ikoranabuhanga (eBooks) n’ibitabo mu mpapuro…Dufate ibihe?

stacked books with a tablet on top

Kuri uyu wa Kane ni umunsi mpuzamahanga wagenewe igitabo. Umuseke wabajije umukozi muri Minisiteri y’umuco na Siporo Oleg Karambizi hamwe na Isaac Kamana ushinzwe serivici z’ikoranabuhanga mu kigo Umuseke.IT Ltd bose bahuriza ku ngingo y’uko muri iki gihe ibitabo byanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga aribyo byashyirwamo imbaraga kuko biha abantu benshi ubumenyi bitavunanye.

Ibitabo muri rusange bifite akamaro ko kubika no kumenyekanisha inkuru, ubumenyi n’ibitekerezo ku ngingo runaka.

Karambizi avuga ko ibitabo by’amoko yose  bigirira abasomyi akamaro kimwe gusa bigatandukanira mu buryo biteye.

Karambizi ati “Igitabo gisanzwe iyo ugifashe kiba ari kimwe kandi akenshi udashobora kukigendana na aho ugiye hose. Ariko eBook yo mu gihe tugezemo upfa kuba ufite eReader, telefone, tablets, cyangwa se na laptop bifite internet, wasomera aho uri hose utarinze kugitwara mu ntoki uko ufashe urugendo. »

Ibi abihuriyeho na Isaac Kamana nawe wemeza ko burya ikorabuhanga ribereyeho korohereza abantu.

 Ati “Ibitabo by’ikorabuhanga(eBooks) bishobora kuboneka henshi, ibyo ushomyemo ukaba wabisangiza abandi mu buryo bworoshye kandi bwihuse kurusha ibitabo bisanzwe byo mu mpapuro. »

Isaac Kamana yavuze ko we yumva ibitabo by’ikoranabuhanga aribyo bifitiye abantu akamaro muri iki gihe, agasaba ko n’ibisanzwe byashyirwa mu nyandiko z’ikoranabuhanga.

Ikibazo gikunda kugaragara mu gukoresha inyandiko z’ikoranabuhanga ngo ni uko hari bamwe biyitirira ibyanditswemo bakabyita ibyabo ndetse bakaba banakwangiza umwimerere w’inyandiko z’abandi.

Oleg Karambizi wo muri MINISPOC yavuze ko kuba mu Rwanda umuco wo gusoma utaratera imbere cyane bishingiye ku mateka ariko ngo hari intambwe iri giterwa mu bice bitandukanye.

Ndetse ngo no mu bakuze biri kugera ku rwego rwiza binyuze muri za gahunda zitegurwa n’abanyamadini.

Yemeza ko mu by’ukuri ibyo gusoma bihari ariko ngo ikibabaje ni uko biri mu ndimi mvamahanga kandi abagomba kubisoma ari Abanyarwanda.

Minisiteri y’Umuco na Siporo bifite gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Kinyarwanda  nubwo hakiri inzira ndende.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • google translator zibereyeho iki? kuki hatarebwa uko ururimi rwacu rwashyirwa muzindi zifashishwa na google translator?

Comments are closed.

en_USEnglish