Digiqole ad

Sweden yasubijeho ibyo gushakira igisirikare abakoranabushake

 Sweden yasubijeho ibyo gushakira igisirikare abakoranabushake

Igihugu cya Sweden cyari cyarahagaritse ibikorwa byo kwinjiza abakorerabushake mu gisirikare kuva mu 2010

Leta ya Sweden yafashe icyemezo cyo gusubizaho guha amahirwe abasore n’inkumi bifuza kujya mu gisirikare nk’abakorerabushake (military conscription), ibi byari byarahagaze guhera mu 2010.

Igihugu cya Sweden cyari cyarahagaritse ibikorwa byo kwinjiza abakorerabushake mu gisirikare kuva mu 2010

Iyi politiki yashyigikiwe n’Abadepite benshi, ku ikubitiro abasore n’inkumi 4 000, bazaba binjijwe mu gisirikare guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo.

Abo bazatoranywa mu rubyiruko risaga 13 000, bose bavutse mu 1999, bazakora ikizamini kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’icy’ubuziranenge bw’umubiri wabo nk’uko Marinette Radebo yabitangarije BBC.

Sweden, yari isanzwe ari igihugu kitagira uruhare kiriho (Neutral country), ariko ngo gihangayikishijwe n’imyitozo y’ingabo z’U Burusiya mu gace ba Baltic.

Muri Nzeri 2016, Sweden yasubijeho inkambi ya gisirikare mu kirwa cya Gotland, kiyigabanya n’ibihugu bitatu byo mu gace ka Baltic byahoze biri muri Leta y’aba Soviets (byariyunze n’U Burusiya).

Radebo yavuze ko uku kongera gushyira urubyiruko mu gisirikare mu buryo bw’abakorerabushake Sweden yabitewe n’uko U Burusiya bwahinduye imyitwarire.

Aba bazashyirwa mu gisirikare bagikorera amezi icyenda kugeza kuri 12. Intego yabyo ngo ni ukubashishikariza kuba abasirikare babigize umwuga cyangwa kuba bava mu gisirikare ariko bakajya mu nkeragutabara (Reserve Forces).

Minisitiri w’Ingabo, Peter Hultqvist yabwiye televiziyo SVT ati  “Igihe twaba dushaka abasirikare babigize umwuga, bigomba kuzuzanya na gahunda yo gushyiraho ubukoranabushake mu gisirikare busabwa n’itegeko.”

Sweden yaherukaga ibyo gushakira abakoranabushake b’igisirikare mu 2010, ariko icyo gihe abagabo bonyine ni bo bemererwaga kujyamo.

Radebo yavuze ko Abadepite 70% bashyigikiye icyo gikorwa mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikoranire ya Sweden n’ibindi bihugu biyikikije mu bijyanye n’igisirikare.

Yavuze ko Sweden ikorana cyane n’igihugu cya Finland. Sweden na Finland ntibiri mu muryango wo Gutabarana ku bihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic (Nato), ariko ibyo bihugu bikorana bya hafi n’uwo muryango.

Ibindi bihugu bisangiye akarere, bya Norway na Denmark biri mu muryango wa Nato/OTAN.

Imibare yo mu 2015 igaragaza ko Sweden yari ifite abasirikare 52,000 babigize umwuga muri bo 20 000 bakora mu buryo buharaho abandi bakora mu kazi ko kurinda ingo n’ibigo.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish