Digiqole ad

Ubwo yari yaragiye iburayi Abdul Rwatubyaye yari abayeho ate?

 Ubwo yari yaragiye iburayi Abdul Rwatubyaye yari abayeho ate?

Abakunzi b’imikino mu Rwanda bumvise kenshi Abdul Rwatubyaye cyane cyane mu mezi arindwi ashize. Ni nyuma yo kuzamukira muri APR FC ariko bitunguranye agasinyira mukeba Rayon sports. Nyuma akaburirwa irengero kuko yagiye i Burayi mu ibanga rikomeye. Ubu yaragarutse ari gukinira Rayon. Yaganiriye n’Umuseke atubwira uko yari abayeho mu mezi yamaze atari mu Rwanda.

Abdul Rwatubyaye mu mudoka agendamo ya Mercedes Benz Compressor
Abdul Rwatubyaye mu mudoka agendamo ya Mercedes Benz Compressor

Yavuzwe cyane n’itangazamakuru mu Rwanda kuva tariki 28 Nyakanga 2016 ubwo byatangajwe ko yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ahawe ‘recruitment’ ya miliyoni eshanu.

Icyatunguranye ni uko yasinyiye iyi kipe nyamara yarakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya mukeba APR FC, akayikinira imyaka ibiri ariko akayivamo ikimukeneye, gusa ngo nta masezerano yayo yigeze mu buzima.

Igihe atabonekaga ngo yari yagiye muri mu igeragezwa mu makipe atandukanye yo muri Turkiya mu ibanga kandi nta muyobozi w’ikipe ye asabye uruhushya.

Umuseke wagiraniriye n’uyu musore uvuka mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, atubwira impamvu yafashe umwanzuro wo kugenda atavuze.

“Manager wanjye yashatse ko njya gukina hanze y’u Rwanda kuva kera nkiri no muri APR FC. Nkimara gusinya muri Rayon yambwiye ko yabonye amakipe y’i Burayi nakoramo igeragezwa. Numvaga Rayon sports itazandekura ngo ngerageze aya mahirwe byatumye mfata umwanzuro wo kugenda ntavuze. Numvaga ibyo nifuza (guhabwa amasezerano n’ikipe y’i Burayi) nibicamo nzagaruka tukaganira uko banyorohereza.”

Rwatubyaye Abdul afitanye amasezerano y’ubufatanye na Reflex Sport Soccer management company yashinzwe muri 2001 ubu iyoborwa na Olgun Aydın  w’umunya-Turkey.

Iyi sosiyeti niyo yamufashije gukora amageragezwa mu makipe atandukanye nka; Çaykur Rizespor, Gaziantep BBK na Adana Demirspor.

Uyu musore wavutse tariki ya 23 Ukwakira 1996 avuga ko ubuzima yari abanyemo mu gihugu gishya kitarimo abantu azi, kandi atumva ururimi rwabo.

“Nkigera yo sinahise nisanga, byabanje kungora cyane. Nabaye iminsi myinsi muri hotel yishyurwaga na manager wanjye, iyo ikipe yanshakaga nibwo yamfataga. Nko muri Çaykur Rizespor nahamaze igihe kirenga ukwezi.

Nari naramenyeranye n’abandi bakinnyi, nyuma y’akazi twarasohokaga nk’uko naba ndi mu Rwanda. Gusa yasabye kuntira itanguze burundu, manager wanjye ntiyabyemera kuko  afite izina rikomeye ntabwo ajya yifuza ko abakinnyi be batizwa.

Nyuma ndi muri Adana Demirspor ho nabaga mu mwiherero w’ikipe tubana twese. Ubuzima bwa hariya nari naratangiye kubumenyera. Ni ikipe yari yaranshimye yifuza no kunsinyisha gusa yari ifite amadeni muri FIFA batinda babikemura bigera ku munsi wa nyuma w’isoko ntarasinya. Bansabye kugumana nabo kugera shampiyona zirangiye ariko twabonye atari byiza. Twahisemo ko ngaruka mu Rwanda nkasubira mu kibuga banshaka bakazasanga mpagaze neza”

Rwatubyaye afite intego yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, ariko intego y’ingenzi ni gufasha Rayon sports kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Yahawe nimero esheshatu (6), yabanje mu kibuga imikino ibiri iheruka. Banganyije umwe batsinda undi.

Rwatubyaye avuga ko ubu atuje muri Rayon Sports kandi yumva yishimiye kuhaba
Rwatubyaye avuga ko ubu atuje muri Rayon Sports kandi yumva yishimiye kuhaba

Photos © Evode Mugunga/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ari Roben Ngabo, cyangwa se Joel Rutaganda ! Niba koko, imyaka mushobora kuba mwaramaze muli kaminuza, journalism mwize ar’iyo kuvuga k’ubuzima bw’umukinyi w’umupira w’amaguru watorokeye iburayi ; ibyo mwaba mushaka kugaragaza ko level y’ishuri rya Journalism mwize mo yaba iri hasi cyane se ? Nyamara nzi abandi basore bize mur’iryo school of journalism, kandi bandika ibintu bifite ihame n’ishingiro !

    Iyo rero mwandika ibintu bidafitiye abanyarwanda any interest, bigaragarira buri wese ko ari mwebwe ku bwanyu muri under dog journalists, mushobora no gutukisha abandi !!

    Sinzi n’ukuntu Umuseke ushobora kwihanganira inyandiko nkizo, cyangwa aba dummy journalists nkamwe. Ejo muzaba mutubwira ko Rwatubyaye akunda kurya isombe ?!

    • Ariko se kuvuga ngo ibintu bidafitiye any interest abanyarwanda, uri umuvugizi w’abanyarwanda bose? Ko nziko njye ntigeze ngutuma kumvugira. If you’re not interested with the story move on and read other interesting things. Abo by’interessa twe tuzabisoma. With all due respect!

      • Umbaye kure rwose! Inutile kwirirwa ushyira comments yawe hano. Iyo inkuru itakunyuze you leave it. Abandi bayisomye barayisharinga… Nawe ngo… Rekera aho batazakwita ntamunoza (to u Ziri…)

    • Umva Zirimwabagabo we,
      Umunyarwanda yarihoreye ati UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE.

      Niba wumva wumve

    • Urabarenganya,babuze ibyo bavuga niko abitwa abanyamakuru iwacu bameze,limwe na limwe baba bahaye akantu ngo bandike ku muntu byo kumwamamaza gusa,uzarebe ukuntu bilirwa bandika ku mucuranzi nk’umwe cg uzumve izi radio zilirwa mu mikino ubona bavuga iki ko gifatika????Nta biganiro baba bafite

    • Yewe se muvandimwe Zirimwabagabo,

      Niba se koko ugaye Umunyamakuru n’umwanditsi wacyo, wowe w’intwari kandi wize neza ukahavana ubwenge uvuga ko ari bwinshi,

      Waba warize kurihe shuli ryigisha ikinyabupfura gike, murihe somo, chapter yihe, etc noneho nabandi bakarimenya, kuko byabafasha kuryirinda. I hope ko utigiye mu mashuli yemewe na Leta y’u Rwanda kuko nta curiculum nimwe irimo izo ngeso z’igaragaza ikinyabupfura gike. Ushobora gukomeza muriyi alure ukazandura indwara ikomeye@ umuco mubi utakwikuramo.

      Itonde

  • Ndagushyigikiye Musore

  • None se koko wamuhungu we ko mbona washyizeho tato umubiri wose nujya gukinira amavubi, bikaba ngombwa ko mwakirwa mu rugwiro, nawe uzajyayo nuko usa koko, wibuke ko nyuma ya CHAN bagiye kubakira babasaba kubanza mwogosha inyogosho ziranga umunyarwanda apana kwigira nkigikoko. ntacyo bimaze kwigira nkimondo rwose

    • Ariko nkawe urumva impamvu utanze ngo yo kudashyiraho Tattoo?kuki utekereza hafi koko?

  • ABANTU BAGERA IBURAYI BAGATANGIRA KWIGANA IMICO YABAZUNGU ITANABABEREYE, UBWO SE KOKO MUSORE YEGO WENDA DA NUBURENGANZIRA BWAWE UBWO KOKO URABONA IBYO BI TATO BIKUBEREYE KOKO!!!!!!!!!!!!!!!!!! AMAZI NGARASHYUHA NGO NTIYIBAGIRWA IWABO WAMBEHO,MUZAJYA MUGARURA UBWENGE MWARATAYE IGIHE.

  • HAHAHAHA JYE NKUNDA COMMENTAIRE KURUSHA INKURU IBA YANDITSWE!!!!!!!
    GUSA NDABONA UMUNTU WIBASIYE UYU MUNYAMAKURU AMWITA UNDER DOG JOURNALIST NAWE UBWE NI UNDER DOG PERSON!!!! NONESE IYI NKURU ISEBYE HE? IKIGARAGARA NAWE URUMUNYAMAKURU KANDI UZINEZA ABANDITSE IYINKURU GUSA IYO USOMYE UMUTWE WINKURU NTUGUSHIMISHE IBYIZA NUKUJYA KUYINDI IGUSHIMISHIJE IYI UKAYIHORERA.
    JYE AHUBWO NIBAZA UKUNTU UMUNTU AGERA KUNKURU AKAYANDIKA AKAYIRANGIZA ARI AKAZI KATOROSHYE. GUSA BYO HARI AMAKURU TUBA DUKENEYE ABANYAMAKURU BATADUHA CG BAKAYADUHA IGICE ARIKO UM– USEKE URAGERAGEZA

  • Ndasaba imbabazi Abanyamakuru Roben Ngabo na Joel Rutaganda, n’abasomyi b’Umuseke, kuba narakoresheje amagambo atar’akwiriye kugaragara kur’uru rubuga !

    I really apologize for having expressed my resentment with such words ! It is an embarrassment ! I’m really sorry and confused !!!

  • zirimwabagabo arandangije kuko niba apinze iyi nkuru wasanga afite icyo apfa na rwatubtaye cgwa c abo banyamakuru ntawamenya, gusa jye ndabona atakagombye kuvuga ko batize mugihe we bigaragara ko nta kinyabupfura nagike yigeze kereka niba twarenganya ababyeyi be batakimutoje gusa arababaje .kubeshya nikubi aho yarerewe bigaragara ko yarezwe nabi.

Comments are closed.

en_USEnglish