Month: <span>February 2017</span>

Minnaert witegura APR FC, yahagaritse bane barimo Emmanuel Ngama

Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club irakira APR FC mu ku munsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda. Iyi kipe y’i Huye irawukina idafite abakinnyi bane barimo abasanzwe babanza mu kibuga nka Ngama Emmanuel bahanwe bashinjwa imyitwarire mibi. Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 harasubukurwa imikino ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda […]Irambuye

Café Litéraire: Gael Faye yashimishije abayitabiriye barimo na J.Kagame

Mu gitaramo cy’ubuvanganzo cyaraye kibereye mu nzu rusange y’ibitabo ku Kacyiru umuhanzi Gael Faye yamuritse igitabo cye ‘Petit Pays’ kivuga ku mateka ye akanyuzamo akanaririmba. Ni umugoroba wanyuze cyane abawitabiriye bagera nko kuri 300 barimo na Mme Jeannette Kagame na Minisitiri Julienne Uwacu. Ni igitaramo cyatangiye mu masaha ya saa moya cyarimo abantu benshi bakunda […]Irambuye

Paccy ngo ‘No Body’ yakoreye muri Wasafi Records ya Diamond

Umuraperi w’Umunyarwandakazi uzwi nka Oda Paccy aherutse gusohora indirimbo yise ‘No Body’ yakoreye muri nzu itunganya umuziki muri Tanzania izwi nka Wasafi Records y’umuhanzi ukomeye muri East Africa Diamond, uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimo ayitezemo kumwambutza imbibi z’u Rwanda akamenyekana no mu bindi bihugu. Uyu muhanzikazi wagiye asohora indirimbo zitandukanye avuga ko amaze imyaka […]Irambuye

Episode 23: Mu cyaro bakiriwe na Sogokuru wa Nelson batangirayo

Jojo-“Ngewe ndabona ntazi, ubu se ahubwo ko nta matara arimo nijoro ntabwo tureba Film?” Gaju-“Ariko Jojo ubwo uba wigira ibiki? Ubure ubwicara ugashikama uracyari mu miteto” Njyewe-“Aha niho mu rugo rero, mbana na Nyogokuru na Sogokuru wanjye, rwose ni kalibu ikibagora mujye mumbaza” Mama Gaju-“Urakoze bambe” Njyewe-“Reka nsimbuke nzane amazi nanarebe ko ba Nyogokuru bari […]Irambuye

Ku rwibutso rwa Kibungo hatangiye kubakwa inzu y’amateka

Ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwo mumurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma ubu hari kubakwa inzu izajya igaragaza amateka yaranze jenoside by’umwihariko muri aka gace k’icyahoze ari komine Birenga. Abarokotse Jenoside i Kibungo babwiye Umuseke ko bashimishijwe no kuba iyi nzu yubatswe ngo kuko izafasha byumwihariko urubyiruko n’abandi jenoside yabaye bari hanze y’igihugu kubasha […]Irambuye

Kwambara neza si ukwambara ibihenze- Oda Paccy

Umuraperi Pacifique  Uzamberumwana uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka ‘ Oda Paccy’ avuga ko kwambara neza bitandukanye no kwambara imyenda y’ibiciro bihanitse, akavuga ko kwambara ukaberwa bisaba gushaka umwambaro wihariye kandi ufite amabara anogeye ijisho. Paccy umaze kubaka izina mu bakobwa bakora injyana ya Rap mu Rwanda yabwiye Umuseke ko yakuze akunda ibijyanye no kumurika imideli […]Irambuye

Umwana we yari agiye kwanduzwa SIDA n’umukozi, ahita areka akazi

*Ngo umukozi we wari ufite ubwandu bwa SIDA yajyaga yonsa umwana we, *Iyo avuga ubu buhamya ugira ngo araca umugani. Ati “ Ni impamo byambayeho.” *Ngo nta kiruta ubuzima bw’umwana. Ati “Umwana ntaho bamurangura, ni impano. » Assia Mukina wakoreshaga abakozi bo mu rugo akaza guca ukubiri na byo nyuma y’aho umukozi we wabanaga n’ubwandu bwa […]Irambuye

en_USEnglish