“Nyakubahwa Minister w’ Umuco wafashe umwanzuro wo kudapfinyagaza ubuhanzi busanzwe butorohewe, urakagira Imana n’ u Rwanda! Amaradio n’ama Television n’ imbuga za Internet, uburyo dukorana buratunyura benshi muri twe. N’ibitagenda neza bizakosoka”– Ruremire Focus Ubu nibwo butumwa Ruremire Focus umwe mu bahanzi bakora indirimbo zivuga ku Umuco yageneye Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, nyuma […]Irambuye
APR FC yamaze gutanga inyandiko yemeza ko yatandukanye na myugariro Abdoul Rwatubyaye. Ubu ni umukinnyi wa Rayon sports aniteguye umukino uzayihuza na Police FC muri Week-end. Inkuru ya Rwatubyaye Abdoul wavuye muri APR FC agasinyira Rayon sports yari imaze amezi umunani ivugisha abakunzi benshi ibonewe umwanzuro. APR FC yatanze inyandiko “Release Letter” yemeza ko atakiri […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bavuga ko ubuyobozi butita ku kibazo bamaze imyaka ine basaba bahabwa amashanyarazi kandi abanyura hejuru ajyanwa ahandi. Aya mashanyarazi ava ku rugomero rwa Musarara ruri muri uyu murenge wa Rusasa akabaca hejuru ajyanwa ahandi kandi ngo atari ubushobozi babuze. Kuva mu 2013 abatuye mu murenge […]Irambuye
Mu bitaro bya Bushenge byo Mu karere ka Nyamasheke haratutumba umwuka mubi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukuriyeho agahimbazamusyi kahabwaga abakozi ndetse hakabaho n’impinduka mu guhembwa kuko bari guhabwa 1/2 cy’umushahara andi ngo bakazaba bayahabwa. Uyu mwuka mubi watumye abakozi umunani barimo abaganga batandatu n’ababyaza babiri basezera ku kazi. Abazi umuzi w’iki kibazo bavuga ko […]Irambuye
Twese twatangiye kwikorera amaboko dutungurwa nayo magambo yasaga nkaho ari ayanyuma kuri we. Gaju-“None se Mama koko ubu ko usa nkaho udusezera urabona tuzaba abande koko? Wakwihanganye ukagarura agatege ko natwe tukiguhanze amaso” Mama Brown-“Mwana wanjye ntako ntagize ngo nkandagire mpamye, aho bigeze ndananiwe muzakomereze aho nari ngejeje kandi Imana izabe iruhande rwanyu” Njyewe-“Mama! Ko […]Irambuye
APR FC ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Gusa nyuma yo kumara mikino ine idatsinda umutoza wayo Jimmy Mulisa ntiyishimiye uko FERWAFA yagiye iyitegurira imikino y’ibirarane, akavuga ko harimo akarengane. Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe imikino ibiri ya shampiyona y’umupra w’amaguru (AZAM Rwanda Premier League) isoza itarabereye igihe ku makipe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu muhango w’itangizwa ry’icyumweru cya Girinka mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), igikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze, abatishoboye 55 bo mu mirenge itandukanye y’ako karere bahawe inka n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzorora. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni abatoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe […]Irambuye
Urukiko rw’Ikirenga muri Africa y’Epfo rwavuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya kiriya gihugu wo kwivana mu bihugu byasinye amasezerano yo kuba mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nta shingiro ufite. Ngo wagombaga kubanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko mbere y’uko utangazwa. Mu ukwakira umwaka ushize Africa y’Epfo yatangaje ko igomba kuva muri ICC kubera ko ngo […]Irambuye
* Ababigura babaye benshi kuko bijya mu turere byegeranye * Ngo aho bihingwa hasigaye ari hato. * Ubu hari umushinga uha abaturage imbuto ngo bakomeze kubihinga Ikijumba ubusanzwe ni ifunguro rya benshi mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru, nubwo bitakiri mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere ntibibuza abaturage baho kweza byinshi. Kubera isoko ry’ibijumba ryabaye […]Irambuye
Imibare itangwa n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima (Health Development Inititative/HDI) yerekana ko abagabo bagera kuri 17% gusa aribo bamaze kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo. Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga kuko ufite abagera 50% basiramuye. Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi batandukanye bafite ubuzima mu nshingano zabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, n’abakozi b’ikigo […]Irambuye