Ku rwibutso rwa Kibungo hatangiye kubakwa inzu y’amateka
Ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwo mumurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma ubu hari kubakwa inzu izajya igaragaza amateka yaranze jenoside by’umwihariko muri aka gace k’icyahoze ari komine Birenga.
Abarokotse Jenoside i Kibungo babwiye Umuseke ko bashimishijwe no kuba iyi nzu yubatswe ngo kuko izafasha byumwihariko urubyiruko n’abandi jenoside yabaye bari hanze y’igihugu kubasha gusobanukirwa neza ububi bwayo hagamijwe ko itazongera kubaho.
Ni inzu iri kubakwa iruhande rw’urwibutso, yubatswe nyuma y’uko mu mwaka ushize huzuye imva rusange itunganye neza mu gihe abarokoste jenoside bari bamaze igihe binubira uburyo ababo bazize jenoside bashyinguyemo.
Teteri Annonciata ati “Iyi nzu izafasha byinshi, ubundi twabaga turi kwibuka ariko tukabivuga nk’amakuru yabaye nta bimenyetso bibigaragaza bizaramba”.
Uwihoreye Egide uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku Icumu “IBUKA” mu murenge wa Kibungo yatubwiye ko iyi nzu izibanda cyane kugusobanura amateka ya jenoside yakorewe abatutsi n’Uburemere yakoranywe hagamijwe gukumira ko jenoside yazongera ukundi.
Nshimiyimana Juvenal uyoboye ibikorwa byo kubaka iyi nzu avuga ko izaba ari nini cyane kuburyo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu nk’ijana icya rimwe bari gusobanurirwa amateka ya jenoside hano i Kibungo.
Ati “Izaba ifite 50m kuri 30m igizwe n’ibyiciro bitatu ndetse iriho nigice cyo hagati kigeretse.”
Iyi nzu izuzura mu mezi umunai itwaye asaga milinoni magana tatu na mirongo ine nimwe y’u Rwanda.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma