‘Future Africa’ izanye Tiwa Savage mu Rwanda
Tiwatope Savage-Balogun umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria umaze kwamamara cyane ku izina rya Tiwa Savage, byemejwe ko agiye kuza gutaramira i Kigali.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bihangange bikunzwe cyane mu muziki ku mugabane wa Afurika kubera indirimbo yagiye akora zirimo ,Kele Kele, Darlin, My Love n’izindi.
Abinyujije muri company ye yise ‘Future Africa’ ,Producer David ukorera mu nzu itunganya umuziki yitwa ‘Future Records’,avuga ko ibiganiro na Tiwa Savage byamaze kujya mu buryo.
David yabwiye Umuseke ko kumvikana n’uwo muhanzikazi bitabaye inzira ngufi y’ibiganiro. Ko yabifashijwemo n’umujyanama we ‘Manager’ naho ubundi byari byanze.
Tiwa Savage aje mu Rwanda nyuma ya WizKid, 2 face Idibia a.k.a 2 Baba, P-Square, Davido bose bo muri Nigeria baheruka gukorera ibitaramo bitandukanye i Kigali.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki 04 Werurwe 2017. Kikazabera muri Convention Center ku Kimihurura hahurutse kubera icya Koffi Olomide.
Mu bahanzi b’abanyarwanda bivugwa ko bashobora kuzafasha Tiwa Savage muri icyo gitaramo, harimo Jolis Peace, Patrick Nyamitali na Melissa Fenty aba bose bakaba babarizwa muri Label ya Future Records.
Kwinjira muri icyo gitaramo bikazaba ari amafaranga 15.000 frw ku muntu umwe, naho bikaba 20.000 kuri couple (Abakundana).
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
ko amakuru atugeraho avugako future Africa byaturutse kuri future records ifatanyije na mama Africa dusanzwe tuziko akora imideli tukaba twarumvise ko hazabonekamo imideli byaba bimeze gute ko ntayo tubonamo
Harya uyu tiwa savage yaririmbye iyihe?? Kobajya bazana abahanzi batazwi?
Comments are closed.