Umuti mushya uringaniza urubyaro ku bagabo, 100% ngo nta kibazo utera. Uri hafi kuboneka…
*Umwaka utaha ngo uratangira kugeragezwa mu bantu
*Isuzuma ryayo ry’ibanze basanze ari nta ngaruka
*Isoko ku isi ngo rizaba rinini kuko abagabo benshi bayikeneye
*Umugabo azaba ashobora kwifungisha nk’imyaka ibiri
Ni umuti batera mu rushinge ugahagarika ubushobozi bw’intanga-ngabo ntibashe kujya guhura n’intanga-ngore ngo bikore umuntu. Umugabo azajya abasha kwifungisha mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi ngo kuyipima by’ibanze nta ngaruka na nke zabonetsemo.
Iyi miti ngo izahindura amateka y’iki kinyejana, izaha uburyo abagabo babangamirwa n’agakingirizo cyangwa bikaba ngombwa ko bifungisha burundu (vasectomy) kuko ariyo mahitamo abiri gusa abagabo ku isi bafite ubu.
Ubu buryo bushya buca intege umurizo w’intanga-ngabo utuma iyo isohotse ibasha kogoga mu mubiri w’umugore ijya kureba ahari intangangore ngo bikore igi rivamo umwana.
Urushinge rwageragejwe mbere rwashwanyaguzaga umutwe w’intanga-ngabo basanze hari ingaruka rufite kuko rwatezaga uburibwe byagaragaye ku bagabo 20 babugeragerejweho nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Sciencejournal.
Uru rushinge ruri gukora neza ngo ruterwa ku mutsi uvana intanga-ngabo mu dusabo twazo tuzijyana mu nzira zisohokeramo.
Igeragezwa rya mbere rwarwo ryakorewe ku nkende z’ingabo z’imiterere nk’iy’umuntu maze ntizabasha kwimya ngo tume ingore zazo zibwegeka mu gihe cy’imyaka ibiri.
Bene izi nkende nizo zisanzwe zigeragerezwaho imiti minshi abantu dukoresha nk’uko bivugwa na Prof Adam Balen uyobora British Fertility Society.
Umwaka utaha ngo uyu muti uratangira kugeragezwa mu bagabo b’abantu.
Uyu muti ngo nuboneka ngo uzaba ukenewe cyane ku isoko ku isi nk’uko byemezwa na Allan Pacey inzobere mu by’imyororokere y’abantu wo muri Kaminuza ya Sheffield.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nibyiza ariko aho batera urwo rushinge ndahagaye.kumutsi usohora intanga?? Reka reka.muzajya mutwambura ubussa ngo niringaniza?? Hazajyayo bake
Comments are closed.