Sentore J yashyize hanze album y’indirimbo 11 izakurikirwa n’igitaramo
Icyoyitungiye Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore, ni umuhanzi nyarwanda umaze kumenyekana mu ndirimbo z’umuco gakondo hano mu Rwanda. Yashyize hanze album yise ‘Indashyikirwa’ izakurikirwa n’igitaramo.
Kuri iyo album iriho indirimbo 11 yashyize hanze, hariho indirimbo umunani {8} zisanzwe zizwi, n’izindi eshatu nshya.
Ubu buryo bwo gushyira hanze indirimbo mbere yuko akora igitaramo, ngo ni ukugirango zirusheho kumenyekana. Umunsi yakoze igitaramo uzaza azaze azi indirimbo agiye kuririmbirwa.
Mu ndirimbo zisanzwe zizwi harimo, Umpe akanya ft Teta, Uranyura, Mumaranyota, Kora akazi, Nyiramariza ft Gaby U, Sine, Indashyikirwa na Urabaruta.
Naho inshya zitari zajya hanze bazumva kuri iyo album yashyize hanze bwa mbere, harimo Akayama, Uburyohe n’Ingoma.
Jules yakomeje avuga ko gukora gushyira hamwe izo ndirimbo aribyo byari akazi k’ibanze. ko ubu agiye gushyira muri gahunda uburyo azakoramo igitaramo cyo kuzimenyekanisha.
Mu minsi ishize Jules Sentore yibasiye abategura ibihembo bya Salax Awards batashyize ikiciro cy’Umuco muri iryo rushanwa.
Icyo gihe akaba yaravugaga ko kuba bibagirwa ikiciro cy’Umuco nta gukunda iby’i wabo bafite muri bo. Nubwo abategura iryo rushanwa bagiye batangaza ko impamvu nta kiciro cy’umuco bashyizemo ari ubuke bw’abahanzi bakirimo, hari abatemeranywaga nabo.
Ahubwo bakavuga ko nubwo byaba ari uko nta bahanzi bahagije bakirimo waharanira kubazamura kubera ko baba bazabimburira abandi bifuza kuba bakora iyo njyana y’umuco gakondo.
https://www.youtube.com/watch?v=deDQnI9fNv0
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW