Digiqole ad

U Rwanda na Mali byumvikanye mu by’indege. Rwandair iratangira kujyayo

 U Rwanda na Mali byumvikanye mu by’indege. Rwandair iratangira kujyayo

Traore Seynabou DIOP Minisitiri w’Ubwikorezi muri Mali na Dr Alex Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi

*Indege za Rwandair zizaba zemerewe kuvana abantu n’ibintu i Kigali, zibageze i Bamako zibe zafata abandi bagaruka cyangwa bajya ahandi.
*Rwandair ngo iriteguye ndetse izanagura indi ndege igezweho Boeing 737-800 muri Gicurasi.

Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Dr Alex Nzahabwanimana yasinye amasezerano asesuye y’ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ku ruhande rw’u Rwanda, na Mali yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubwikorezi Mme Traore Seynabou DIOP.

Traore Seynabou DIOP Minisitiri w'Ubwikorezi muri Mali na Dr Alex Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi
Traore Seynabou DIOP Minisitiri w’Ubwikorezi muri Mali na Dr Alex Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi

Impende zombi, U Rwanda na Mali zemeranya ko aya masezerano ari ingirakamaro mu guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi.

Dr Alex Nzahabwanimana yavuze ko aya masezerano yemerera indege za kimwe mu bihugu byayasinye kuva muri kimwe zijya mu kindi, ngo ni urufunguzo ku yindi mikoranire itandukanye.

Yagize ati “Ni amasezerano meza kuko yagutse. Bayita amasezerano atanga ubwinyegamburiro bwa gatanu. Indege ya Rwandair yakura ibintu n’abantu i Kigali, ikabigeza i Bamako, ikaba yahafata n’abantu bagaruka i Kigali cyangwa bajya ahandi ikorera.”

Yavuze ko Rwandair izabigiramo inyungu bitewe n’uko ari sosiyete ikeneye amasoko, kandi ishaka kwagura ibikorwa byayo n’indendo ikorera ahantu hatandukanye.

Muri Gicurasi 2017, Rwandair izaba yaguze indi ndege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 izunganira izindi 11 ifite mu bikorwa byayo.

Iyo ndege nubwo ngo itaguriwe ko aya masezerano hagati y’u Rwanda na Mali asinywe, izafasha no mu zindi ngendo za Rwandair izatangira kujya ikorera muri Mali, (izajya igwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Modibo Keita) guhera muri Kamena 2017.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko indege nshya Rwandair iheruka kugura zishyurwa neza bitewe n’uko ibikorwa sosiyete yakoraga byagutse, n’abantu baza mu Rwanda bakaba bariyongereye.

Ati “Turishyura neza ndetse tukanasagura.”

Kujya i Bamako mu ndege itagize aho ihagarara ni amasaha atandatu, ariko nk’uko Dr Nzahabwanimana abivuga ngo byatwaraga amasaha 10, bigasaba umuntu kuzinduka cyane agafata indege imujyana muri Ethiopia cyangwa muri Kenya akongera gufata indi izamugeza muri Mali.

Ati “Ubaze amasaha ane (4) umuntu yatakazaga kuri buri rugendo, ubwo kugenda no kugaruka ni amasaha umunani atakarira mu nzira, ku mwaka ni igihe kinini, ku buryo ku muntu ukora ubucuruzi, yagiraga igihombo kinini cyane.”

Mu bihugu bituranye na Mali, Rwandair yogoga ikirere cyo muri Cote d’Ivoire, ijya i Douala muri Cameroun, muri Gabon ndetse no muri Congo Brazzaville.

Dr Alex Nzahabwanimana yemeza ko muri Africa hakiri urugendo mu by’ubwikorezi bwo mu kirere
Traore Seynabou DIOP avuga ko amasezerano yasinywe ajyanye n’ubufatanye bwifujwe na Perezida Ibrahim Boubacar KEÏTA na Paul Kagame w’u Rwanda
Intumwa ya Mali mu Rwanda ni Ambassaderi, Colonel-Major, Diamou KEITA ufite icyicaro i Luanda muri Angola
Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango harimo na John Mirenge umuyobozi wa Rwandair

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish