Digiqole ad

Ibi bibazo bingeraho n’ibindi kuki bidakemuka? – P.Kagame abwira aba Matimba

 Ibi bibazo bingeraho n’ibindi kuki bidakemuka? – P.Kagame abwira aba Matimba

Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Matimba.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Kagitumba Perezida Paul Kagame yibanze ku iterambere ry’imibereho y’abaturage avuga ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu hashimishije, ariko ko rushaka kugera heza kurushaho kandi nta muturage usigaye inyuma asabiriza kubera ubukene. Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze kudakemura bimwe mu bibazo by’abaturage kandi bidakomeye kugeza ubwo barinda kubimugezaho abasuye.

Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Matimba.
Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Matimba.

Yari amaze gusura umupaka uvuguruye wa Kagitumba (One Stop Border Post) maze agirana ikiganiro n’abaturage. Ni mu rugendo arimo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa mbere.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko nta ukwiye gukora ibirometero byinshi ashaka serivisi z’ubuzima cyangwa uburezi, avuga ko yifuza ko serivisi z’imibereho nk’ubuhinzi, uburezi, ubworozi n’ibindi zegera abaturage kugira ngo biteze imbere.

Ati “ Ntabwo dushaka kuba mu bukene. Icyo duharanira ni iterambere, ntidushaka ko hari usigara inyuma, ntidushaka ko hari umuntu uba ku muhanda asabiriza kubera ubukene, ndabasaba uruhare rwa buri wese cyane cyane byubakira ku myumvire myiza, sibyo?”

Yongeyeho ati “Imyaka tumaze n’aho tuvuye n’aho tugeze umntu yavuga ko bishimihije, ariko ntitwavuga twageze aho dushaka.”

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko bagomba kurinda ibikorwa remezo, ababwira ko nk’umuhanda wa Kagitumba – Kayonza – Rusumo ugiye gutangira gukorwa, ko iyo umuhanda ukorwa babonamo akazi cyangwa bakagira ibyo bacuruzamo, wanaboneka kandi bakawubyaza umusaruro.

Perezida Kagame yakiriye n’ibibazo by’abaturage, yanenze bimwe mu bibazo yabajijwe bitakemuwe n’abayobozi bikarindira ko ahagera. Avuga ko bidakwiriye, yongera gusaba akomeje abayobozi kurushaho kwegera abaturage bakabumva bakabakemurira ibibazo.

Perezida Kagame akaba akomereye mu kagari ka Mbare mu murenge wa Karangazi aho naho ategerejwe n’abaturage benshi bamutegereje.

Mu karere ka Nyagatare
Mu karere ka Nyagatare
Avuye Kagitumba yahise amanuka aza guhura n'abaturage ba Mbare muri Karangazi
Avuye Kagitumba yahise amanuka aza guhura n’abaturage ba Mbare muri Karangazi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mubyukuri NKUNDA cyane PRESIDENT WACU kuburyo ntawe nabisobanurira ngo abyumve,nge simbona undi muyobozi namugereranya nawe.Ariko nkabona ko hari icyo yagombye gukora kubayobozi babana nabaturage umunsi kumunsi aho kubafasha bakababona nkabatagize icyo bavuze imbere yabo.Rwose nashyireho ingamba zikaze kandi ziri with immediate effect kuwugaragaye ko adakora ibyo ahemberwa kandi yiyemeje ndetse rimwe narimwe yanarahiriye muruhame.Rwose kubona umuturage aboroga arira imbere ya H.E abona ko ariwe wenyine ku Isi uri bumufashe ku kibazo asazanye kandi icyo kibazo wareba ugasanga abayobozi bakizi bari baracyirengagije nkana,Sibyo!Naho ubundi muri rusange nkunda uko H.E atuyoboye rwose.Naho abasebya bakanaharabika ibyo tugezeho ntaho bari bari mumatakira ngoyi,nibaze baciye bugufi bisubireho turwubakane.

    MURAKOZE!

  • Abagombye gukemura ibyo bibazo nta bubasha abaturage babafiteho, niyo mpamvu bidakemuka. Ntibareba inyungu z’abaturage mbere na mbere, bareba iz’ababashyize mu myanya barimo.

Comments are closed.

en_USEnglish