Digiqole ad

Itonde! Ingaruka mbi zo kwambara inkweto ndende igihe kirekire

 Itonde! Ingaruka mbi zo kwambara inkweto ndende igihe kirekire

Si byiza kwambara inkweto zifite talon ndende cyane umwanya munini

Abagore n’abakobwa benshi bakunda kwambara inkweto ndende, bamwe muri bo bakazambara umwanya munini. Ubushakashyatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende umwanya munini byangiza amagufwa agize ikirenge.

Si byiza kwambara inkweto zifite talon ndende cyane umwanya munini

inkweto ndende muri iki gihe zikunze kwambarwa n’abakobwa n’abagore bakiri bato, n’ubwo zigaragara neza, zibera abantu benshi ariko zigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w’umuntu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abambara inkweto ndende igihe kirekire, amagufwa agize ikirenge cyabo yihina bityo ntakore neza uko bikwiye. Izi nkweto kandi zibabaza no mu mavi, umugongo, hari n’abandi bazambara bakababara imfundiko.

Muri rusange iyo umuntu ahagaze cyangwa agenda, ibiro bye byose biba byikorewe n’ibirenge. Iyo rero umuntu agenda nta nkweto yambaye, 43% y’ibiro bye biba byikorewe n’igice cy’imbere cy’ikirenge, naho 57% biri ku gatsinsino.

Iyo agatsinsino kigiye ruguru kuri sentimetero 2 (2cm), 50% by’ibiro biba biri imbere, hanyuma na 50% bisigaye bikajya mu gatsinsino. Ibi rero bigira ingaruka ku buzima cyane cyane ku magufwa yo mu birenge, amaguru n’umugongo.

Uko sentimetero zizamuka rero ni ko ibiro byo ku gatsinsino bigenda bigabanuka bijya ku gice cy’imbere cy’ikirenge. Bitewe n’uko inkweto umuntu yambaye zireshya, uko agatsinsino kagenda kajya hejuru ni ko amagufa yo mu matako n’umugongo ahengamira imbere.

Inkweto zifite talon ndende irengeje santimetero eshanu (5cm) z’ubuhagarike kandi isongoye, zifite uruhare runini mu kwangiza ibirenge, amaguru, amayasha (hip joint) n’umugongo.

Ibyo wakora ukirinda ingaruka mbi ziterwa no kwambara inkweto ndende

Ugomba kujya wambara inkweto zifite talon itarengeje 5cm.

Ku bakora akazi ko mu biro (bureau), mu gihe wambaye inkweto ndende ujya ku kazi ni ngombwa kwitwaza n’inkweto ngufi bityo ukazambara igihe watangiye gukora akazi.

Igihe wamaze umwanya munini wambaye inkweto ndende ni byiza kwibuka gukorera ibirenge ka ‘massage’ (kubikandakanda) ugeze mu rugo.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uuuh !! urinda wajya gukandakanda se twagiye tugerageza kwambara ngufi kandi nazo ko zitabuza umuntu gusirimuka !!!

Comments are closed.

en_USEnglish