Abahanga bakoze ‘twa drones tumeze nk’inzuki’ two kubangurira ibimera
Mu rwego rwo gufasha ibimera kororoka binyuze mu kubangurira hifashishijwe gukwirakwiza za pollens(izi twazigereranya n’intanga ngabo), abahanga bo mu Buyapani bakoze utwuma duto bita drones tuzajya tugurukana ‘pollens’ tukazishyira bimera bikororoka.
Ubusanzwe Drones zikoreshwa mu bice byinshi by’ubuzima nko gukwirakwiza internet, gufata amafoto, kugeza hirya no hino imizigo runaka cyangwa se ibikorwa by’ubutasi bitandukanye.
Aba bahanga batekereje twa drones duto cyane tuzajya twifashishwa muri uwo murimo kubera ikibazo cyo kugabanuka kw’inzuki ku Isi no mu Buyapani by’umwihariko bitewe n’ikoreshwa ry’imiti yica udukoko twangiza ibihingwa.
Nibura 40% bya Pollens utu tugende tuzajya dukwirakwiza ngo zizajya zitanga umusaruro kuko hari nyinshi zizajya zangirikira mu bwikorezi.
Abahanga mu binyabuzima bemeza ko izi drones zidashobor gukora nk’uko inzuki, ibinyugunyugu n’ibindi binyabuzima bikora mu kubangurira ibihingwa(pollinisation).
Iki ngo ni ikintu kiza kizafasha abahinzi bo mu bihugu bimwe na bimwe aho inzuki ziri gucika ku muvuduko wo hejuru.
Ubusanzwe kugira ngo inzuki zibangurire indabo zibanza gushaka indabo zitoshye.
Uruyuki rugomba kwitonda kugira ngo rutangiza ururabo kandi rugakora k’uburyo rugeza pollen ku rundi rurabo ntacyo rwangije.
Inzuki zibikorana ubuhanga butangaje kandi nta kintu zihungabanyije.
Inzuki zizi no kwihanagura iyo zivuye mu kazi kandi zikamenya ko ejo zizashakira ahandi kuko zitibagirwa aho zakuye pollen mbere.
Izi drones nazo zizagerageza kwikoresha ubwazo, zimenye uko ibintu biri imbere yazo bisa (facial sensors) bitaganyijwe ko zizabasha kumenya gutandukanya indabo n’ibindi bimera.
Zizajya zimenya inzira zaciyemo zigenda n’iyo kugaruka zigiye gupakururwa.
Bikekwa ko izi drones zizageraho zikarusha akamaro inzuki n’ibinyugunyugu mu gutanga umusaruro kuko ngo zo zizajya zikora kariya kazi konyine mu gihe inzuki zo zigeraho zikajya gushaka ibyo zirya n’ibindi.
Ba engineers bari kuzikora barazikorana ikoranabuhanga rihambaye rifasha kumenya izi drones aho aho zaturutse, aho zitaha n’aho zashyize pollens mbere nta kwibeshya.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW