Digiqole ad

Umuyobozi utabakorera mujye mumushyira hanze – P.Kagame

 Umuyobozi utabakorera mujye mumushyira hanze – P.Kagame

Nyagatare – Avuye Kagitumba Perezida Kagame yaje kubonana n’abaturage bo mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Mbare naho yahaye ubutumwa abaturage bwo kubashishikariza kwivana mu bukene no gukurikiza gahunda za Leta. Yabwiye abaturage ko bagomba kubaza abayobozi inshingano zabo ndetse ntibatinye gushyira hanze umuyobozi utabakorera ibyo ashinzwe kugira ngo na Perezida abimenye.

Perezida Kagame aganira n'Abaturage mu Karere ka Nyagatare.
Perezida Kagame aganira n’Abaturage mu Karere ka Nyagatare.

Ati “Umuyobozi utabakorera nk’umuyobozi mujye mumushyira hanze amenyekane, ntakuntu njyewe nzabimenya atari mwe mbivanyemo.

Nimwe mubana, nimwe muturanye nibitagenda neza mujye mushaka uko mutubwira tubimenye. Dufite uko tubashyira ku murongo nabo bagafata umurongo

Ariko namwe nk’abaturage namwe hari inshingano zanyu z’ibikorwa mugomba gukora, ibikorwa tubakangurira namwe muba mukwiriye kubyitabira.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko muri byo harimo nko kugira isuku kuko isuku inabarinda indwara.

Ati “Icyo ndangirizaho ni umutekano niwo w’ibanze byose biheraho, iyo udahari ibyakozwe birasenyuka, ibitarakorwa ntibikorwe kandi umutekano ukenewe na buri wese.

Niba buri wese awukeneye bivuze ngo buri wese akeneye no gutanga umutekano. Umuetkano mvuga ni utatubuza kwikorera imirimo yacu.

Umutekano mvuga ni ukuryama nijoro ngo ube ufite ubwoba ko utari buramuke kuko hari uza iwawe kukwambura ibyo wakoreye… abandi bakakwambura n’ubuzima.”

Perezida Kagame yavuze ko undi mutekano ari uwo kuba buri wese yabona icyo kurya, icyo kurarira n’icyo kwiririrwa, agashobora kuba afite umurimo ubimuha, ntajye kwambura abandi kubera ko ntacyo afite.

Ati “Ibyo rero uburyo bwo kubirangiza ni ugukora… ni ugufashanya, ni ukumva inama abantu babagira, ni ugukurikiza gahunda za Leta.

Ibyo niba mubinyemereye nanjye mu izina rya Leta ndabemerera ubufatanye bwa Leta mpagarariye kurushaho.”

Perezida Kagame yakiriye n’ibibazo by’abaturage byagaraye ko ari byinshi kuko hari benshi bateye hejuru bashaka kumugeraho ngo bamubwire ibibazo bafite.

Perezida Kagame aha naho yasabye cyane abayobozi gufata umwanya bakegera abaturage bakumva ibibazo byabo bakabikemura.

Mu karere ka Nyagatare
Mu karere ka Nyagatare
Perezida Kagame yaje Karangazi avuye Kagitumba
Perezida Kagame yaje Karangazi avuye Kagitumba
Perezida yanahaye umwanya abturage bamubaza ibibazo. Aha abaturage bazamura intoki ngo abahe umwanya.
Perezida yanahaye umwanya abturage bamubaza ibibazo.
Aha abaturage bazamura intoki ngo abahe umwanya.

UM– USEKE.RW  

30 Comments

  • abayobozi baba bagomba gukorera abaturage, iyo udakoreye abo uyobora ngo ibyo ukora ubikore mu nyungu z’abaturage uba ugomba kwegura ukava ku buyobozi!

  • U Rwanda ni igihugu cy’abanyarwanda koko abayobozi bagomba kujya bakorera igihugu nkuko presedent wa republik ahora abishishikariza unaniranye aveho turu mu gihugu kigendera kumuvuduko kd turashaka gukorera imbere kagame ibihe byose imvugo niyo ngiro

  • Kwaba ari ukwibeshya ugiye ukicara mu biro muri za minisiteri ukavuga ko utekereza za gahunda abaturage bagomba gukurikiza ngo habeho amajyambere. Aho kwiyicarira mu biro sanga bene ibikorwa aribo baturage , ubabaze uko ibintu bikwiye kugenda,nimumara kubyemeranywaho umushinga wawe uzihuta kuko abaturage bakora ibyo mwumvikanyeho.

    Nibitagenda gutyo, bizaba nk’iriya politiki y’ubuhinzi yateye Nzaramba (guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe), iriya politiki igomba kuba yaratekerejwe na twa dusore duturuka London tutigeze dukandagira mu byaro.

    Byonyine kubona abaturage benshi bafite ibibazo bashaka ko byakemurwa na Perezida wa Repubulika ni ikibazo kirekire.

    Perezida azagera mu tugari twose gukemura ibibazo?

  • iyo unaniwe kuyobora abaturage, ndetse ntukore ibyo usabwa gukora nk’umuyobozi wabo, uba ugomba gutanga umwanya abandi babishoboye abakayobora! ibyo kandi byari bikwiye kuba ihame!

  • Sawa kabisa

  • Mbona kugirango iki kibazo cy’imikorere mibi mu turere cyakemuka aruko ba mayors bajyaho batowe n’abaturage soufrage universel

  • Abayobozi beza ni abegera abaturage bakumva ibibazo byabo! Nyakubahwa President Kagame ni umuyobozi w’ikitegererezo kuko niwe ushobora kwegera abaturage akanabumva.

  • Abayobozi bayobora uturere bari bakwiye kujya bakemura ibibazo by’abaturage hakiri kare mbere yuko abaturage bategereza perezida ko azaza kubatabara! Ni uko nyine dufite intore izirusha intambwe nyakubahwa oerezida Kagame naho ubundi rwose abayobozi mu nzego zibanze nabo hari igihe barangarana abaturage.

  • dore ikiza cyo kugira umuyobozi mwiza uzi kwita kubaturage akamenya ibibazo byabo akabikemure , turagukunda President wacu

  • Eh, uno munsi byari ibishimo nyagatare, twakiriye umukuru w’igihugu twari tumukumbuye! Muzongere mugaruke rwose perezida nkuko mwabitwemereye, ubundi dutarame. 2017 itinze no kugera ngo nshyireho igikumwe nkutore maze ndebe.

  • urakoze cyane preident wacu , ibi ni ugutanga ikizere kiza kumunyarwanda, ndetse bikaba ikosora kumuyobozi uziko adakora ibyo ashinzwe gukora azabibazwa, kugira umuyobozi mwiza nnkuyu wegera abayobozi ntako bisa , turagushimira cyane President wacu

  • Hari igihe twabayeho dufite ubuyobozi bubi butegera abaturage, niyo bwasura za komine bikaba ari ugutanga amabwiriza yo kwica no gutoteza abaturage, none ubu twishimira kuba dufite ubuyobozi bwiza bwegera abaturage bukabakemurira ibibazo. Imana izakomeze iturindire igihugu n’abayobozi dukomeze twibere muri paradizo.

    • Ubwo buyobozi uvuga nubuhe? Kereka niba uvuga nyuma ya mata 1994.

    • ariko ibyo muvuga ko butabegeraga si ukubeshya? none se niba butarabegeraga bwabashije kubashuka gute?

  • urakoze cyane preident wacu , ibi ni ugutanga ikizere kiza kumunyarwanda, ndetse bikaba ikosora kumuyobozi uziko adakora ibyo ashinzwe gukora azabibazwa, kugira umuyobozi mwiza nnkuyu wegera abayobozi ntako bisa , turagushimira cyane President wacu

  • abanyarwanda nukuri tujye twishimira ubuyobozi bwiza dufite, burya ngo nubwo ntazibanya zidakomanya amahembe , ariko ni byiza kugira umuyobozi mukuru w’igihugu nkuyu utwegera tukamubwira ibibazo byacu kandi bigakemuka, ibi abanyarwanda tuba dukwiye kubyishimira ,

  • mbega ibihe byiza ,gusurwa na President republika kandi ibibazo bigakemuka , ibi bitwereka uburyo dufite igihugu kiza ndetse ni imbere heza, gukomezanya nawe ni amahirwe kandi ni umugisha ukomeye kubana bacu kuko bazaba mugihugu kiiiiza cyane ,

  • kugira President nkuyu w’umuhanga ushyira mugaciro agakunda abaturage ayobora , akita cyane ku gucyemura ibibazo bafite , kandi ibi rwose abanyarwanda president Paul Kagame arabidukorera , ukwa8 kuradutindiye rwose ngo twongere tukwitorere

  • ninde utwakwishimira umuyobozi mwiza dufite koko? ninde utahagaruka ngo ashimira Imana kubw’igihugu kiza dufite? naho kubaho mubuzima umuntu ahura ni ibibazo bigakemuka hakaza ibindi bigakemuka gutyo gutyo nibwo buzima bwo kwisi, kugira umuyobozi mwiza nkuyu tuba tuziko isaha ni isaha ikibazo twita ikingutu azaboneka tukagicoca kigacyemuka ibi biruta kure kugira ZAHABU , , Mana warakoze kuduha Paul Kagame

  • abanyarwanda dufite amahirwe kugira President w’igihugu Paul Kagame utwegera igihe tumushakiye akadukemurira ibibazo duhura nabyo mubuzima bwa muri munsi

  • njye nicara nkareba amahirwe abanyarwanda bafite , ku isi hose iyo ukirikiye amakosa ugasoma ukareba uko isi iyoborwa , usanga ntahandi kwisi yose wasanga umuyobozi wiha gahunda akajya yegera abaturage be akamenya ibibazo byayo kandi agasiga abikemuye, uyu ni umwihariko w’u Rwanda gusa ntahandi uzabisanga , nibyo inzego zibaze ziba zarabikemuye byinshi ariko na President agashaka akanya akabasura bagasabana , IBI NI UMWIHARIKO W’U RWANDA , vive notre President PAUL KAGAME

  • Turagukunda President wacu Paul Kagame

  • Urakoze Muzehe wacu, ahubwo uzaduhe uburenganzira tujye tubadiha kuko amafuti yabo arakabije!!!

  • H.E imvugo ye niyo ngiro, abayobozi bagomba kuryozwa imikorere yabo mini rwose kubindi umutekano twawugize uwacu ubu mo turubaka amazu police yacu dukunda izajya ibamo, maze itwegere duhashye abiha kunyuranya n’amategeko. ndetse nikerekezo turangajwemo imbere nintore izirusha intambwe !

  • H.E imvugo ye niyo ngiro, abayobozi bagomba kuryozwa imikorere yabo mini rwose kubindi umutekano twawugize uwacu ubu mo turubaka amazu police yacu dukunda izajya ibamo, maze itwegere duhashye abiha kunyuranya n’amategeko. ndetse nikerekezo turangajwemo imbere nintore izirusha intambwe !

  • Iyi mikorere mibi y’abayobozi ni indorerwamo y’imiterere y’ubutegetsi, bumeze nk’ubwahindutse ubukonde. Umuturage udafite ububasha ku bamuyobora, yabashyira hanze gute igihe bakora nabi, ko abo arega ari bo aba aregera?

  • nigeze kubyandikaho, mu gihugu haramutse habonetse abantu nk’Icumi batekerereza igihugu nka H.E PAUL KAGAME, igihugu cyahinduka nka paradizo, Africa, n’isi yose muli rusange.

    Sé Mtoto wa mzee.

    • Byari bikwiye ko HE anasaba ko Politiki y’ubuhinzi iriho ubu yavugururwa, ku buryo bareka abaturage bagahinga ibihingwa ngandurarugo birwanya inzara. Ndetse n’ibishanga bimwe bikegurirwa abaturage bakabihinga mu buryo bwo kurwanya ibura ry’ibiribwa.

      Ibintu byo kurandura imyaka y’abaturage nabyo bigacika mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

  • Kuki mu buyobozi bw’igihugu hakomeza kubamo abantu bahwiturwa ntibikosore, bakanakoresha imbaraga bahabwa n’imyanya yabo ngo bapfukirane ukuri kw’ibyo bakora? Ese amakosa ni ayabo gusa, cyangwa n’ubashyira muri iyo myanya aba akwiye kubibazwa?

  • H.E imvugo ye dushimisgwa nuko ariyo njyiro mwizina ryuburenganzira bwanjye mpagarariye tumurinyuma kandi amahirwe dufite yokukugira tuzayasigasira.

Comments are closed.

en_USEnglish