Digiqole ad

E. IMENA wari Minisitiri ahakanye ibyo aregwa, ngo narekurwe ajye kurera uruhinja rwe

 E. IMENA wari Minisitiri ahakanye ibyo aregwa, ngo narekurwe ajye kurera uruhinja rwe

Evode Imena (wambaye ishati ya makarokaro) n’abagabo babiri bakorana bagaragaye mu rubanza bunganiwe

* Ngo yahaye isoko kompanyi y’abagore b’abakozi bakorana
* We na bagenzi be barashinjwa itonesha n’icyenewabo
* Evode Imena yahakanye ibyo aregwa avuga ko ibyo yakoze byemewe n’amategeko
* Yasabye ko bamurekura akajya kwirerera uruhinja

Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya mines, hamwe n’abagabo babiri bakoranaga nawe Kayumba Francis na Kagabo Joseph bitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo muri iki gitondo.

Evode Imena (wambaye ishati ya makarokaro) n'abagabo babiri bakorana bagaragaye mu rubanza bunganiwe
Evode Imena (wambaye ikoti rya makarokaro) n’abagabo babiri bakorana bagaragaye mu rubanza bunganiwe

Bose bari bunganiwe, Imena yari afite abunganizi babiri.

Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha biregwa aba bagabo batatu bose bari abakozi ba MINIRENA.

Bakurikiranyweho icyaha cy’itonesha n’icyenewabo, guha inyandiko utayikwiye, n’inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kagabo Joseph yahawe ubutumwa bwo kujya gushaka ahazakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ngo ageze i Nduba abona ahakwiye gukorerwa ubushakashatsi ku icukurwa cy’amabuye y’agaciro maze aho kubimenyesha urwego rwabimutumye yibira ibanga umugore we n’uwa mugenzi we Kayumba ngo bashinge kompanyi (company) babivanemo amafaranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kagabo, umugore we n’umumugore wa mugenzi we (Kayumba) bashinze kompanyi yitwa JDJ,ubushinjacyaha buvuga ko ari impine z’amazina y’aba bagore hamwe na Kagabo (Joviah, Dianna, Joseph) ari nabo bagize iyi Kompanyi babigiriwemo inama na Kagabo.

Iyi kompanyi ngo yaje kwemerwa n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Evode Imena. Asinya ko ihabwa isoko.

Umushinjacyaha yemeza ko ibi byakoranywe umugambi w’itonesha n’ikenewabo abizi neza ko ari iya bariya bantu.

Ati “Kagabo agiye mu butumwa, ibivuyemo aho kubishyikiriza inzego zamutumye ahubwo abibwira umugore we n’umugore wa mugenzi we, dosiye arayiherekeza ayishyira Minisitiri abizi ko ibi bisabwa n’umugore we.”

Umushinjacyaha yemeza kandi ko Minisitiri Evode IMENA yandikiye n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe umutungo kamere amubwira ko iyi kompanyi bayihaye isoko binyuranyije n’amategeko ariko Evode IMENA ntagire icyoabikoraho.

Iyi kampani ya JDJ ngo yaje guhererekanya ububasha n’indi yitwa KNM bayigura ibihumbi 20 by’amadolari.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu bugenzacyaha Evode Imena yemeye aya makosa akurikiranyweho ndetse ko yatanze uruhusa kuri JDJ abizi neza ko ari kompanyi y’abo bakorana.

Evode Imena yanyuzagamo agatera ijisho mu bitabiriye iburanisha
Evode Imena yanyuzagamo agatera ijisho mu bitabiriye iburanisha bageraga nko ku 100

Imena yahakanye ibyo aregwa

Evode Imena mu kwisobanura yabiteye utwatsi avuga ko aba bakozi babiri bakurikiranywe hamwe atari n’abakozi ba MINIRENA ahubwo ko ari ab’ikigo cy’umutungo kamere.

Imena ati  “Minirena ifite abakozi 40 ikigo cy’umutungo kamere gifite abakozi barenga 400, ntabwo nari kumenya abagore b’abakozi bose.

Evode Imena uhakana icyaha cy’itonesha avuga ko iyi kampani ya JDJ yaje gusaba uruhusa ndetse bikanyuzwa mu nzira zikwiye nawe byamugeraho akayemerera uruhusa.

Ati “wasabye, nasuzuma ngasanga ibisabwa n’itegeko urabyujuje nakwimira iki? ”

 

Asabye ko yarekurwa akajya kurera uruhinja rwe.

Evode IMENA yahakanye cyane ibyo akurikiranyweho, asaba urukiko kumugira umwere akarekurwa agataha kandi ko adashobora gutoroka ubutabera.

Ati ” ntabwo nshobora kwihisha ubutabera, kuri CID bampamagara ni jye wijyanye hari  saa kumi n’ebyiri, ubwa kabiri hari saa sita z’ijoro ni jye wijyanye. Mfite aho ntuye hazwi, mfite umugore, mfite uruhinja rw’ukwezi n’igice mwanyemerera nkajya kururera. ”

Kagabo ngo ntiyamenye ko umugore we na mugenzi we bashinze kompanyi

Kagabo Francis wahawe ubutumwa bwo kujya kugenzura ahakorerwa ubucukuzi na we yahakanye ibyo akekwaho, avuga ko nta bubasha yari afite bwo kwihesha umutungo ndetse ko atigeze amenya ko umugore we n’uwamugenzi we bashinze iyi kompanyi ivugwa ko yahawe uruhushya itoneshejwe.

Ahakana ko iyi kompanyi ya JDJ atigeze ayibera umunyamuryango nk’uko byavuzwe n’ubushinjacyaha. Ati “JDJ yagiye kwiyandikisha muri RDB nta na hamwe ngaragara nk’umunyamuryango wayo.

Kagabo avuga ko yakoze neza akazi yari yahawe ndetse ko yaje agatanga raporo yako ikemerwa n’abakuriye. Ati ” Nk’umuntu wari umukozi muto nta na hamwe nari mpuriye n’itangwa ry’ibyangombwa.”

Nawe yasabye ko yarekurwa akajya kwita ku muryango we, akavuga ko adashobora gutoroka ubutabera kuko ari we wijyanaga igihe cyose yahamagajwe ndetse ko afite aho aba kandi hazwi.

Kuri Evode Imena kandi washinjwe urwango, Ubushinjacyaha bumushinja kwima uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro uwitwa Ndamage Straton wari ufite kompanyi yitwa Nyaruguru Agromining akarwemerera kompanyi yari itarashingwa.

Evode yahakanye uru rwango avuga ko iyi kompanyi atari we wayimye uruhushya ahubwo ko byakozwe na Stanislas Kamanzi wari Minisitiri wa MINIRENA.

Ati ” iriya yahakaniwe byakozwe n’umuyobozi unkiriye. ”

Kayumba Francois ukurikiranyweho kuba umwe mu bari bagize akanama kemeje itangwa ry’icyangombwa kuri kompanyi ivugwaho gutoneshwa akaba ari n’umugabo w’umwe mu bari bashinze iyi kompanyi, nawe  yahakanye ibyo aregwa avuga ko iki cyangombwa kitatanzwe na Kayumba ku giti cye. Ati “nari nsanzwe ndi member wa komite ntabwo nagiyemo kugira ngo ntange uruhushya.”

Avuga ko nta cyaha akwiye gukurikiranwaho ahubwo ko yarekurwa akajya kwita ku muryango we cyane ko n’umugore we ngo yagize ikibazo cy’ubuzima kubera ifungwa ry’umugabo we. Avuga ko umugore we yagize ikibazo cya stroke (iturika ry’udutsi two mu bwonko).

 

Abanyamategeko barashinja Ubushinjacyaha kugira abagore ibikoresho by’abagabo

Umwe mu bunganira Kayumba na Kagabo yavuze ko ibyakozwe byose byanyuze mu nzira ziteganywa n’amatageko.  Akavuga ko ko nta n’ikibazo cyavuka mu gihe abagore b’aba bagabo bakirikije ibisabwa bagatsindira isoko.

Ati “umugore afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka atabanje kubinyuza ku mugabo we. Tugiye muri ibyi twavuga ngo mu Rwanda nta mugore uzongera gufungura kampanyi umugabo we atabyemeye.”

Nyuma yo kumva impande zombi, iburanisha ryahumuje Urukiko ngo ruzatanga umwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa Gatanu mu gitondo.

Iburanisha rihumuje Imena yaramukije bamwe mu baje kumva uru rubanza
Iburanisha rihumuje Imena yaramukije bamwe mu baje kumva uru rubanza

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Evode nakomere ari muy’abagabo. Umugabo ni ubazwa ibyo yakoze

    • Oya nibamubaze ibyo yakoze kuko hari nabo yabujije amahwemo bituma badatekereza kugira uwo ruhinja.Umufashawe azarurera.
      azirikane ko ububasha nikizere umuntu agirirwa ataribyo gukandamiza abandi no gukoresha uko wishakiye. kandi nawe ubitekerezeho neza

      • Ariko nawe ubanza umushakisha, Hamwe wiyise SIMBA III none ugarutse wiyise Piepie, ariko hose ibyo wandika birerekana ko hari icyo upfa ne Evode, niba kinahari uyu si byiza kwishimira ku mbohe kuko mu kinyarwanda umugabombwa aseka imbohe

  • Rwose bamurekure ajye kwirerera uruhinja! Ubundi nibongera kugira Ministre umusore bazabanze bamukone.

    • Niyihangane akazi mbanzirizagifungo kose niko kamera. Uyu munsi niwe ejo bundi ni undi munyakubahwa.

  • Evode nibamurekure ajye kurera umwana we akeneye affection ya papa we akurikiranwe ari hanze ntaho yajya arubatse afite se na nyina ikigali bakomeye, ahubwo uwo JOSEPH abe agumyemo kuko ariwe wazanye abo bagore kdi wumva itegeko ritabyemera nah ubundi EVODE ntacyari gutuma adasinya iyo dossier niba yari yujuje ibisabwa byemejwe na comite yo hasi ya EVODE surtout ko ntacyerekanaga wenda ko ari abagore b abo bagabo. nuko mbyumva n ubushinjacyaha bushishoze.

  • hahaha

  • Uyu mu type Hari ikindi azira. Naho guha ibiraka company yawe cyangwa iyabene wanyu??

    • Ariko murasetsa!abo yafungishije bazira ubusa nibo babisobanukiwe.Ntakibi mwifurije ariko nawe niyitonde abo yakoreye akarengane barenganurwe.Mwikomeza kumusiga amavuta,twicecekere ubutabera buzakora igikwiye.

  • Ntaho yakwepera kuva yari umuyobozi, yasinye icyemezo atabanje kumenya ni company ki agisinyiye, accountability niho izira. Let justice set him free.

  • disi nanjye numvise impuhwe,ark ndumva ibyo bidakakaye cyane,ubu se interesi zatumariye abantu ko bazifungura umusubizo,bakanaziha imyanya mubuyobozi.nabamureke rwose yisangire family

  • Nibamureke rwose yisangire Uruhinja rwe rukeneye Papa!!

  • ninkuwamfatira KANGWAGYE Justus wahoze ari Mayor wa Rulindo akaryozwa ibyo yasize akoze

    • hahahhaha!!! Humura nzamugufatira mukuzanire

  • ndagaya rugaju cyane nibyo abacu baragiye ntibazanagaruka ariko ntago abahari bagomba gusesagura ibimaze kugerwaho cg kubikoresha bidaciye mu mucyo ngo nabishe barafunguwe quand meme think and think before comment here nubwo evode ntamushinjije icyaha

  • Gigi we, Kangwagye ni Intore we kumushyira no mukanwa kawe

  • Comments ziraha ????????????

  • Kereka niba hari ikindi azira kuko uwabara abadamu b abantu bakomeye mu Rda bafite companies zihabwa amasoko ya Leta ntiwabarangiza.

    • ako kantu kbsa abagore b abantu bakaze mu gihugu nabo barakaze ubu nibo bafite imirimo isobanutse kimwe n bana babo ariko umva ngo evode yahaye amasoko abagore b abagabo bakorana ,kdi atanabazi ahubwo hari ikindi azira.

  • hhahhhahhh urubanza ruraha ndakurahiye. erega abantu bagomba kumenya gutandukanya isi n’ijuru, nonese niba tutari Imana ngo tumenye ukuri nkuko kuri ku mitima y’abantu ibyo byaraduhishwe nyine si ibyacu, ibyahishuwe nibyo byacu, abantu nibareke ibyagiye ahagaragara ubutabera bubikemure uko bikwiye bukurikije amategeko, naho kuvuga ngo yakandamije abandi cg yarabarenganyije nawe niyumve ntabwo aribyo rwose, niba byaranabaye ariko biracyahishwe ndumva ntaho bihuriye n’ibyamaze guhishurwa bikeneye ubutabera. Bene ibyo babyita urwango ruziguye

  • Minster Evode IMENA ararengana rwose. Ntabwo yari ashinzwe kumenya niba abapiganira isoko ari abagore b’abakozi be, ibyo rwose ntabwo byari mu nshingano ze. We yagombaga gusa kureba niba abapiganira isoko bujuje ibya ngombwa bisabwa, yasanga babyujuje akabaha iryo soko Full Stop.

    Muri iki gihugu tuzi benshi mu bategetsi bo hejuru bafite abagore bashinze za companies kandi abo bagore bajya bapiganira amasoko ya Leta bakayahabwa. Evode rwose hagomba kuba hari ikindi azira.

Comments are closed.

en_USEnglish