Month: <span>February 2017</span>

Bugarama: Imvura n’umuyaga byashenye inzu 26 byica n’umukecuru

Rusizi – Imvura nyinshi irimo n’umuyaga yaraye ishenye inzu 26 mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira uri mu mudugudu wa Gombaniro mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu burengerazuba bw’u Rwanda. Umukecuru yitwa Felecita Nyirarubona w’imyaka 83 inzu ye yamuguyeho ahasiga ubuzima, undi mukecuru witwa Nyiramisigaro we yakomeretse, naho ihene imwe nayo yapfuye kubera […]Irambuye

Manda ya II ya Paul Kagame yageze ku ntego ze

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame irangire, UM– USEKE uzajya […]Irambuye

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe miliyoni 21

*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho amafaranga 2 Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom n’iya Banki ya Kigali, n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21 358 000. Kuri uyu wa gatatu ku isoko hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) […]Irambuye

Kuwa gatatu: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.52

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 103.52. Kuwa kabiri umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.49, none kuri uyu wa gatatu wageze ku mafaranga 103.52, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.03. Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje […]Irambuye

Uganda: Abashinwakazi babiri bishwe batewe ibyuma

Abashinzwe iperereza muri Uganda bari gushaka amakuru ngo bafate abantu bataramenyekana bivugwa ko bishe Abashinwakazi babiri babasanze mu nzu baryamye bakabatera ibyuma. Birakekwa ko ba nyakwigendera bishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ba nyakwigendera biciwe mu gace kari mu Burengerazuba bwa Kaminuza ya Makerere nk’uko IGP Kale Kayihura uyobora Police ya Uganda abyemeza. Imirambo ya bo […]Irambuye

Urukundo tuvuga twagakwiye no kurushyira mu bikorwa aho kururirimba –

Sina Gerard mu bintu yakoze byose ngo ashimishwa n’uko yamaze kubaka ishuri rifasha abana b’Abanyarwanda bakomoka mu miryango itishoboye kwiga kuva mu mashuri y’inshuke kugeza barangije amashuri abanza, afite inzozi ko mu 2020 hazaba hariho abana babaye ba ‘Doctors’  yaragize uruhare mu myigire yabo. Sina Gerard ngo mbere yahaga urubyiruko akazi, bakamukorera mu buhinzi ariko […]Irambuye

Nyamirambo: Umugabo yiyahuye ngo kuko ‘umugore we amuca inyuma’

Umugabo ukomoka mu karereka Nyabihu wari utuye mu karere ka Kicukiro wakoraga nka karani-ngufu mu murenge wa Nyamirambo yiyahuye arapfa akoresheje umuti w’imbeba. Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo umurambo we wavanwaga aho yari yazanywe ku ivuriro riri mu Miduha/Nyamirambo amerewe nabi cyane. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yabwiye Umuseke […]Irambuye

INGIRAKAMARO: Umushinga wa Denise ni ingenzi ku bidukikije, ukanamubeshaho

Amashashi agicibwa mu Rwanda hari benshi babibonye nk’ikibazo, Denise Mukarutete we yahise abitekerezamo igisubizo ku buzima bwe no ku buzima bw’ibidukikije, atangira uruganda rukora amashashi akavamo ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima. Umushinga we ubu uri mu gaciro ka miliyoni zigera kuri 600. Uruganda rwe ruherereye mu kagari ka Kankuba mu murenge wa Mageragere mu karere […]Irambuye

Abaregwa iterabwoba barashaka kuburanira mu ruhame, Ubushinjacyaha bugashaka mu muhezo

*Mu baregwa uko ari 45 harimo abana batarageza imyaka 18, abagore ni batatu, *Urubanza rwimuriwe tariki ya 15 Werurwe 2017. Uko abaregwa iterabwoba ari (45) bose barafunze by’agateganyo, kandi bose bari baje mu rukiko. Umwanya munini wibanze ku gusoma imyirondoro y’abaregwa no kuyemeza, ariko nyuma haba impaka zishingiye ku buryo iburanisha mu mizi rizaba, niba […]Irambuye

Karongi: Abadiyakonese ba EPR barashinjwa gushinga ishuri mu rindi shuri

Ishuri ribanza rya Rubengera riri mu murenge wa Rubengera ni ishuri rya Leta ifatanyije n’itorero EPR, ibyumba by’iri shuri kuko byari bishaje ku bufatanye World Vision isanzwe ifatanya n’Akarere ka Karongi hubatswe ibyumba by’amashuri bishyirwamo n’ibikoresho, ariko nyuma yo kubitanga, Umuryango w’Abadiyakonese wo muri EPR witwa “Abaja ba Kristo” wahise ufata ibi byumba ubishingamo irindi […]Irambuye

en_USEnglish