‘Valentine’s Day’ yabarutiye umunsi w’ubukwe bwabo
Wilson na Ann Mutura ni abashakanye bo muri Kenya baherutse gukora ubukwe biyambariye imyenda isanzwe, nta modoka n’imwe ihari, nta bakwe,…mbese bwari ubukwe buciriritse ariko burimo urukundo rwinshi.
Bamaze kubona ko nta mikoro yo gutegura no gukoresha ubukwe bafite kandi bakundana bahisemo kujya kwa Pasiteri wabo arabasezeranya barangije baritahira n’amaguru mu byishimo byinshi.
Nyuma byaje kumenyekana mu binyamakuru byinshi ku isi, abantu bashima urukundo rudasanzwe ruri hagati y’aba bakunzi.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo abatuye Isi bizihizaga umunsi w’abakundana, abantu batandukanye bakusanyije amafaranga ndetse bashaka n’ivatiri nziza bayiha Wilson n’umukunzi Ann Mutura babifuriza umunsi mwiza w’abakundana.
Uru rugo rushya kandi ngo rwahawe amatungo yo korora, bahabwa tike y’indege n’ibizabatunga aho bazajya gutembera mu kwezi kwa buki ndetse ngo bahawe n’amafaranga aringaniye yo gutangiza business.
Umunyamakuru wa BBC avuga ko ejo aribwo bavuguruye imihango y’isezerano ry’abashakanye, bakoresha ibirori bari barifuje ariko bagakumirwa n’amikoro make.
Abantu batandukanye bakora mu bice bitandukanye batanze imisanzu itandukanye bafasha bariya bakunzi bagaragaje ko urukundo rusumba ibindi ndetse n’amafaranga.
UM– USEKE.RW
2 Comments
waouuuuuu
Icyo nasobanukiwe ni kimwe nubwo bigorana kugishyikiira, nuko Imana itazabura uko igenza abantu bayubaha, uko byagenda kose mugihe icyaricyo cyose Imana yishakira igitambo, uziko umwanditsi wa Bibiliya we yananditse akavuga ngo Imana ijya yigwatiriza!!!! nuko iziko harabatagira n’ingwate.
Comments are closed.