Digiqole ad

Mavenge, Makanyaga na Nyiranyamibwa baririmbiye abakundana

 Mavenge, Makanyaga na Nyiranyamibwa baririmbiye abakundana

Mavenge na Makanyaga mu majwi yabo basusurutsa iki gitaramo

Kicukiro – Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana (St Valentin) cyabereye mu kabari kitwa Ambassador gaherereye i Gikondo, abahaje bashimishijwe no gutaramirwa mu ndirimbo nyarwanda n’abahanzi bakuru Suzana Nyiranyamibwa, Abdul Makanyaga na Sudi Mavenge.

Mavenge na Makanyaga mu majwi yabo basusurutsa iki gitaramo
Mavenge na Makanyaga mu majwi yabo basusurutsa iki gitaramo

Uyu munsi wa St Valentin wahuriranye n’umunsi w’akazi wabangamiye imyidagaduro ya benshi kuko bwari bucye ari umurimo, bityo ahabaye ibitaramo nk’ibi ubwitabire ntibwari bushamaje cyane. Abageze i Gikondo ariko banogewe.

Aba bahanzi bakuru baririmbye indirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitambutse ariko n’ubu zigikunzwe cyane.

Makanyaga Abdul mu ndirimbo ze nka “Wanyeretse urukundo”, “Hashize iminsi” Ft Orchestre Irangira, “Nshatse inshuti” n’izindi zanyuze cyane abari hano.

Mavenge Sudi nawe yibukije abakundana indirimbo ze “Gakoni k’Abakobwa”, “Simbi”, “Kantengwa” ndetse na Suzanne Nyiranyamibwa mu ndirimbo ze nka “Urwo ngukunda” , “Umva Inkera”, “Mwiza wanjye” n’izindi nabo bashimishije bikomeye abari muri iki gitaramo.

Abakunda muzika igezweko nabo basusurukijwe na Gaby Umutare.

Bamwe mu bitariye iki gitaramo batangarije Umuseke ko ari amahirwe gutaramirwa icya rimwe n’ibihangange bya muzika y’u Rwanda nka Makanyaga, Mavenge na Nyiranyamibwa icya rimwe.

Amajwi y’aba bakuru ngo aracyari umwimerere kandi ubuhanga n’umwihariko wa muzika yabo biracyumvikana n’ubu.

Suzanne Nyiranyamibwa ubu usigaye utuye i Kigali, yasusurukije nawe iki gitaramo
Suzanne Nyiranyamibwa ubu usigaye utuye i Kigali, yasusurukije nawe iki gitaramo
Nyiranyamibwa yafashwaga na bamwe mu babyiruka ari gusigira inganzo ye
Nyiranyamibwa yafashwaga na bamwe mu babyiruka ari gusigira inganzo ye
Umutare Gaby nawe yaje aririmba indirimbo ze z'urukundo zikunzwe muri iki gihe
Umutare Gaby nawe yaje aririmba indirimbo ze z’urukundo zikunzwe muri iki gihe
Band ya Makanyaga icuranga igisope
Band ya Makanyaga icuranga igisope
Makanyaga aracyaririmba, agaceza akirekura akageraho abira icyuya
Makanyaga aracyaririmba, agaceza akirekura akageraho abira icyuya
Abantu bamwe nabo birekuraga bagaceza
Abantu bamwe nabo birekuraga bagaceza
Mavenge akora mu muhogo aririmba ibya "Simbi" yabonye yigiriye gusura umuntu akamusanga yiyicariye kumuharuro akamubenguka ubwo
Mavenge akora mu muhogo aririmba ibya “Simbi” yabonye yigiriye gusura umuntu akamusanga yiyicariye kumuharuro akamubenguka ubwo
Abataramiwe n'aba bakuru bishimye barabigaragaza
Abataramiwe n’aba bakuru bishimye barabigaragaza

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Turashimma cyane abahanzi nyarwanda uburyo badususurutsa.

Comments are closed.

en_USEnglish