Kumenyesha abakunzi ba Online Game
HABAYEHO IMPINDUKA KU KIBAZO UMWANDITSI WACU YARI YAGIZE, NTIBYAHITA BIKEMUKA MU MINSI YARI YADUHAYE. UBU YONGEYE KWANDIKA, INKURU YA MBERE (aho twari tugeze) IRARABAGERAHO UYU MUNSI NIMUGOROBA.
NTABWO RWOSE NATWE TWICAYE KANDI IMPUNGENGE ZANYU ZIRADUHANGAYIKISHIJE NATWE KUGIRA NGO IYI NKURU IKOMEZE, GUSA NK’ABANTU HARI IBYO TUDASHOBORA. TURI GUKORA IBISHOBOKA NGO UMWANDITSI WACU AKOMEZE. KANDI BIRAHERA UYU MUNSI.
MUKOMEZE KUTWIHANGANIRA.
IMANA IBAHE UMUGISHA
Mwaramutse bakunzi b’inkuru ya Online Game
Kubera impamvu zitunguranye z’ikibazo cyihariye cy’umwanditsi wayo iyi nkuru ntabwo izakomeza kubageraho buri munsi kuva kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare kugera kuwa 19 Gashyantare.
Muri iki gihe cy’iminsi itanu umwanditsi wacu azitegura neza yongere gukomeza inkuru aho yari igeze.
Turabasaba kwihangana no kutwihanganira kandi dufashe uyu mwanzuro kugira ngo inkuru izasubukurwe ibasha kubageraho mu buryo buhoraho kandi bunogeye ibyifuzo byanyu.
Tubashimiye kandi kuba abasomyi b’ikinyamakuru Umuseke mu buryo buhoraho kandi tuzakomeza kubana namwe no mu yandi makuru.
Tubifurije amahoro y’Imana.
Ubwanditsi bukuru
69 Comments
Murakoze!
Murakoze kutumenyesha kandi umwanditsi mwifurije guhagarara gitwali muri icyo kibazo khariye,nizeye ko atari uburwayi.
mwagiye mubitumenyesha hakirikare?
Thx, nakomezaga nsura buri kanya ubwo nzongera gufungura page y’ umuseke le 19. Kuko nicyo nsomaho gusa. Murakoze kutuvana migihirahiro.
Yooh
Muraho banditsi beza? Twategereje izindi episode zikurikira turaheba, kandi amatsiko agiye kuturangiza. Thanks
Murakoze nukuri kutumenyesha nibura tumenye igihe tuzongera guhuriraa online
Biratibabaje ariko ntakundi twabigenza gusa twari twaryohewe
murajagaraye.com ubwo c murabona mugira gahunda
Bobo we, icyo wita kugira gahunda n’iki? ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye kuba gahunda zishobora guhinduka kubera impamvu runaka. Gahunda z’imipira zihinduka kenshi, Ikinamico hari ubwo bafata umwanya wo kuba bazihagaritse kubera ibihe Igihugu kirimo cyangwa se hari ijambo ry’Umuyobozi runaka se cg Ikiganiro kiri bube gitambuka…
Ubonye iyaba wari utanze umusanzu ugashaka inkuru yubaka uha ikinyamakuru bityo kikaba kinyuraho mur’iyi minsi? Ntitukabe ba bashimiramw’iriro.
Ese muba mushaka ababashimagiza gusa iyaba mwabivugaga mbere bikaba ari ibintu bizwi tukabyitegura naho kuvuga gutyo byo njye bobo ndamushigikiye mujye mugira gahunda
Ibyo ni byo.si ngombwa ko umwanditsi yarwana n’igihe icyo dukeneye ni inkuru yanditse neza ifite icyigisho. Kuko uwandika aba yiyemeje no kuba mwarimu w’imyandikire y’ururimi.nashaka ajye asimbuka umunsi 1 cg 2…ariko aduhe igihangano kinoze. Murakoze
ntakundi turaba twihanganye.
Akaryoshye ntigahoro mwitama. Nelson na Brendath bagiye kuryoshya Mombasa.
Murakoze kubitumenyesha nibura biratuma dutuza tureke gutegereza icyo tutari bubone
sawa murakoze twizereko izahoraho?
ayiweeee muraduhemukiye kbsa nanjye kambe ngiye mukaruhuko nzagarukana na online kbsa kuko ziriya nkuru nizo zatumye njya nsoma umuseke.bye bye see u
Murakoze cyane mukuyeho kuzinduka ndeba ko yagezeho nayibura nkababara burisaha narebagaho bwakwira ntayibonye nkababara .thanks
arko mujye muɓa abanyarwanda bonuri .com kki ntakindi gishobora kuduhuza numuseke usibye online game kko yego ninziza kdi ifite iɓyigisho zubaka ndetse nangendayikunda cyane ariko ntago ariyo ikwiye kuduhuza numuseke kuko haribyinshi twahigire bikatugirira akamaro ndetse bikakagirira nigihugu cyacu tugetuzirikana ko aritwe rwanda rwejo hazaza tugerageze kuba abantubakuru kdi bafitukerekezo kizima umwanditsi akomere mubibazo arimo ahubwose ntakuntu yazashakuwobafatanya akazajya amasimbura mugihe byabaye ngombwa .murakoze
Murakoze kabisa, ibi bihuye neza nibyo nari nabasabye ko mwakiha igihe ariko mukagaruka muje. twizere ko muzagarukana inkuru iryoshye. courage
Murakoze kabisa, ibi bihuye neza nibyo nari nabasabye ko mwakiha igihe ariko mukagaruka muje. twizere ko muzagarukana inkuru iryoshye. courage
murakoze, mugire akazi keza
Nibyo kirogoya ntibura mubuzima ariko na bwira umwanditsi wacu komera kandi turikumwe twiteje byibuze Episode ndende murakoze kutu menyesha turaba kunda .
Asha jewe nk’umurundi ntakindi dupfana n’umuseke atari online game rero tuzongera le 19 cao bwana!
yoooo!burimunsi nasuraga urubuga ngaheba!nange ntabeshye,izinkuru nizo zituma nsura umuseke. ni aha le 19.reka mbensubije amerwe mu isaho.
@ All,
Ndagaya abasomyi bitotombera umuseke numwandinsi wayo kubera inkuru idasohoka uko tubyifuza. Ese mujya mutekerezako iyi nkuru tuyisomera Ubuntu? Ese mujya mutekerezako umwandinsi wayo afata umwanyawe mukuyandika kandi uwo mwanya yagobye kuwukoresha ibindi bimutunga? Ese mujya mutekerezako umwandinsi agomba guhebwa? Ese mujya mutekerezako umuseke ugomba guhemba abakozi bawo? Aho kwitotomba nkaho umuseke numwandinsi batubereyemo umwenda, nimuze duterateranye tugire akantu tugenera umwandinsi.
@ Umuseke,
Niba mufite ikibazo cyo guhemba umwandinsi wanyu, nimugurire duterateranye tumubonere akantu kuko nawe aba yakoze, cyangwase iyinkuru muyigire abonoment ijye isomwa babishyira gusa.
Yooo ndababaye ariko ntakundi irungu nzarikira
Yooo
Nta kibazo turihangana nka Eddy cyangwa se Nelson. Turi ba Mutarambirwa nubwo amatsiko aba ari meshi. Mperutse kugeza hafi saa tanu z’ijoro mbonye nta nyandiko irajyaho ubwo nihina mu mashuka.
Nkeka ko umwanditsi yakenera akaruhuko, cyangwa se kwegeranya ibitekerezo, mujye mutumenyesha ku gihe,niba indi Episode itabonetse. Gusa twizere ko atarwaye.
Akimana wasabye kuzakumenyesha ko nakize. Yego navuye mu bitaro, kubagwa byagenze neza. Ndashimira inkunga y’isengesho.Imana ni Nziza iteka n’ietaka!
umwanditsi niyihangane naho abamunenga se byibura bamenye ikibazo afite?mujye mwitondera amagambo muvuga.ubwo se abaye arwaye yakwandikira mubitaro nubwo ataribyo tumwifuriza?so,mwitonde rero kdi mutegereze mwihanganye
Umuseke mwagize neza kumenya abasomyi uko bimeze kandi ni icyemezo cyiza.
Bituma abasomyi bataguma mugihirahiro.
See you after then.
Basomyi mwihangane kuko Impamvu imenyekanye kandi dukomeze kugirira ubwanditsi icyizere.
Mugire amahoro y`Imana
kutaboneka ku inkuru ni ibintu bisanzwe pe.ikidasanzwe cyabayeho nukutatumenyesha izo mpinduka nubwo mwabikoze mwabikoze mukererewe cyane kuburyo byari byabihirije abantu benshi.hari icyo nsaba ubuyobozi bw’umuseke.nkurikije uko njya nsoma izindi website,nasanze umuseke uremereye kuwufungura bityo sinkunde kuwusoma cyane ahubwo nkisomera izindi zitagora kuzi loading ataruko zirusha umuseke kwandika inkuru zifite ireme.niba bishoboka mwagerageza gukora mobile version iri simple kuyigeraho.murakoze
Abitotomba ntibabura ariko burya byose bijyana na politess,umuseke murakoze kutumenyesha ahubwo!ni byiza ko mugiye kunononsora mukatugezaho ibintu byiza kandi biryoshye naho ba rucantege ntagihe batabayeho!!!1
Umwanditsi courage,ntimuzi ko ashobora no kurwara,ashobora kugira ibibazo bitandukanye bya muntu,ashobora kandi no kuba ashaka kuyikora neza!!eeeeh mwe mwivumbura mutishyuye!!!mbega muntu?mujye mugira ikinyabupfura!!!
Mworiwe, ko itariki mwaduhaye yageze mukaba nta episode mwaduhaye? nizere ko ikibazo cyakemutse mukanya story itugeraho
nanjye rwose ndababaye kubera kubura kwiyi nkuru ntigusobanutse?
Bjr harya si uyu munsi batubwiye ra? kuri 19?
none kontayirazaho kd ari le 19???
Mwiriwe mwese bakunzi b’inkuru ya online game, abarimo kwibaza impamvu inkuru itasubukuwe none barebe neza ubwanditsi bwatubwiye ko ari ukuva le14/2 Kugeza le19/2.Reka turebe ko ejo mugitondo tuzayisangaho. Ibihe byiza!
Buriya ni ejo kuko bavuze kugeza le 19 ubwo rero inkuru ni le 20 reka dutegereze twizeye si kera muhumure kandi twihangane
ariko se ko mukabije kubeshya abakunzi banyu koko? ibyiza nuko mwakongera mukatumenyesha niba bitagikunze. kuko amaso aheze ku museke.
Igihe ntigishobora guhagarara, gusa nanone iyo wihaye umupaka w’igihe runaka ningombwa ko cyubahirizwa, kuko twe icyo dukora nukubahiriza amabwiriza. umunsi twahanye warageze, niyo mpamvu natwe turi kubishuza.
njye uba mumahanga byananiye kujya gupagasa kdi nikwisaha nkorera ngondebe.ariko nibirenza uyumunsi ndabivamo singiye kuzirwariza umutima.
Mbega wa museke wacu utagira gahunda! Itariki baduhaye yararenze kera! Buriya barabyibagiwe ahari! Mwikubite agashyi kuko izo ni intege nkeya kabisa
Bjr! muraturyamishije.
Ariko mutubwije ukuri byadufasha inkuruzanyu twaritwazikunze kandi ningirakamaro kurimwe mugerageze mwikosore nyirumuseke namwizeraga nka rwiyemezamirimo uzi icyo ashaka
Bjr, Kubeshya .com
Mugize neza kutumenyesha. Agakosa karimo ni uko mukora ibintu ku munota wa nyuma
Iyo ejo cg ejobundi hashize muteguza mukatubwira ko umwanditsi wacu ibintu bigenda
neza kandi ko guhera kuwa kabiri mu gitondo inkuru izongeera gukomeza gutambuka byari kuba ari sawa…aha naho mwagasobanuye neza ibintu niba iza kuboneka ku mugoroba …mukemeza ko ari bwi izajya itambuka cg se niba ari mu gitondo…niba tuyibonye uyu munsi 17h00…ese ejo
ni mu gitondo cg tuzakomeza ikigoroba
Umwanditsi mwifurije ibyiza byose
Twabuze amahoro rwose mudufashe mutumenyeshe niba ntayo tubimenye
Turakomeza twihangane nta kundi niba umwanditsi arwaye tumwifurije gukira ariko nyine mujye mubivuga karenamwe murabizi ko igihe gihenda kandi burya iyo utubahirije neza icyo wavuze abantu batangira guta icyizere ese wa mugani ni none nimugoroba saa ngahe?
Twizere ko muzihangana ikajya iza mu gitondo
mutugirire vuba irungu riratwishe
Sawa, reka dutegereze nimugoroba
Reka dutegereze
nge ndumva nababaye bikabije iyinkuru nayirangiriye fcbk birangira isubitswe none nahano niko bigenze ibi sibyiza rwose mutumenyeshe niba inganzo yaeabaye nke tubahe ibitekerezo ariko mureke gukomeza kutubeya
wowe se utanga ibitekerezo wakwanditse ibyawe , hari gahunda wowe wari ufitanye n’umwanditsi? kuki se mwumva atagira ikibazo ?kwandika iyi nkuru ni initiative ya nyili ubwite nta gihembo mwashyizeho ngo mugure inkuru cg ideni ababereyemo ni uko rero mumuhe amahoro!
mujye mubanza mutokore imigogo iri mu maso yanyu mbere yo gutokora akatsi kari mu maso y’abandi
@Jo waba uzi inyungu ya social media?kugira abasoma ibyo wandika niyo nyungu yambere naho kuza wahoreye ushaka kubwira abantu nabi sibyiza,mubyo wavuze byose habe nikizima kirimo
ubwo koko @Jo,utekerezako umuseke bagiye bandika inkuru zabo bakazirimbana ntihagire nuzicishamo amaso ntibafunga imiryango?uransekeje rwose wihaye kunenga ababajije kdi ntakosa bakoze kuko nibo baduhaye gahunda barayica.
@Jo, ibyo wanditse bikwiye kwandikwa n’umwana w’igitambambuga! Biratangaje!
Jo,wanditse nabi sibyo ntuzongere.turi kuri runo rubuga dusoma inkuru murwego rwogukunda igihugu cyacu n’ururimi.kutamenya impamvu ukabaza sibibi?hari n’inkunga twayitanga.kuki c bitashoboka ko yarwara cg ntibumvikane mumushahara akimana impano ye.gusenyana bitubakana sibyiza.
Sha nimureke amatiku byaje se ubyndi umwanditsi mwabimusabye nabishaka azabireka nuburenganzira bee.kdi akaryoshye ntigahera mwirama sha
Dada
oya Dada iyo watekereje ikintu cyiza kiba cyabaye rusange ntibiba bikiri mu burenganzira bwa wenyine ikindi kandi ntumuvugire twe turacyategereje gusa nuko tubona umugoroba ubaye ijoro cyangwa se undi munsi
Umuseke ntimutatire igihango rwose imitima itaduhagarararana
Burya biba byiza iyo utangiye ikintu ukagisoza,umwanditsi yafashe umwanya we avugako ikibazo kizarangira le19,kdi niba inkuru itazagaruka nabyo mwabivuga ntacyo bitwaye
birashoboka ko umwanditsi yananiranywe n’umuseke kumushahara akivumbura bakaba bakiri muri negotiation. ariko muzashyireho uburyo bwo kwishyura iyi nkuru kubayisoma
Mbega Jo. Ubwo koko byari ukuvugira umuseke gusa, cg? Utekereza ko hano nta business irimo? Yewe abo turiraranye dutegereje episode 20 mwihangane wenda ni ah’ejo.
Umuseke rwose biragaragara ko mwahuye n’ikibazo gikomeye hagati yanyu n’umwanditsi w’iyi nkuru bigatuma n’ibyo muvuze mutabasha kubikora! Mureke mbagire inama nk’umuntu mukuru; aho kugira ngo duhore dutegereje nimuduhe itangazo rivuga ko bitagishobotse gukomeza kwandika iyi nkuru, biraba bihagije. Tuzakomeza dusome izindi nkuru mwandika. Murebe wa mugoroba mwavugaga byabaye igicuku!
Mwiriwe bavandi, reka dutegereze twihanganye, ariko baba byiza
kutubwiza ukuri. Mugire ijoro ryiza.
Buragorobye pe nabuze amahoro ngo nsinzire cyakoze nkuyeho umutima burundu
bjr, hari uwitwa jo na dada barasekeje cyane. website ntabwo zifite aho zigenda ngo zitoragure amafaranga ahubwo ziyabona biciye mu bafatanyabikorwa baba bamamaje kdi kugirango umuntu aze kwamamaza ni uko uba ufite abasomyi benshi. muri macye rero kuba ndi hano nk umusomyi w iyi nkuru ndi umu client wa umuseke bityo bagomba kumpa service inoze naba ntayibonye nabwo nkabaza mu kinyabupfura icyapfuye. nwy umuseke congz mbonye inkuru yagarutse kdi twizere ko ikibazo mwahuye nacyo cyakemutse. customer care irakenewe bafandiii
Njyewe ndigusengera umwanditsi wacu ngwabe atarafunganywe na Pascal ntibazabe abafatanyacyaha ndacyategereje