Digiqole ad

Gambia: Leta nshya yakuyeho icyemezo cya Perezida Jammeh cyo kuva muri ICC

 Gambia: Leta nshya yakuyeho icyemezo cya Perezida Jammeh cyo kuva muri ICC

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwakunze kunengwa ko ruburanisha gusa abo ku mugabane wa Africa

Guverinoma ya Gambia iriho muri iki gihe iyobowe na Perezida Adam Barrow yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres imumenyesha ko yo idakomeje umugambi wo kwikura mu Rukukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) umugambi watangijwe na Perezida wavuyeho Yahya Jammeh.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwakunze kunengwa ko ruburanisha gusa abo ku mugabane wa Africa

Ubutegetsi muri Gambia bwandikiye Antonio Guterres bumubwira ko Leta nshya ishyigikiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, demokarasi, imiyoborere myiza, no gukurikiza amategeko.

Ngo kubera iyo mpamvu ntabwo Leta iyobowe na Adam Barrow yareka gukomeza kubahiriza amasezerano ya Rome ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i Hague mu Buholande.

Bavuze ko Guverinoma ibikoze mu rwego rwo kubaka Gambia igendera ku mahame ya demokarasi.

Uyu mwanzuro wa Guverinoma ya Adama Barrow ngo ntabwo watunguranye kuko yari yatangaje ko ashyigikiye ICC mu gihe yiyamamazaga.

Ibihugu bya Africa birimo Afurika y’Epfo, u Burundi na Gambie byatangazaga ko bigiye kuva muri uru rukiko.

Mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabaye mu byumweru bibiri bishize, ngo Abakuru b’ibihugu bimwe bazanye igitekerezo cyo kwikura muri uru rukiko mpuzamahanga ariko ngo byamaganirwa kure n’ibihugu nka Nigeria, Senegal na Gambia.

Uwahoze ari Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yagiye arangwa no kunenga imikorere y’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC arushinja kurobanura.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kuko Jammeh nareba nabi azisanga muri ICC nabandi banyagitugu babyumvireho.

    • Aba presidents b’africa bamwe bagira amanyanga menshi ntabwo bashyigikira ruriya rukiko kandi bazi ibyo bakora

Comments are closed.

en_USEnglish