Digiqole ad

Urukundo tuvuga twagakwiye no kurushyira mu bikorwa aho kururirimba – SINA Gerard

 Urukundo tuvuga twagakwiye no kurushyira mu bikorwa aho kururirimba – SINA Gerard

SINA Gerard yifuza kuzabona abana afasha babaye ba Doctor abigizemo uruhare

Sina Gerard mu bintu yakoze byose ngo ashimishwa n’uko yamaze kubaka ishuri rifasha abana b’Abanyarwanda bakomoka mu miryango itishoboye kwiga kuva mu mashuri y’inshuke kugeza barangije amashuri abanza, afite inzozi ko mu 2020 hazaba hariho abana babaye ba ‘Doctors’  yaragize uruhare mu myigire yabo.

SINA Gerard yifuza kuzabona abana afasha babaye ba Doctor abigizemo uruhare

Sina Gerard ngo mbere yahaga urubyiruko akazi, bakamukorera mu buhinzi ariko akabona amfaranga abahemba atazabageza ku iterambere, ngo ni bwo yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri rifasha abana bakomoka mu miryango itishoboye.

Agira ati “Kuba narabonye uburyo bwo gufasha urubyiruko kuko ari rwo Rwanda rw’ejo, kuko twifuza kuzaraga ibyo twakoreye abana bize, bajijutse, nishimira ko nanjye ndi gutanga umusanzu kwiterambere ry’igihugu ndera abanyabwenge b’ejo hazaza.”

Ishuri rya Sina Gerard ryigwamo n’abana basaga 1 100, hombi mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri abanza. Bose bigira ubuntu, ngo abikora kugira ngo yubake ejo hazaza h’abana b’Abanyarwanda.

Ati “Muri iryo shuri sindindira ko higamo abo nabyaye gusa ahubwo nezezwa no kuba mfasha abana b’inshuti n’abavandimwe kugira ubumenyi bakubaka ejo hazaza habo.”

Sina Gerard avugako kuba abantu baririmba urukundo bakirirwa barwigisha mu nsengero kandi hari abana b’Abanyarwanda bandagaye mu muhanda batajya kwiga kubera kubura ubushobozi, hari ababufite bakabafashije ngo nta rukundo rurimo.

Ati “Iri shuri ndifata nk’uruganda rw’ubwenge kuko mbere natangaga akazi, ariko nza gusanga amafaranga mbahemba byazatinda kugira ngo aho nifuza kugeza umwana w’Umunyarwanda azahagere abikuye mu mafaranga nabahembaga, nubatse ishuri nshaka gutanga umusanza fatizo ku iterambere ry’urubyiruko.

Mfite inzozi ko mu myaka iri imbere najya mbona abana b’Abanyarwanda biteje imbere, bamwe barabaye ba Dogiteri narabigizemo uruhare, umutimanama wanjye warampatiye kubakura aho bari bari mu cyaro nkabashyira mu ishuri nta we ubinsabye.”

Sina Gerard ngo ni Umunyarwanda ufite icyerekeze cyo kuzabona u Rwanda rutera imbere kuko yagize uruhare afasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Sina Gerard afite n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza

Umushinga wo koroza abatishoboye n’abantu batari basobanukirwa ibijyanye no korora, Sina Gerard afite imiryango 300 harimo iy’abantu bakuze agezaho imbuto zo guhinga, ngo ibi yumva bifasha abantu bakuze kuko bafite inka zibakamirwa.

Agira ati “Kuba mfasha iyi miryango ni ukugira ngo abantu bakuze. Bamwe turaboroza kugira ngo babone amata, indi miryango tuyiha imbuto, bituma abantu mfasha ntumva ko nzajya mbaha Frw 5000 ku cyumweru, bayamara bakongera gukenera andi. Bituma mbafasha ku buryo burambye.”

Sina Gerard ngo kugeza ubu afite inzozi zo kuzubaka ibitaro byazajya bivura abantu batishoboye ku buntu kuko mu bikorwa bye byose ngo ashyira ubumuntu imbere.

Umwe mu bana bafashwa na Sina Gerard kwiga amwifuriza kuza ukomeye
Abana biga muri College yashinzwe na Sina Gerard
Ishuri ryashinzwe na Sina Gerard

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW 

5 Comments

  • Iri niryo terambere.

  • Ni mbe na we rata!
    SINA be blessed

  • Nubwo ntamwiza wabuze inenge ariko SINA Gerard bigaragara neza ko afatiye runini umuryango nyarwanda. Muzarebe abakozi akoresha uko bangana, nibindi bikorwa akorera societe. Nuko turi muri monde ya Capitalism sauvage ariko Sina ntako utagira pe. Imana igufashe

  • Uri umugabo sha. Uburezi ni isoko y’iterambere. Nkunda ukuntu ibintu ukora byose uhera ku biva iwacu. Made in Rwanda urayumva cyane. Be blessed!

  • Imana ifashije u Rwanda nibura buri ntara ikabonekamo umuntu nyamuntu nkawe. Tu es visionnaire!!! Ubwo nibwo bwenge nyabwo karemano!!

Comments are closed.

en_USEnglish