Digiqole ad

Nyamirambo: Umugabo yiyahuye ngo kuko ‘umugore we amuca inyuma’

 Nyamirambo: Umugabo yiyahuye ngo kuko ‘umugore we amuca inyuma’

Umugabo ukomoka mu karereka Nyabihu wari utuye mu karere ka Kicukiro wakoraga nka karani-ngufu mu murenge wa Nyamirambo yiyahuye arapfa akoresheje umuti w’imbeba.

Imodoka y'Imbangukiragutabara ije gutwara umurambo w'uyu wiyahuye aha mu Miduha
Imodoka y’Imbangukiragutabara ije gutwara umurambo w’uyu wiyahuye aha mu Miduha. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo umurambo we wavanwaga aho yari yazanywe ku ivuriro riri mu Miduha/Nyamirambo amerewe nabi cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yari yazanywe ku ivuriro riri aha mu Miduha mu kagari ka Rugarama atabawe nyuma yo kurya umuti w’imbeba.

Uyu muyobozi avuga ko badafite amakuru ahagije ku cyatumye yiyahura kuko usibye kuba yakoreraga ku isoko i Nyamirambo atari atuye muri uyu murenge ahubwo yari atuye ku Kicukiro.

Bamwe mu baturage bazi uyu mugabo bo babwiye Umuseke ko ngo yiyahuye kubera amakimbirane yagiranaga n’umugore we ngo yahoraga yihanangiriza kuko amuca inyuma.

Uyu mugabo yari afite imyaka 30 y’amavuko.

Umuseke ukaba ugishakisha amakuru arambuye kuri uku kwiyahura kwe…

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ahaaa ntibyoroshye ariko ntibinakwiye kwiyambura ubuzima kubera wabangamiwe nuwo mwashakanye njye namuhunga nkunda ubuzima bwanjye.

  • barihima ba mujinya

Comments are closed.

en_USEnglish