Digiqole ad

Abaregwa iterabwoba barashaka kuburanira mu ruhame, Ubushinjacyaha bugashaka mu muhezo

 Abaregwa iterabwoba barashaka kuburanira mu ruhame, Ubushinjacyaha bugashaka mu muhezo

*Mu baregwa uko ari 45 harimo abana batarageza imyaka 18, abagore ni batatu,
*Urubanza rwimuriwe tariki ya 15 Werurwe 2017.

Uko abaregwa iterabwoba ari (45) bose barafunze by’agateganyo, kandi bose bari baje mu rukiko. Umwanya munini wibanze ku gusoma imyirondoro y’abaregwa no kuyemeza, ariko nyuma haba impaka zishingiye ku buryo iburanisha mu mizi rizaba, niba urubanza ruzabera mu muhezo cyangwa ruzaba mu ruhame, gusa Urukiko ngo ruzabisuzuma runatange icyemezo cyarwo tariki ya 15 Werurwe 2017.

Abaregwa iterabwoba uko ari 45 bari baje mu Rukiko

Babanje gusoma amazina n’indi myirondoro y’abaregwa iterabwoba, na bo bakemeza ko ari bo (byakozwe guhera saa tatu z’igitondo). Bavugaga aho bakomoka, aho bavukiye n’ibyo bakora n’ibyo batunze.

Mu baregwa barimo abana batatu batarageza ku myaka y’ubukure, umuto muri bo yavutse mu 2002,  umukuru mu baregwa yavutse mu 1972, harimo abagore batatu.

Mu rukiko hari abantu benshi harimo abo mu miryango yabo bari baje gukurikirana uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwabo ruba mu muhezo ku bw’impamvu z’umutekano w’igihugu no kuba abaregwa bashobora kuzashinjana bikabyara amakimbirane.

Abaregwa bo iki cyifuzo ntibagikozwa, banga ko urubanza rwabo rujya mu muhezo kubera ko ngo mbere rwashyizwe mu muhezo hagikorwa iperereza.

Umwe mu baregwa yavuze ko urubanza rwabo rujya mu ruhame kubera ko bashinjwa ibyaha bikomeye, n’abantu bakamenya ukuri kwabyo n’ibyaha bakoze.

Me. Francois Xavier uhagarariye umwe mu baregwa yavuze ko mu ifunga n’ifungura urubanza rutabereye mu ruhame Ubushinjacyaha bwitwaje impamvu y’uko bakiri mu iperereza.

Yagize ati “Ubushize urubanza rwabereye mu muhezo kugira ngo rutica iperereza , ariko ubu tugeze mu iburanisha mu mizi, igihugu cyacu ni ntangarugero mu gucunga umutekano, rero bishobotse urubanza ruzabere muri ‘Stade’.”

Me. Kazeneza na we yasabye urukiko ko abana batujuje imyaka 18 y’amavuko bajyanwa kuburanaira mu rukiko rubifitiye ububasha  (Urukiko Rwisumbuye).

Kubwimana umwe mu baregwa yavuze ko kuva bafungwa bakomeje kuba mu muhezo ayo mezi yose, imiryango yabo itigeze imenya icyo bashinjwa.

Ati “Icyaha cy’iterabwoba ni icyaha gikomeye, turifuza ko imiryango yacu yabimenya, kandi nuzahamwa n’icyaha agahanwa. Ku bana batoya nibiba ngombwa bababuranishe mu muhezo, ariko abakuru urubanza rwabo rujye ahagaragara.”

Tariki 15 Werurwe 2017 nibwo Urukiko Rukuru ruzatangaza umwanzuro warwo ku kuba uru rubanza ruzaburanishwa mu muhezo, ndetse kuburana mu mizi bihite bikomeza. Kuriiyo tariki n’ikibazo cy’aho abana batujuje imyaka y’ubukure bazaburanira Urukiko ruzatangaza umwanzuro rwagifasheho.

Ikibazo cy’abantu baregwa iterabwoba bijyanye no kujyana abantu mu mutwe wa IS igendera ku matwara akaze ya Islam cyatangiye kuvugwa muri 2016.

Bamw emu bafite ababo bakekwaho iterabwoba babaseze bigaragara ko bari bakibafitiye urukumbuzi
Bari benshi baje kureba abavandimwe babo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nzuri RCS, smart transport,physical fitness and smart prison guard.
    ibindi by’ababurana ni bategereze icyemezo cyumucamanza kandi utazanyurwa azihangane,kuko abantu turagora.

  • Esubucamanza buriya burashaka guhishiki?

  • mperuka abayislamu bashimwa ko nta numwe wakoze genocide kandi ngeze Hassan yari we.
    None ngo barashaka kujya muri IS
    Ubwo bamaze kuva kwibere

    • nta terabwoba ryabaye. ahubwo nibamwe bashatse kugambanira abandi.

  • Me. Francois Xavier uhagarariye umwe mu baregwa yavuze ko mu ifunga n’ifungura urubanza rutabereye mu ruhame Ubushinjacyaha bwitwaje impamvu y’uko bakiri mu iperereza.

    Yagize ati “Ubushize urubanza rwabereye mu muhezo kugira ngo rutica iperereza , ariko ubu tugeze mu iburanisha mu mizi, igihugu cyacu ni ntangarugero mu gucunga umutekano, rero bishobotse urubanza ruzabere muri ‘Stade AYINYA KURI STADE SE NI GACACA

    GUSA UREGO RWAMAGEREZA NARWO RWITUBESHYA NIBASHAKE IMODOKA ZAGENEWE GUTWARE ABAGORORWA IBI BASUSIRASUDIRA WAPI
    IZI AHUBW BAZIGURISHE DORE ZAGENEWE GUTWARE ABAGENZI

  • niba ibyo babarega kuki babihisha abanyarwanda urubanza ntabanga ribamo itecinika .com

Comments are closed.

en_USEnglish