Month: <span>February 2017</span>

Danny Usengimana yahembwe ariko ntiyafasha Police FC kubona intsinzi

Nyamata – Umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama muri shampiyona y’u Rwanda Danny Usengimana yahawe igihembo ‘UM– USEKE Player of the month’. Ni mbere y’umukino ikipe ya Police FC yatsinzwemo na Bugesera FC kuri uyu wa kane. Ku kibuga kiri mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera habereye umwe mu mikino ine y’umunsi 17 wa shampiyona […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane Umugabane wa BK wazamutseho amafarw 4

Kuri uyu wa 16 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 1 327 800. Kuri uyu wa kane, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange/RSE) hacurujwe imigabane 4,700 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 1,102,800 yacurujwe muri ‘deals’ eshatu. Umugabane wa BK wacurujwe […]Irambuye

Umucuruzi ukomeye i Kigali yahanishijwe gufungwa imyaka 7 no gutanga

Mu rubanza rwo kwiba amafaranga ya Leta yari agenewe kugura ifumbire mvaruganda, umugabo witwa Mwitende Ladislas wagemuriraraga ifumbire mvaruganda Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba kuri uyu wa kane Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha gufungwa imyaka 7 mu munyururu no kwishyura miliyoni 430 Frw. Mwitende yashyikirijwe Parike tariki ya 3 Gicurasi 2016, akekwaho gukora no gukoresha […]Irambuye

Collective Rw igaruye igitaramo gikomeye mu kumurika imideli

Itsinda ry’abahanzi b’imideli ‘collective Rw’ ryafunguriye imiryango abifuza kumurika ibihangano by’abo mu gitaramo kiteganyijwe kuwa 10 Kamena. iki gitaramo  kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ku nshuri ya mbere ubwo cyabaga umwaka ushize cyari kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Umuco na Sport, Uwacu Julienne. mu itangazo rihamagarira abifuza kubyaza umusaruro aya mahwirwe, […]Irambuye

Menya uburyo ukwiye kubika imyenda yawe

Ufite akabati kuzuye imyenda nawe ubwawe ntuzi umubare? Imwe urayigura yasaza ukarunda ahantu ndetse hari n’ubwo imyenda imeshe uyibikana n’imyenda yanduye ugapfa kuyizingira hamwe utitaye ku ngaruka y’abyo. Nyuma y’igihe gito ukazasanga hari udusimba duto nk’inyenzi twayishotsemo, tumwe dushobora no gupfira ku myambaro yawe tukayanduza nk’uko hari n’utundi duteza umwanda mu kabati kawe. Hari uburyo […]Irambuye

Ngoma: k’Umukamba bamaze imyaka itatu bizezwa amashanyarazi

Abatuye mu kagari k’Umukamba mu murenge wa Kazo abenshi biganjemo abahoze batuye mu bikombe n’ahandi mu manegeka bahavuye bakaza gutura ku midugudu bijejwe kuhabonera ibikorwaremezo bya ngombwa, ariko ntibaragerwaho n’amashanyarazi bamaze imyaka itatu bizezwa. Ubuyobozi buvuga ko noneho iyi ngengo y’imari ariyo izayabagezaho. Abaturage b’aha k’Umukamba bumvise vuba Politiki ya Leta yo gutura ku midugudu […]Irambuye

358 barangije muri Tumba College of Technology basabwe gutinyuka umurimo

Kuri uyu wa kane abagera kuri 358 barangije mu ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba “Tumba College of Technology” basabwe gutinyuka umurimo wari wo wose kuko umurimo muto ubyara munini. Aba barangije amasomo mu mashami ya ‘Electronic and Telecommuniction, Information Technology  na  Alternative Energy’. Muri uyu muhango Umuyobozi w’iri shuri Eng. Gatabazi Pascal yasabye gukunda igihugu […]Irambuye

Impunzi itahutse izajya ihabwa $250 iyafate kuri AirtelMoney

Abanyarwanda bazajya batahuka hazahabwa buri wese mukuru amadorari 250, bayahabwe icyarimwe kugira ngo bikenure aho guhabwa ibikoresho bisanzwe. Uko abatashye bazajya baba benshi ni ko bazajya bahabwa menshi. Byemejwe n’umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda Azam Saber nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye muri iki gikorwa hagati y’uriya muryango, I&M Bank na Airtel kuri uyu mugoroba. Usibye amadorari […]Irambuye

Amanota y’abakoze ikizami gisoza ayisumbuye yasohotse. Abakoze benshi baratsinze

*Amasomo y’ubumenyi rusange abakoze ni 41 240 abatsinze ni 89,5% *Amasomo y’inderabarezi abakoze ni 2 782 abatsinze ni 99.6%. *Mu myuga n’ubumenyingiro abakoze ni 24 074  abatsinze ni 88.41%. *MINEDUC ngo yishimiye ko abarangije iby’ubumenyingiro biyongereye Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye mu byiciro by’amasomo rusange, ay’inderabarezi […]Irambuye

Abafana ba Rayon bagizwe abere n’Urukiko ku mvururu zo mu

Nyuma y’umukino wabayeho imvururu wabaye tariki 21/04/2014, abafana bamwe ba Rayon Sports barezwe mu Nkiko guteza imvururu, kwangiza bimwe mu bikoresho byo kuri stade n’imodoka y’umusifuzi no guhangana n’abashinzwe umutekano. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rumaze kwanzura ko abafana ba Rayon baregwa ibi byaha barengana. Umukino wari wahuje Rayon Sports na AS Kigali wabayeho imvururu, abaregwaga […]Irambuye

en_USEnglish