Digiqole ad

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe miliyoni 21

 Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe miliyoni 21

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho amafaranga 2

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom n’iya Banki ya Kigali, n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21 358 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatatu ku isoko hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 3,600,000, zacurujwe ku mafaranga 105.3 muri ‘deal’ imwe.

Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka irindwi zashyizwe ku isoko mu 2014 (FXD4/2014/7yrs), zizarangira tariki 19 Ugushyingo 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.475%.

Hacurujwe kandi imigabane 196,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 17,640,000, yagurishijwe muri ‘deals’ 6. Umugabane wacurujwe ku mafaranga 90 ari nako gaciro wariho ejo hashize, bivuze ko agaciro kawo katahindutse.

Hanagurishijwe imigabane 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 118,000, muri ‘deal’ imwe. Umugabane wa BK wacurujwe ku mafaranga 236, mu gihe ejo hashize wari ku gaciro k’amafaranga 234, bivuze ko wazamutseho amafaranga abiri (2).

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 10,200 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 231 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari imigabane 43,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 201,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 5,100 ku mafaranga ari hagati ya 88 – 90 ku mugabane.

Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), hari izifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, hari abifuza kuzigura zose ariko ku mafaranga 100 ku mugabane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish