Amanota y’abakoze ikizami gisoza ayisumbuye yasohotse. Abakoze benshi baratsinze
*Amasomo y’ubumenyi rusange abakoze ni 41 240 abatsinze ni 89,5%
*Amasomo y’inderabarezi abakoze ni 2 782 abatsinze ni 99.6%.
*Mu myuga n’ubumenyingiro abakoze ni 24 074 abatsinze ni 88.41%.
*MINEDUC ngo yishimiye ko abarangije iby’ubumenyingiro biyongereye
Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye mu byiciro by’amasomo rusange, ay’inderabarezi n’ay’ubumenyingiro. Abakoze benshi baratsinze ku kigero kiri hejuru ya 88%. Mu masomo rusange abakobwa barushije abahungu kuko bari kuri 57.5% mu gihe abahungu ari 42.5%, naho mu bumenyingiro abahungu na bo barushije bashike babo kuko batsinze kuri 90%, abakobwa batsinda kuri 86.3%.
Mu kiciro cy’amasomo y’ubumenyi rusange abiyandikishije bose hamwe ni 41 609 abaje gukora ikizamini ni 41 240 muri aba MINEDUC ivuga ko 89,5% batsinze. Muri bo 42,5% ni abahungu naho 57.5% ni abakobwa.
Mu bize amasomo y’inderabarezi abiyandikishije bose hamwe bari 2 887 ikizamini gikorwa na 2 782. Abatsinze iki kizami ni 2773 bangana na 99.6%. Abanyeshuri batanu gusa nibo batsinzwe.
Abiyandikishije gukora ikizamini gisoza amasomo y’ubumenyingiro ni 24 086 abaje gukora ikizami ni 24 074, muri bo abahungu bari 55,49% abakobwa ari 44,51%.
Muri iki kiciro cy’imyuga n’ubumenyingiro hatsinze abanyeshuri 21 283 bangana na 88.41%.
MINEDUC ivuga ko umubare w’abitabiriye amasomo y’ubumenyingiro wiyongera kuko umwaka ushize bari bakoze ari 23 153 ubu bakaba barakoze ari 24 074.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi avuga ko iyi ari intambwe yo kwishimira kuko biganisha ku ntego Leta y’u Rwanda yihaye ko abakurikirana amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bajya bagera kuri 60%.
Isaac Munyakazi uvuga ko izi mpinduka zo kumva ko abana bagomba kuva mu masomo rusange bakagana imyuga n’ubumenyingiro ari urugamba Leta igomba kurwana kandi ikarutsinda.
Yavuze ko cyera umwana wigaga imyuga yabaga ari uwatsinzwe amasomo yandi ariko ubu ngo kubera icyerekezo cy’ubuzima imyuga niyo ngenzi cyane mu buzima ndetse n’umubare w’abana bayiga uri kwiyongera.
Ati ” Cyera umwana yajyaga mu bwubatsi cyangwa ububaji akumva ko hariya hajyamo ababuze ibyo bakora cyangwa batsinzwe, ibi byakabaye ari imyumvire itandukanye ahubwo tukumva ko abantu benshi bashishikarizwa muri cya gihe bahitamo amashuri bagahitamo amashuri y’imyuga.”
Mu masomo rusange, abaje ku isonga muri science combinations, umunani ba mbere ni abahungu barimo Iraguha Yves urangije muri MCB, agakurikirwa na Niyitanga Jean Eric urangije muri PCB. Muri Language Combinations naho abahungu batanu ni bo bafashe imyanya ya mbere barangajwe imbere na Mugambage Frank urangije muri EKK.
Kureba niba waratsinze waca kuri website ya www.reb.rw ugashyiramo numero umunyeshuri yakoreyeho (registration number) cyangwa ugakoresha SMS wandika; s6 code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Muri ibi bintu by’amanota nabyo hashobora kuba harimo ITEKINIKA ntabwo rwose bisobanutse neza. Baratubwira ko:
– Amasomo y’ubumenyi rusange abatsinze ni 89,5%
– Amasomo y’inderabarezi abatsinze ni 99.6%.
Ibyo bisobanura iki mu gihe bizwi neza ko abakosora ibyo bizamini, iyo muhuye bakubwira ko mu gihe bari mu ikosora hari ubwo usanga abana benshi baratsinzwe. Iyo mibare itangazwa iva hehe????
Abakora indimi P6, S3, S6 (EFK, EKK,…) harageze ko REB ikoresha Audio-Testing (i.e. bagakoresha CD players,…) Kuko u Rwanda dufite ikibazo cy’abarinda basoza Kaminuza batinya kuvuga (speaking) bakanagorwa no kumva (listening) imbere y’abanyamahanga.
Iyi mvugo bayita politically collect
Iyi mvugo bayita politically correct
Comments are closed.