Digiqole ad

Menya uburyo ukwiye kubika imyenda yawe

 Menya uburyo ukwiye kubika imyenda yawe

Bika imyenda yawe mu buryo bunoze

Ufite akabati kuzuye imyenda nawe ubwawe ntuzi umubare? Imwe urayigura yasaza ukarunda ahantu ndetse hari n’ubwo imyenda imeshe uyibikana n’imyenda yanduye ugapfa kuyizingira hamwe utitaye ku ngaruka y’abyo. Nyuma y’igihe gito ukazasanga hari udusimba duto nk’inyenzi twayishotsemo, tumwe dushobora no gupfira ku myambaro yawe tukayanduza nk’uko hari n’utundi duteza umwanda mu kabati kawe. Hari uburyo bwiza ushobora kubikamo imyenda yawe.

Imyenda y'ubwoko bumwe igomba kubikwa hamwe
Imyenda y’ubwoko bumwe igomba kubikwa hamwe

Uburyo bwa mbere:  menya uko icyumba cyawe giteye

Abantu benshi bakunze kumanika imyenda y’abo ku bikuta nk’uko hari n’abandi bayizinga bakayishyira mu bikapu, mu kabati, mu bi carton, mu ndobo nini cyangwa n’ahandi. Kimwe mu biteza umwanda mu cyumba ni ukubona imyenda ibitswe mu buryo bw’akajagari. ni byiza rero kubaha icyumba cyawe kuruta ibindi byose.

Niba ufite akabati

  • Ni byiza kumenya ubwoko bw’imyenda ufite, ibi byagufasha kumenya imyambaro uri bubike ahantu hamwe, amashati uyabika hamwe , amapantalon n’ayo wayabika hamwe nk’uko n’imipira n’ayo ushobora kuyibika hamwe, amakariso, amasogisi, udusengeri nabyo wabibika hamwe, bikaba byiza byose ubibitse bizinze.
  • Ushobora kuba utunze imyambaro yashaje cyangwa se utazongera kwambara, ni byiza ko imyambaro nk’iyo uyibika ukwayo, byaba byiza utongeye kuyibika mu kabati k’imyenda ucyambara cyangwa ukayiha abandi badafite icyo kwambara.
  • Si byiza kubikana inkweto n’imyenda yawe, kimwe nk’uko atari byiza kubikana utundi dukoresho ‘uburoso, imibavu,amavuto ‘n’imyenda yawe.
  • Ni byiza kumenya imyenda iteye kimwe ukayimanika hamwe. Nk’amashati wayamanika hamwe, amakote ukayamanika hamwe, imikandara nayo wayimanika hamwe ndetse n’ibindi biteye kimwe n’abyo wabimanika hamwe.
  • Bika imyenda yawe mu buryo bunoze
  • Si byiza kumanika imyenda yawe ku byuma bifite umugese.
  • Mu rwego rwo guha isuku icyumba cyawe si byiza kumanika imyenda myinshi ku rukuta, aho buri wese areba kuko bigaragara nabi ndetse bigateza umwanda.

Uburyo bwa kabiri: menya imyambaro ufite

  • Iga gutandukanya imyenda ujyana ku kazi n’imyenda wambara muri gahunda zisanzwe, ibi bizagufasha koroherwa no kubona icyo wambara bitewe n’aho ugiye.
  • Ni byiza ku bika hamwe imyambaro ijyanye n’ibihe ‘ season’ yambarwamo, nimba kandi ufite akabati gato katajyamo imyenda nk’uko ubishaka ushobora no gukoresha ibikapu.
  • Ushobora kubika imyenda ushingiye ku mabara ajyanye, ibi nabyo byagufasha guhitamo imyambaro utavunitse.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Wow!

Comments are closed.

en_USEnglish