Abafana ba Rayon bagizwe abere n’Urukiko ku mvururu zo mu 2014
Nyuma y’umukino wabayeho imvururu wabaye tariki 21/04/2014, abafana bamwe ba Rayon Sports barezwe mu Nkiko guteza imvururu, kwangiza bimwe mu bikoresho byo kuri stade n’imodoka y’umusifuzi no guhangana n’abashinzwe umutekano. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rumaze kwanzura ko abafana ba Rayon baregwa ibi byaha barengana.
Umukino wari wahuje Rayon Sports na AS Kigali wabayeho imvururu, abaregwaga uruhare muri izi mvururu ni abafana barindwi barimo; Nishyirembere Jean Baptiste, Uwineza Abdul Waheed, Munyensanga Innocent, Nshimiyimana Sylvain,Bayingana Viateur na Tuyiramye Fidèle. Aba bakaba bari babujijwe kugaruka ku kibuga cy’umupira.
Usibye aba baburanaga mu nkiko, nyuma y’uyu mukino Luc Eymael wari umutoza wa Rayon Sports yahagaritswe n’ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu rubanza byavuzwe ko umutoza Eymael n’abakinnyi be bashatse gukubita umusifuzi naho abafana ba Rayon Sports bagakubita aba AS Kigali ari byo byatumye stade yadukamo imvururu.
Nyuma y’iburanisha ryafashe iki gihe, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwanzuye ko nyuma yo kumva Ubushinjacyaha n’uruhande rw’abafana ba Rayon Sports rusanga nta cyaha gihama aba bafana. Rwanzura ko ari abere ku byaha baregwaga.
Me Irenée Bayisabe wunganiraga abaregwa mu mategeko ari kumwe na Claude Muahyimana Perezida w’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu nyuma y’iri somwa ry’urubanza batangarije Umuseke ko bishimiye imikirize y’urubanza.
Me Bayisabe ati “Nk’abasportif twababajwe n’ibyabereye kuri stade kuko bidakwiriye, ariko tunejejwe no kuba urukiko rubonye ko abafana ba Rayon Sports atari bo babiteye.”
Reba hano amashusho y’uko byagenze icyo gihe mu 2014.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubutabera bw’u Rwanda bwongeye gushimangira ko buhagaze neza. Iyi match narayirebye gusa nababajwe n’imyitwarire yaba police bari kuri stade. Mu by’ukuli basebaje urwego rwacu rwa National Police isanzwe izwiho ubunyamwuga ntashidikanwaho : Ese kuba abafana bateye amacupa y’amazi ku bakinnyi binjira muri vestiaire match irangiye byasobanura ko abapolice bazunguruka bagasanga abafana muri escaliers bagakubita? Ese bigeze batekereza ku ngorane zashobora gukurikira umuvundo w’abafana biruka barimo guhunga iyo police kubera ubwoba…. Iyi niyo ntandaro y’ibibazo byose byabaye kuri stade. Naho ubundi, byasabaga gusa kwinjiza abakinnyi na basifuzi muri vestiaire ibibazo bikaba birarangiye. Ejo bundi kuri match ya APR na Rayon sport muri mi temps abafana bari bicaye muri 10 bateye uducupa tw’amazi ku bakinnyi barimo binjira muri vestiaire…Aliko kubera ko Police itigeze ibigira birebire nta kibazo byateje. Aba sportifs n’abacunga umutekano ku bibuga tugomba kwigira kubyo hanze. Ese Police yo kuri stade yaba imaze kumva impfu zibera ku ma stade kuber umuvundo zateje… Nta police isanga abantu kuma escaliers zo muri stade iyo nta mirwano irimo ibera muri abo bafana, ntibibaho bavandimwe. Naho kujugunya ibintu muri stade bikunze kubaho aliko ntaho babihosha police izamukayo ikubita.Ibyo birangizwa n’abakinny babo bafana. Umusifuzi ahagarika umukino maze abakinnyi bakagana uruhande bakabasaba guhagarika ibyo bikorwa…. Purely
Comments are closed.