Digiqole ad

Impunzi itahutse izajya ihabwa $250 iyafate kuri AirtelMoney

 Impunzi itahutse izajya ihabwa $250 iyafate kuri AirtelMoney

Uhagarariye I&M, UNHCR na Airtel Rwanda nyuma yo gusinya aya masezerano y’umwaka

Abanyarwanda bazajya batahuka hazahabwa buri wese mukuru amadorari 250, bayahabwe icyarimwe kugira ngo bikenure aho guhabwa ibikoresho bisanzwe. Uko abatashye bazajya baba benshi ni ko bazajya bahabwa menshi. Byemejwe n’umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda Azam Saber nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye muri iki gikorwa hagati y’uriya muryango, I&M Bank na Airtel kuri uyu mugoroba.

Uhagarariye I&M, UNHCR na Airtel Rwanda nyuma yo gusinya aya masezerano y'umwaka
Uhagarariye I&M, UNHCR na Airtel Rwanda nyuma yo gusinya aya masezerano y’umwaka

Usibye amadorari 250 azajya ahabwa buri muntu umwe mukuru, abana nabo bazajya babarirwa $150 buri umwe.

Utahutse kandi azahabwa ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka, telefoni y’ubuntu irimo Sim card ya Airtel kandi ifite uburyo bwo kubitsa no kubikuza bwa Airtel Money ku buntu.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya I&M, Airtel na UNHCR yasinywe kuri uyu wa Kane azatuma abahungutse babasha kubona amafaranga yabafasha gusubira mu buzima busanzwe, aho guhabwa ibikoresho by’ibanze.

Ngo byari byaragaragaye ko hari bamwe mu bahunguka bagurisha ibyo bahawe kugira ngo bagure ibindi bakeneye, ariko nibahabwa amafaranga ngo bazajya baguramo ibyo bakeneye ubwabo kugira ngo batangire ubuzima.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda  yasabye Abanyarwanda bahunze kugaruka mu gihugu cyabo kuko ari amahoro kandi gitekanye.

Moses Abindabizemu uhagarariye Airtel Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na I&M Bank (aho amafaranga azajya aba abitse mbere yo kugera ku uhungutse) ndetse na UNHCR  muri ubu buryo buzafasha abahungutse kwikenura.

Aya masezerano azakora mu gihe cy’umwaka umwe. Muri uyu mwaka ngo u Rwanda rutegereje kwakira impunzi ibihumbi 20.

Abazahunguka kandi (abakuru) bazahabwa telefoni y’ubuntu, tike ibageza iwabo na mutuelle ku buntu hiyongereho ariya mafaranga twavuze haruguru.

Uyu ngo ni umusanzu wa UNHCR ishyize mu bukungu bw’u Rwanda kuko bizatuma abatahutse bakora ku mafaranga kandi bituma n’ibigo bakorana byunguka.

Uhungutse azajya abona amafaranga ye ayakuye kuri Airtel ariko yarashyizweho na I&M Bank .

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ni byiza.

  • mugihe abandi bavugagako u rwanda rwuzuye nki kirahure cyuzuye amazi hagimo nagatonyanga cyameneka none baringingira abantu kuza iwabo bkabaha n’akayabo badafite iyo mu mashyama genda rwanda uri nziza reka nanjye nze kwirira ayo mazungu.

  • Nta handi,biba,uretse mu Rwanda..yee,nako batagize..ngo ,izo mpunzi zitahe..

  • Ni igishoro da. Umuryango urimo umugabo , umugore, abana nka babiri bafite imyaka 18 gusubiza hejuru wabona: 250usd ukubye 4 = 1000DOLLARS , ubwo ni nk’ibihumbi 840 000 Frw. Ufashe umurima wa ha w’inyanya, ukawuhinga, wavanamo toni 30. Ubwo harimo 30000*200Frw/kg= 6 000 000 Frw, mu ihinga rimwe. None baracyakora iki batashye? Ko u RWANDA ari ubukungu gusa gusa. Yewe, n’uwajya mu isoko agacuruza imbuto n’imboga ndabona yabaho kurusha uko bariho mu buhunzi.

  • ako kantu nakubwenge kabisa tera mbere rwanda iyi reta iragaragaza itandukaniro rya reta ya kinani babandi bamagambo atameshe nibatahuke bareke kuvuga ubusa basebya reta yu bumwe baze bubake igihuga bageze naho babingingira amafaranga ,,,

  • Iyi Leta y’ubumwe namahoro Imana izayihembe ntakindi nayisabira

  • Harya buriya icyo impunzi z’abanyarwanda zahunze ni ubukene bw’amafaranga?

  • Kuvanaho ubuhunzi biranze, none mushyizeho inyoroshyo ku bazatahuka! Ntabwo nyise ruswa ntihagire unyumva nabi.

  • mfite ikibazo: Nk’mpunzi ikorera ayo madolari 250 ku munsi aho yahungiye kandi mu byo yahunze hatarimo ubukene, ntibyaba ari ugukemura ikibazo mu buryo butari bwo?

  • Uyu ni umukino wa Politiki mba mbaroga. Igitangaje ni uko UNHCR ibyivangamo kandi yakagombye kuba “neutral”.

    • Birababaje kubona ko uburenganzira bwikiremwa muntu bugereho buteshwa agaciro aka kageni, kandi ikirushaho UN yashyize umukono kuri “déclaration de droit de l’homme”ikaba ibigiramo uruhara.koko aburenganzi bwikiremwa muntu bugeze kuri icyo kiguzi ?

  • Ahubwo jye mbona bizatera abakene bose guhunga kugirango nibagaruka bazahabwe ako kayabu ibi bintu n’ibyo kwitondera kuko mu Rwanda hari ingo nyinshi zitratatunga n’ibihumbi ijana zabaho!

  • Kkkkk baratuma ahubwo nanjye mba impunzi kugirango nyaryeho kkkkk
    Abahunga akenshi bahunga ubukene, n’inzara. Ahubwo ayo ndumva yakora ibikorwa birwanya ubwo bukene. Bizatuma badahunga kuko bafite akazi

  • Ahaaaa, genda rda uri nziza

Comments are closed.

en_USEnglish