Digiqole ad

Muri ‘Kitenge Dress Code Dinner’ Abanyamideli bagaragaje umusaruro wa ‘Made in Rwanda’

 Muri ‘Kitenge Dress Code Dinner’ Abanyamideli bagaragaje umusaruro wa ‘Made in Rwanda’

‘Kitenge Dress Code Dinner’ yabaye kuri uyu wa gatandatu, yabaye amahirwe ku banyamideli yo kugaragaza umusaruro wa Politiki ya Leta yo kwimakaza iby’iwacu ‘Made in Rwanda’.

Habanje kuba imurikagurisha ry'imideli ikorwamu bitenge.
Habanje kuba imurikagurisha ry’imideli ikorwamu bitenge.

Ku nshuro ya mbere, ikinyamakuru Business Mag cyateguye imurikamideli ry’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ ryahuje abahanzi b’imideli bakizamuka barenga 20.

Iki gitaramo cyabumburiwe n’imurikagurisha ry’imideli ikorerwa mu Rwanda irimo imyenda, inkweto, ibikapu, imirimbo ya badamu n’ibindi.

Nyuma y’imurikagurisha ryatangiye saa yine za mugitondo rikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hakurikiyeho ibirori byo kumurika imideli, abahanzi b’imideli batandatu nibo batoranyijwe ngo berekane imideli muri iki gitaramo.

Abahanzi bagize ayo mahirwe ni Kipepewo kids, HR boutique shop, house of Hippo, Namanya warehouse, Igitenge fashion house, na Moniah glamour berekanye imideli yabo.

Iki gitaramo cyagaragayemo udushya twinshi nk’abana bakiri bato ariko bafite ubuhanga mu kumika imideli, ubuhamya bwa bamwe mu bahanzi b’imideli bagarukaga ku rugendo baciyemo mu buhanzi bwabo, n’ibindi.

Umwe mu batanze ubuhamya, Mutoni Jane yavuze inzira ikomeye we na bagenzi be banyuzemo, avuga ko n’ubwo n’ubu abahanzi b’imideli bagifite urugendo rurerure ariko hari n’aho bamaze kugera.

Mutoni Jane yavuze ko uruganda rw’imideli mu Rwanda rugifite imbogamizi nyinshi, nko kuba ibyo bakora bigurwa n’abanyamahanga cyane kuruta Abanyarwanda, ndetse agaragaza ubusumbane buri mu ruganda rw’imideli.

Yagize ati “Hari aba-designer batangiye cyera batsikamira abakizamuka, akenshi usanga bagena ibiciro uko bishakiye ndetse bagashyiraho ibiciro biri hejuru cyane, ibi bigatuma n’Abanyarwanda batagurira abakizamuka kuko baba bikanga guhendwa.”

Minisitiri ubucuruzi n’inganda, n’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba nawe wari witabiriye iki gitaramo yashimiye abateguye igikorwa kuko ngo hari umusanzu ukomeye batanze.

Yagize ati “Igikorwa cyateguwe na Business Mag kiragaragaza ko ibikorerwa mu Rwanda bifite icyerekezo cyiza. Ubu ni uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibikorwa n’abanyarwanda.”

Yongeraho ati Ibihugu byinshi byateye imbere mu bukungu, bifashwa n’inganda z’imyambaro, ndetse izi nganda zikoresha abantu benshi kuruta imashini, bityo zigakemura ikibazo cy’ubushomeri.”

Min. Francois Kanimba nawe yari yitabiriye iki gitaramo.
Min. Francois Kanimba nawe yari yitabiriye iki gitaramo.

Photo: Evode Mugunga

en_USEnglish