Digiqole ad

Areruya Joseph yegukanye undi mudari wa Bronze

 Areruya Joseph yegukanye undi mudari wa Bronze

Umusore ukiri muto Areruya Joseph ubu ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Africa y’Epfo yegukanye umudari wa Bronse mu masiganwa Nyafurika ari kubera mu Misiri.

Areruya Joseph agiye gushyikirizwa umudari.
Areruya Joseph agiye gushyikirizwa umudari.

Uyu munsi, Areruya Joseph na bagenzi be bahagarariye u Rwanda bahatanaga n’ibindi bihangange muri Africa mu gusiganwa nk’ikipe ku muhanda (road race).

Areruya Joseph nubwo yabaye uwa gatandatu, yasoje ari kumwe n’abandi umunani bose bageze ku murongo banganya ibihe, bakoresheje 03h45’54”, ku burebure bw’ibilometero hafi 160.

Areruya n’ubwo atagize amahirwe yo kuboneka muri batatu ba mbere, yabashije kwegukana umudali wa Bronze mu batarenge imyaka 23.

Areruya bakunda kwita 'Kimasa' yagiye ayobora igikundi kenshi.
Areruya bakunda kwita ‘Kimasa’ yagiye ayobora igikundi kenshi.
Ni umudari wa gatatu wa Bronze Areruya yegukanye muri iri rushanwa.
Ni umudari wa gatatu wa Bronze Areruya yegukanye muri iri rushanwa.
Uko bakurikiranye.
Uko bakurikiranye muri rusange.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish